Home Blog Page 6

Richard Nick Ngendahayo yahaye umunyarwenya Kadudu ibihumbi 500,000 Frw nyuma yuko yari vuye kurubyiniro asutse amarira muri Camp Kigali

0

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, yahaye Umunyarwenya Kaduhire Kadudu ibihumbi 500 Frw nyuma y’uko uyu mukobwa ageze ku rubyiniro akahava adasoje kubara inkuru yari yateguriye abitabiriye igitaramo cya Gen Z Comedy Show, kubera amagambo ashaririye yabwiwe ari ku rubyiniro.

Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo 2025.
Umunyarwenya Kadudu ubwo yari ku rubyiniro, yakomoje ku nkuru zitandukanye zirimo n’iyo yavuzemo ko mu bitabiriye iki gitaramo yabonyemo umukobwa ufite ikimero giteye amabengeza ariko yamubaza uturere tugize u Rwanda akamusubiza ko ari tune [ubusanzwe u Rwanda rugizwe n’uturere 30].

Kadudu yakomeje ati “Ariko namwumvise, ntabwo Imana yaguha ikibuno cyiza, imiterere myiza ngo nirangiza iguhe n’ubwenge.”

Akivuga atyo, umwe mu bitabiriye iki gitaramo yahise avuga mu ijwi rirenga ati “Wowe se ko Imana yabikwimye byose?”

Nyuma yo kubwirwa ayo magambo, Kadudu yabyegereje umutima cyane ndetse atangira gusuka amarira, ahita avuga ko bidakwiye ko abantu baba baje mu gitaramo bamera nk’abahanganye n’abanyarwenya.

Kadudu yahise ava ku rubyiniro ariko asiga abitabiriye iki gitaramo bamukomera amashyi y’urufaya.
Ubwo Richard Ngendahayo Nick yari ahamagawe ku rubyiniro mu gace kahariwe kuganiriza abitabiriye iki gitaramo kazwi nka “Meet me Tonight”, yahise asaba ko Umunyarwenya Kadudu yamusangayo.

Kadudu yahamagawe maze akihagera Ngendahayo Richard ahita amuhagurukira, amuha umwanya yicara mu ntebe yari yateguriwe uyu muhanzi.

Ngendahayo yabwiye Kadudu ko aremye mu ishusho y’Imana bityo ko adakwiye kurira. Yamubajije niba afite akazi, Kadudu ati “Nta kazi ngira.”

Yahise amubaza icyo yumva yakora aramutse ahawe igishoro, mu gusubiza uyu munyarwenya avuga ko yumva yacuruza ibiribwa.

Ngendahayo yahise abwira Kadudu ati “Uwaguha ibihumbi 500 Frw byagufasha?” Mu gusubiza Kadudu wari waganjwe n’amarangamutima, yabuze icyo avuga arongera araturika ararira.

Umuhanzi Ngendahayo yahise amubwira ko amwemereye ibihumbi 500 Frw ndetse amusaba kwegera umugore we ahita ayamushyikiriza ako kanya.

Kadudu yanahawe itike yo kuzicara mu mwanya w’icyubahiro, mu gitaramo “Niwe Healing Concert”, Ngendahayo azakorera muri BK Arena, tariki 29 Ugushyingo 2025.

Mu butumwa bwe, Ngendahayo yabwiye abitabiriye Gen Z Comedy Show by’umwihariko urubyiruko kwishimira ko ruri mu gihugu kiruha ijambo, anarusaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe kugira ngo basigasire ibyagezweho, na rwo rwiteze imbere.

Umuhanzi Ngendahayo yahise amubwira ko amwemereye ibihumbi 500 Frw ndetse amusaba kwegera umugore we ahita ayamushyikiriza ako kanya.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Umuhanzi Yampano yasabye Imbabazi Nyuma y’Amashusho Y’urukozasoni Yagiye Hanze

0

Umuhanzi Florien Uworizagwira benshi bazi nka Yampano, yasabye imbabazi abakunzi be nyuma y’amashusho y’urukozasoni ye yagiye hanze.

Uyu muhanzi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yasangije ibaruwa ndende igenewe abafana be, abakunzi b’umuziki muri rusange ndetse n’umuryango Nyarwanda, abasaba imbabazi.

Yatangiye agira ati “ Mbere na mbere, ndashaka gusaba imbabazi bivuye ku mutima ku bw’agahinda n’umubabaro byatewe n’ibyabaye vuba aha byo gushyira ahagaragara videwo yihariye ku buryo budakurikije amategeko.”

