Home Blog Page 3

Niyo Bosco Yatangaje Itariki y’Ubukwe(Amafoto)

0

Umuhanzi Niyo Bosco yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Irene Mukamisha, nyuma y’amezi yari ashize bahishura urukundo rwabo mu ruhame.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Niyo Bosco yasangije abamukurikira amafoto ye ari kumwe na Irene, abangenera amagambo yuje urukundo agira ati: “Imana izaha umugisha umunsi tuzahana indahiro z’iteka, n’ikimenyetso cy’urukundo rwacu ku wa 16 Mutarama 2026. Kwifatanya natwe muri uyu munsi bizaba ari iby’agaciro kuri twe.”

Ibi biremeza ko ubukwe bwa Niyo Bosco n’umukunzi we bugomba kuba ku itarki ya 16 Mutarama 2026, umunsi witezwe na benshi bari bamaze igihe bakurikirana urukundo rw’aba bombi.

Niyo Bosco agiye gukora ubukwe hashize igihe gito yambitse uyu mukobwa “impeta y’urukundo”. Ku wa 17 Nzeri 2025, muri Hotel La Palisse Gashora.

Icyo gikorwa cyakurikiwe n’imitoma ndetse n’amagambo y’urukundo aba bombi bari bamaze iminsi basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, byatumye benshi babona ko urukundo rwabo rumaze gushinga imizi.

Niyo Bosco, wamamaye kubera ubuhanga budasanzwe mu kuririmba, gucuranga no kwandika indirimbo, akomeje kuba umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda. Yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Ubigenza Ute”, “Buriyana”, “Babylon” na “Urugi”, zatumye izina rye rikomeza kumenyekana no gukundwa.

Abakunzi be ndetse n’inshuti z’aba bombi bari mu byishimo byo gutegereza uyu munsi w’amateka ugiye guhuza ubuzima bwabo mu muryango umwe.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Djihad na Pappy Nesta Batawe muri Yombi kubera Amashusho ya Yampano—RIB Iraburira Abakoresha Imbuga Nkoranyambaga

0

Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad na Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta batawe muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro.

Djihad yafunzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko bafunzwe nyuma yo gukorwaho iperereza.

Ati “Ni byo bafashwe bakurikiranywe bafunze.ibi bintu bigomba gucika. Tuzakomeza dukore iperereza uwo rizajya rigaragaraza uruhare rwe amategeko azajya akurikizwa. Iperereza ntirizahagarara. Bitinde bitebuke uwo rizagaragaza ko yakwirakwije ariya mashusho y’urukozasoni azahanwa”.

Dr Murangira avuga ko Djihad yari yariyahanangirijwe ariko akabirengaho .

Djihad na Pappy Nesta bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje ngo bakorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kuri iki cyaha nyuma y’ikirego cyatanzwe na Yampano ku wa 9 Ugushyingo 2025.

Kugeza ubu abagera kuri batanu bamaze gutabwa muri yombi muri dosiye yo gukwirakwiza ayo mashusho ya Yampano .

Abafunzwe barimo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo , Kalisa John uzwi nka K. John ,

Aba bo dosiye yabo iherutse gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

RIB yataye muri yombi kandi uwitwa Ishimwe François Xavier ukekwaho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abasangize aya mashusho.

Dr Murangira uvugira RIB ati ” Ibintu bintu ntabwo tuzabyihanganira kuko bisa nko gukoresha imbuga nkoranyambaga icyo zitashyiriweho.”

RIB ivuga ko izakomeza iperereza bityo uwo rizagaragaza ko yagize uruhare mu gukwirakwiza aya mashusho nawe agakurikiranwa.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Umunyamahirwe w’icyumweru yatsindiye 5,403,680 Frw mu masaha 5 gusa abikesheje Over 2.5 muri ForteBet

0

OVER ZA 2.5 ZAMUHESHEJE 5,403,680 FRW MU MASAHA MAKE

Iyo umuntu arambiwe gutegereza kureba ikipe iri buza gutsinda, akibanda ku mubare w’ibitego, ibitekerezo bye bishobora kuba igisubizo—nk’uko byagendekeye umunyamahirwe w’iki cyumweru muri ForteBet!

Umukinnyi wa ForteBet yongeye kwandika amateka nyuma yo gushyira amafaranga ku mikino myinshi ya Over 2.5, yose ikamuhira mu buryo bworoshye. Nubwo imikino ibiri yagize ingorane, indi yose yatsinze neza irimo n’umukino wari utegerejwe cyane wa Napoli vs Atalanta warangiye 3-1, aho ibitego bitatu byahise byuzuza ibyo yashakaga.

Irebere neza nimero y’itike ye: 25326477246170. Imikino yose yayikinnye ku munsi umwe, itandukanywa n’amasaha make cyane. Ibi byatumye mu gihe kitarenze amasaha 5, uyu munyamahirwe aba amaze guhembwa 5,403,680 Frw na ForteBet (www.fortebet.rw).