Yakomeje agira ati “ Byabaye ihohoterwa rikomeye kandi ribabaza cyane, kandi ndicuza nanasaba imbabazi uwariwe wese iyi video yaba yagezeho, abafana banjye, itangazamakuru ndetse n’umuryango wacu w’Abanyarwanda dusangiye ufite indangagaciro zo kwiyubaha.”

Uyu muhanzi yakomeje asaba abagifite amashusho y’ubwambure bwe kurekeraho kuyakwirakwiza kuko bihabanye n’indangagaciro z’umuzo Nyarwanda ndetse bikaba ari no kumwicira izina rye ry’ubuhanzi.

Ati “Ndasaba buri wese, cyane cyane abashobora kuba bagisangira cyangwa bakwirakwiza videwo, kubihagarika. Ibikorwa nk’ibi ntabwo byemewe ahubwo binyuranyije n’amategeko, kuko , bikomeza kwangiza ubuzima bwite, ni isura yange nk’umuhanzi. Twibuke umuco wacu w’ubumuntu dusangiye nk’Abanyarwanda, aho duterana inkunga aho gusenyana.”

Yampano ni umwe mu bahanzi bagezweho muri muzika Nyarwanda, uyu musore akunzwe mu ndirimbo zirimo; Sibyanjye, Uzakunde, Ngo n’izindi.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Cristiano Ronaldo yemeje ko asigaje umwaka umwe cyangwa ibiri mbere yo gusezera burundu ku mupira w’amaguru

0

Rutahizamu w’umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yatangaje ko asigaje umwaka umwe cyangwa ibiri mbere yo gusezera burundu ku mupira w’amaguru, nyuma y’uko yari aherutse kuvuga mu buryo butaziguye ko igihe cye cyo gusezera kiri hafi.

Ronaldo umaze gutsinda ibitego birenga 950 mu makipe yakiniyemo no mu ikipe y’igihugu, yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga ari muri Sporting Lisbon mu 2002.

Uyu mukinnyi aheruka kongera amasezerano azageza mu 2027 akinira Ikipe ya Al-Nassr ndetse intego ye ikomeye ni ugukina Igikombe cy’Isi cya 2026, aho ari ryo rushanwa rikomeye ataregukana.

Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye Inama Mpuzamahanga ishingiye ku Bukerarugendo n’Ishoramari yabereye muri Arabie Saoudite, Ronaldo yavuze ko yishimira ibihe ari kubamo, ariko anavuga ko asigaje igihe gito mu kibuga.

Ati “Iyo mvuga vuba ntabwo mvuga imyaka 10. Ndishimira ibi bihe cyane. Murabizi, mu mupira iyo ugeze ku myaka runaka, usigara ubara amezi. Ndacyumva meze neza, ndacyihuta kandi ntsinda ibitego. Ndacyishimira gukinira ikipe y’igihugu. Ariko reka tuvugishe ukuri, iyo mvuga vuba, mba nshaka kuvuga nko mu mwaka umwe cyangwa ibiri.”

Igikombe cy’Isi cya nyuma kuri Cristiano Ronaldo

Ronaldo yemeje ko Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique kizaba ari cyo cya nyuma mu mateka ye, kuko icyo gihe azaba afite imyaka 41.

Ati “Yego rwose, kuko icyo gihe nzaba mfite imyaka 41. Natanze byose mu mupira w’amaguru. Maze imyaka 25 muri uyu mukino. Mfite byinshi nagezeho, nashyizeho uduhigo twinshi mu makipe no mu ikipe y’igihugu. Ndabishimira cyane. Ubu ndashaka gusa kwishimira ibihe ndimo.”

Ronaldo ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’imikino ihuza ibihugu, aho amaze kugera ku bitego 143 akinira Portugal.

Cristiano Jr ari gukurikira inzira ya se

Ronaldo yavuze ko azi neza ko azasigara mu mateka nk’umwe mu bakinnyi bakomeye cyane ku Isi, ariko anavuga ko yifuza ko umuhungu we Cristiano Jr, ukinira ikipe y’igihugu ya Portugal y’abatarengeje imyaka 16, yazagera ku rwego rurenze urwe.

Ati “Nk’abantu, ntitwishimira ko hari uduhiga, ariko jye nifuza ko abana banjye bazagera aharuta aho nageze. Ntabwo namugirira ishyari. Sinshaka kumushyiraho igitutu. Icyo nshaka ni uko aba inyangamugayo kandi akanezerwa; yaba ashaka gukina umupira cyangwa indi siporo. Icy’ingenzi ni umunezero. Ntabwo nshaka ko yitwaza izina rya se nk’igitutu kuko ni cyinshi.”

Yakomeje avuga ko iki ari ikiragano gishya, gifite uburyo butandukanye bwo gutekereza no kubaho, ariko nk’umubyeyi azakomeza kuba hafi y’umwana we mu rugendo rwose azahitamo.

Ati “Ni ikiragano gishya, gitekereza bitandukanye. Ariko nka se, nzamuba hafi mu byo azahitamo byose. Nzamushyigikira uko byagenda kose.”

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Umugabo wo muri Hongrie yaciye agahigo ko kubyina iminsi 6 adahagarara muri Dance Dance Revolution

0

Umugabo w’imyaka 34 wo muri Hongrie, Szabolcs Csépe, yaciye agahigo ko kumara iminsi itandatu abyina mu mukino wo kubyina uzwi nka Dance Dance Revolution.

Ni agahigo kari kamaze imyaka irenga 10 karashyizweho na Carrie Swidecki wabyinnye iminsi itanu (amahaha 138 n’amaseganda 34), Csépe agakuraho arengejeho masaha 144.

Uyu mugabo yavuze ko asanzwe akunda gukina uyu mukino aho yari amaze imyaka igera kuri 20 awukina ariko hari naho yageze ntibibe bikiri gukina byo kwishimisha gusa ahubwo biba kwitoza.

Ati “ Abanzi barabizi ko nkunda guhangana. Guhagarara amasaha menshi ntabwo ari ibintu abantu bamenyereye ariko nta kintu gitera imbaraga cyane nko kubyina cyangwa gukora siporo wumva indirimbo ukunda.”

Dance Dance Revolution ni umukino w’Abayapani wakozwe mu 1998, aho uwukina ashyiramo indirimo ashaka hanyuma agurikira injyana na patterns areba muri screen.

Muri uyu mukino Csépe yabyinnye indirimbo 3000 ndetse agabanya ibiro birenga 2 (22.000 calories), gusa yagendaga aruhuka.

Amabwiriza agenga igitabo cya Guiness de records, avuga ko mu mikino nk’iyi umuntu aba yemerewe iminota icumi nyuma ya buri saha, yo kurya no kuba yakoresha ubwiherero cyangwa kuruhuka.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Umuraperi Lil G agiye kurushinga na Emilia wo muri Pologne — yemeza ko yamuhinduye umugabo mwiza ukwiye urukundo

0

Umuraperi Karangwa Lionel benshi bazi nka ‘Lil G’, yateye imitoma umukunzi we Emilia wo muri Pologne, bitegura kurushinga muri 2026.

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikira barenga ibihumbi 30, ifoto ye arikumwe na Emilia, maze ayiherekesha amagambo yuje imitoma ari mu rurimi rw’icyongereza.

Ati “Warakoze Emilia kunkunda ntacyo unca, nabaye kuri uyu mubumbe ariko ibyo wanyeretse byarampinduye mba umugabo mwiza ugomba urukundo rwinshi umukunzi we.”

Lil G na Emilia bamenyanye muri 2022 ubwo uyu muhanzi yimukiraga muri Pologne, nyuma yaho binjiye mu nzira y’urukundo rwaje gukomera ndetse kuri ubu bakaba bitegura gukora ubukwe muri 2026.

Lil G ubwo yari akiba mu Rwanda yakanyujijeho n’abakobwa batandukanye barimo umunyamakuru Gigy Kate, aho uyu muraperi yigeze gutangaza ko bakundanye bakiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye, Kate we yiga mu mwaka wa mbere.

Uyu muraperi kandi mu 2016 yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gusangiza abamukurikira amafoto ye n’umurusiyakazi w’imyaka 45 y’amavuko bari mu rukundo icyo gihe.

Urukundo rwabo rwarambye nkumuriro w’amashara, kuko nyuma y’amezi atanu gusa buri umwe yaranyuze inzira ye.

Lil G asanzwe ari umubyeyi aho afite umwana umwe w’umukobwa witwa Leila yabyaranye na Umutoni Diane.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Meteo Rwanda yatangaje imvura nyinshi izagwa mu gihugu hose hagati ya tariki 11–20 Ugushyingo 2025

0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko hagati ya tariki ya 11-20 Ugushyingo 2025, hateganyijwe imvura nyinshi mu gihugu hose, iri hejuru y’iyari isanzwe.

Imvura iteganyijwe muri aya matariki iri hagati ya milimetero 30 na 150, mu gihe isanzwe iri hagati ya milimetero 25 na 90.

Nk’uko iteganyagihe ribigaragaza, iminsi izagwamo imvura iri hagati y’itatu n’itanu bitewe n’aho umuntu aherereye.

Ikigo Meteo Rwanda kivuga ko iyi mvura nyinshi izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice u Rwanda ruherereyemo, ITCZ.