Nk’uko bisanzwe kuri ForteBet, amafaranga ye yose yahise yishyurwa ako kanya nta gutinda.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi w’amafilimi, Kevin Hart, yasangije abakunzi be ibihe bidasanzwe yagiriye mu Rwanda

0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi w’amafilimi, Kevin Hart, yasangije abakunzi be ibihe bidasanzwe yagiriye mu Rwanda ubwo we n’umuryango we basuraga Ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga mu Karere ka Musanze.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro ‘Acting my Age’ gica ku rubuga rwa Netflix, cyagiye hanze tariki ya 24 Ugushyingo 2025.

Kevin Hart ufite izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga mu gutera urwenya, yavuze uburyo mu mpeshyi ya 2023, yazanye mu Rwanda umuryango we mu biruhuko, agamije kureba no kwiga byinshi ku muco wa Afurika.

Muri iki kiganiro avuga ko akigera mu Rwanda kimwe mu bintu yasabwe ari ukujya gusura ingagi zo mu misozi y’Ibirunga.

Ati” Ndabizi bamwe muri mwe nimbabwira urugendo rwo kuzamuka mu birunga gusura Ingagi ntabwo mubimenya, ndakora ibishoboka mbibasobanurire.”

Yakomeje avuga uburyo yumvaga gusura Ingagi ari ibintu bisanzwe nko gusura izindi nyamanswa zose mu ishyamba ririmo ibyatsi, cyane ko ari inshuro ye ya mbere yari agiye kuzisura.

Yakomoje ku buryo mbere yo gutangira urugendo yatangajwe no kubona baherekejwe n’abantu bafite imbunda n’ibindi bikoresho by’ubwirinzi, ndeste acyeza ushinzwe kuyobora ba mukerarugendo muri iyi Pariki witwa ‘Antoine’, asobanura amabwiriza adasanzwe yababwiye agendanye no gusura izi ngagi.

Ati” Antoine ni umuntu wahaye ubuzima bwe bwose kumva no gusobanukirwa ingagi, azi ingagi imbere n’inyuma, hejuru no hasi, Antoine ni umugabo w’umwirabura ntifuriza abazungu bazahura( agira amabwiriza akomeye) , Antoine ni umuntu wihebeye Ingagi nabonye mu buzima bwanjye.”

Muri aya mabwiriza harimo ko abasura ingagi batagomba kurebana nazo mu maso, guca bugufi imbere yazo ndetse no kwisanisha nazo bakora ibyo zikora, ibi byose Kevin Hart atumvaga neza impamvu yabyo.

Uyu munyarwenya avuga ko bazamutse iminota iri hagati ya 15 na 20, ndetse nyuma yo kugera ku musozi hejuru aho ingagi zituye yatangajwe no kubona ingagi z’ingore zisaga umunani ziturutse ibumoso bwe zigendesha amaguru, akemera koko ko ingagi ari inyamanswa idasanzwe.

Yongeyeho ko nyuma yaho yatewe ubwoba no kubona ingagi nkuru benshi bita ‘Silver Gorilla’, ndetse byatumye yica amabwiriza ajyanye no kutarebana nayo mu maso, ibi byamusabye kwisanisha nayo no kwigana imyitwarire yayo nkuko bari babihawe mu mabwiriza kugirango itamumerera nabi.

Asoje atera urwenya ko ariyo mpamvu abasangije iyi nkuru kugirango hatazagira umwe mubo bari kumwe kuri uwo munsi basura Pariki y’Ibirunga, usangiza amashusho mbere y’uko abibwira abantu.

Kevin Hart n’umuryango bagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Nyakanga 2023, basura Pariki y’Ibirunga icumbikiye Ingagi ziboneka hake mu isi.

Icyo gihe kandi Kevin Hart wari kumwe n’umugore we, Aniko Hart n’abana babo babiri, basuye Pariki y’Akagera ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kevin Hart kandi ni umwe mu byamamare byagize uruhare mu Kwita Izina abana b’Ingagi mu 2023, aho yise umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Muhoza, izina rya ‘Gakondo’.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

RGB Yasheshe Ubuyobozi bwa Rayon Sports, Ishyiraho Komite y’Inzibacyuho mu Guhosha Ibibazo Bikomeye

0

Urwego ry’Igihugu rw’Imiyoborere ,RGB , rwatangaje ko rwashyizeho Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports nyuma yo gusuzuma byimbitse ibibazo biyivugwamo.

Rayon Sports imazemo iminsi ivugwamo ibibazo bitandukanye by’imiyoborere , bituma ititwara neza mu mikino ya shampiyona ndetse abafana bagasaba ko Komite yaseswa.

Ku munsi w’ejo tariki ya 25 Ugushyingo 2025, RGB yagiranye inama n’ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports hagamijwe gukemura ibibazo bikomeje kugagaragara mu miyoborere.

RGB ivuga ko ibyo bibazo bigira ingaruka ku mikorere y’ikipe, imiyoborere yayo, n’iterambere rya Siporo mu Rwanda .