Imvura nyinshi iteganyijwe mu Burengerazuba no mu Majyaruguru, harimo mu turere nka Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Musanze, na Burera n’uduce two mu Majyepfo nka Muhanga, Nyamagabe na Nyaruguru, iri hagati ya milimetero 120 na 150.

Mu mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru, iy’Uburengerazuba mu turere nka Bugesera, Gatsibo na Nyagatare. hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120.

Ni mu gihe ibindi bice bimwe bya Kigali, Bugesera, Rwamagana, Kayonza na Ngoma, ndetse n’igice cya Nyagatare na Gatsibo hateganyijwe imvura iri mu rugero, hagati ya milimetero 60 na 90.

Uturere dusigaye tw’Iburasirazuba, nk’ahagana ku mupaka wa Tanzaniya, hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60.

Ubushyuhe bwo ku manywa buzaba buri hagati ya dogere celcius 20 na 30, igipimo gisanzwe muri uku kwezi k’Ugushyingo.

Ahazaba hari ubushyuhe kurusha ahandi harimo bimwe mu bice bya Kigali, Rwamagana, Kayonza, Nyagatare, Bugesera, Kirehe na Gatsibo, aho buzaba buri kuri dogere celcius 28 na 30.

Mu bice bikonja, nka Nyabihu, Nyamagabe, Nyaruguru, Musanze n’utundi turere duhana imbibi naho, hazaba hari ubushyuhe buri hagati ya dogere celcius 20 na 22.

Ubushyuhe bwa nijoro buzaba buri hagati ya dogere celcius 9 na 19, aho mu turere dukonja cyane nka Nyabihu, Musanze, Ngororero, Nyaruguru na Nyamagabe, buzagera hagati ya dogere 9 na 11, naho mu bice bishyuha nka Kigali, Bugesera, Kayonza, Kirehe, Gatsibo, ubushyuhe buzaba buri kuri dogere 17 na 19.

Umuyaga wo muri iyi minsi uzaba uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, aho uzaba ukaze kurusha ahandi harimo Rubavu, Kigali, Kayonza, Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Karongi na Rutsiro, aho uzaba uri hagati ya metero 8 na 12 ku isegonda.

Aho uzaba uri mu rugero rwo hagati, hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda, harimo Nyagatare, Gakenke, Ngoma, Gicumbi, Muhanga na Ruhango, ahandi mu gihugu hose hazagaragara umuyaga uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda.

Meteo Rwanda irasaba abaturage gukomeza gukurikiranira hafi iteganyagihe no gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’imvura nyinshi, cyane cyane mu bice bifite inkangu n’ibikunze kugira imyuzure.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Umunyamahirwe yatsindiye 247,860 Frw mu minota 7 gusa muri ForteBet

0

Mu mikino ya VACo izwiho kwishyura byihuse, umunyamahirwe umwe yatsindiye 247,860 Frw mu minota 7 gusa, nyuma yo gutega amafaranga 3,000 Frw ku mikino y’umupira w’amaguru.

Uyu mukinnyi yahisemo gukina ku bitego, aho ibikubo bya 9.00 byombi byamuhiriye maze umukino wa mbere utangiye, amahirwe aramuhundagazaho.

Amakuru yemeza ko ipari ye yari ifite nimero 6530819133439999 kuri www.fortebet.rw
, kandi amafaranga yahise yishyurwa ako kanya ku konti ye.

VACo Bet yongeye kugaragaza ko ari yo mikino y’imipira yishyura vuba kurusha izindi.
Turakwifuriza gukina neza, nawe amahirwe araguseke! 💸⚽

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

ForteBet ads week46

0

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Umuhanzi P-Diddy afashwe anywa inzoga yakoze mu buryo bwa rwihishwa muri gereza

0

Umuririmbyi w’umuherwe muri Amerika Sean “Diddy” Combs, ntabwo abanye neza n’ubuyobozi bwa gereza ya Fort Dix muri Leta ya New Jersey aheruka kwimurirwamo, nyuma yo gufatanwa inzoga yakoze mu buryo bwa rwihishwa.

TMZ yatangaje ko Diddy yafashwe anywa inzoga yakoze mu buryo bwa “DIY” (do it yourself), ikozwe mu isukari, Fanta n’amapera, byose bivangwa bikamara ibyumweru bibiri kugira ngo bihinduke igisindisha.

Diddy w’imyaka 56 arimo kurangiriza igihano cy’imyaka ine y’igifungo yakatiwe ku byaha bifitanye isano n’uburaya. Amakuru aturuka imbere muri gereza afungiyemo avuga ko ubuyobozi bwari bwafashe icyemezo cyo kumwimura bakamushyira mu kindi cyumba, ariko nyuma icyo cyemezo kiza guhinduka, ahabwa amahirwe yo kuguma mu cyumba yari asanzwe arimo.

Umwe mu bayobozi ba gereza yabwiye TMZ ko nta makuru afite ku birego byo kunywa inzoga, mu gihe uhagarariye Diddy yabwiye Page Six ko nta gitangaza kirimo kuba uyu muhanzi yavugwa cyane ko ari icyamamare.

Ati “Diddy ari mu cyumweru cya mbere muri FCI Fort Dix, aho ari kwibanda ku kwiyubaka no gukora ku buzima bwe bwa buri munsi. Nk’uko bigenda ku bantu bazwi cyane bageze ahantu hashya, hazabaho ibihuha byinshi n’amakuru y’ibikabyo, menshi muri yo atari ukuri. Turasaba abantu kumuha amahoro n’umwanya wo gukomeza urugendo rwe rwo kwiyubaka.’’

Mbere y’uko akatirwa mu Ukwakira 2025, Diddy yari yandikiye umucamanza Arun Subramanian, amumenyesha ko ari ubwa mbere mu myaka 25 abaye “sober” (amaze iminsi nta gisindisha afata).

Ati “Ntabwo nshobora guhindura ibyahise, ariko nshobora guhindura ejo hazaza. Imana yanzanye hano ngo ihindure ubuzima bwanjye. Ndi mu rugendo rwo guhinduka, kandi nishimira ko nkora cyane kurusha mbere. Ndashimira Imana kuko ndi umuntu mushya, utarangwa n’ibiyobyabwenge, uburakari cyangwa urugomo.”

Tariki 3 Ukwakira 2025, urukiko rwa Manhattan rwakatiye Diddy, imyaka ine n’amezi abiri muri gereza, runamusaba kwitabira amasomo yo kwirinda ibiyobyabwenge no kuvurwa mu mutwe, ndetse no kwishyura amafaranga y’amande angana na 500.000$.

Ubu Diddy ateganyijwe gufungurwa ku wa 8 Gicurasi 2028, aho yimuriwe muri Fort Dix nyuma yo kuva muri Metropolitan Detention Center yo muri Brooklyn, New York yabanje gufungirwamo.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Nyuma y’imyaka 12 i Londres, Kitoko yagarutse gutura mu Rwanda: ‘Nishimiye gutaha, amarira y’ibyishimo yanyishe!

0

Nyuma y’imyaka 12 abarizwa mu Bwongereza aho yagiye kwiga no kuhatura, umuhanzi Kitoko Bibarwa yatashye mu Rwanda burundu. Yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo ku wa 9 Ugushyingo 2025, arira amarira y’ibyishimo ubwo yari ageze iwabo.

Mu magambo yuje amarangamutima, Kitoko yagize ati: “Muranyihanganira ntabwo ndi buvuge byinshi kubera amarangamutima mfite, nishimiye gutaha. RwandAir ni ubwa mbere nari nyigenzemo, serivisi bampaye byanyeretse ko ndi iwacu.”

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo Ikiragi ategerejwe mu gitaramo kizahuriramo n’umuhanzi w’icyamamare Davido, kizabera i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025.

Aganira n’abanyamakuru, Kitoko yavuze ko gutaha bitari ibintu bigoye, ahubwo icyari kigoye ari ukuva mu Rwanda mu myaka yashize.

“Icyemezo kigoye si ugutaha, ahubwo ni ukuva aho wakuriye. Ndabona mwese mukinyibuka, biranezeza.”

Nubwo atashye burundu, Kitoko yatangaje ko ataraza guhagarika umuziki, ahubwo azawukomeza  n’ibindi bikorwa by’akazi ashobora kwinjiramo.

“Umuziki nzawukomeza, ariko nanone nshaka kureba n’ibindi nakora. Njye aho hari inyungu niho nakwerekeza.”

Ku bijyanye n’amakuru yavugaga ko ashobora kuba atashye mu rwego rwo gutegura ubukwe, yasubije aseka ati:

“Ibyo si byo binzanye, ariko binabaye waba ari umugisha.”

Kitoko yaherukaga mu Rwanda mu 2017, ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame. Yize Politike muri London South Bank University no muri London Metropolitan University aho yarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Ubu, nyuma y’imyaka 12 y’ubuzima bwo hanze, Kitoko yongeye guhumeka umwuka w’i Kigali, ashimangira ko yagarutse nk’umuhanzi, nk’Umunyarwanda, kandi nk’umwana w’iwabo.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.