Uru rwego rwavuze ko nyuma yo gusuzuma byimbitse ibyo bibazo, inama yafashe umwanzuro wo guhagarika inzego zose zari ziyoboye umuryango wa Rayon Sports ari zo Komite nyobozi, Komite ngenzuzi, ndetse n’Akanama gashinzwe gukemura amakinbirane.

RGB yashyizeho Komite y’inzibacyuho igizwe na bwana Murenzi Abdallah akaba akuriye Komite y’inzibacyuho, Me Jean Bosco Nubumwe , Madamu Josee Akayezu , Gakwaya Olivier, Nsabyimana Baptiste.

Uru rwego rwavuze ko iyi Komite ishinzwe gusuzuma no kuvugurura amategeko y’umuryango wa Rayon Sports, gusesengura no kuvugurura inzego z’imiyoborere hagenwa n’inshingano zazo, gukurikira igenzura ry’imikorere y’umuryango , gusigasira Ubumwe n’ubusugire bw’umuryango wa Rayon Sports mu gihe cy’inzibacyuho, gukurikirana ibikorwa n’imirimo yose y’umuryango mu gihe cy’amezi atatu .

RGB ivuga ko izakomeza gufasha Rayon Sports mu ishyirwa mu bikorwa ry’izi mpinduka ,hagamijwe gutuma ikipe ikora mu buryo burambye , bwa kinyamwuga kandi bujyane n’amategeko n’amahame y’imiyoborere myiza .

RGB ivuga ko ari intambwe ikomeye igamije kugarura ituze no gukomeza gushimangira imiyoborere myiza muri Rayon Sports.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Kiyovu Sports yatangaje ko rutahizamu Amiss Cedrick ahagaritswe

0

Kiyovu Sports yatangaje ko rutahizamu Amiss Cedrick ahagaritswe imikino ibiri adakina, ndetse anamburwa ubu kapiteni (igitambaro cy’umuyobozi w’abakinnyi), kubera imyitwarire mibi.

Ni icyemezo cyatangajwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports mu ibaruwa bandikiye uyu mukinnyi, ku wa 25 Ugushyingo 2025.

Amiss Cedrick yagaragaje kutishimira gusimbuzwa n’umutoza Haringingo Francis mu mikino ibiri iheruka, irimo uwo batsinzwemo na Gasogi United wabaye ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushingo, ndetse n’uwo batsinzwemo na Al Merreikh ibitego 2-0, wabaye ku wa 24 ugushyingo 2025.

Ku mukino wa nyuma, Cedrick yasohotse mu kibuga ari mu burakari ndetse agaragara afata igitambaro kiranga umuyobozi uyoboye abandi mu kibuga (Brassard), akakijugunya hasi imbere y’umutoza, ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abafana.

Muri iyi baruwa ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwagaragaje ko iyi myitwarire idahwitse byumwihariko ku mukinnyi w’umunyamwuga.

Ati “Dushingiye kandi ko imyitwarire nk’iyo idakwirive nkawe, by’umwihariko umukinnyi w’umunyamwuga, Tukwandikiye tukumenyeshako guhera uyu munsi utakaje icyizere wagiriwe nk’umuyobozi uyobora abandi mu kibuga bityo ukaba utakiri Kapiteni wa Kiyovu Sports Club.”

Kiyovu Sports ivuga ko n’ubwo ahagaritswe iyo mikino, agomba gukomeza kwitabira imyitozo y’ikipe nk’uko bisanzwe.

Ati “Ibyo kandi ntibikuraho ko ugomba gukora imyitozo nk’uko biri mu masezerano y’akazi ufitanye na Kiyovu Sports Club.”

Mbonyingabo Régis ‘Mbonyi’ ni we ugiye kuba ari Kapiteni mu gihe ikibazo cya Amissi kigishakirwa umuti.

Muri Kamena uyu mwaka nibwo Amissi Cédric yasinyiye Kiyovu Sports bakunda kwita ‘urucaca’ amasezerano y’umwaka umwe.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Nyamirambo: Umugore avuye mu rugo nyuma yo gushinja nyina kumutwarira umugabo!

0

Umugore wo mu Mudugudu wa Kiberinka, Akagari ka Rugarama,mu Murenge wa Nyamirambo,mu karere ka Nyarugenge, arashinja nyina kumutwara umugabo, byatumye afata icyemezo cyo kuba avuye muri urwo rugo, rukigarurirwa na nyina.

Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 30, avuga ko nyina yaje kuba ahahoze ari we mu buryo bwo kubafasha ariko yababajwe nuko yaje kumutwara umugabo avuga ko bangana mu myaka.

Yabwiye Radio/TV1 ati “ Mama wange yaje kuba iwanjye maze imyaka itanu nshyingiwe. Aho ahagereye rero muri iyo myaka, nibwo hatangiye kuza impinduka n’umugabo wange.

Nkanjye nk’umubyeyi w’urugo, twajyaga tujya inama y’uburyo dukoresha amafaranga, kumpa lasiyo ( guhahira urugo), tugashyira hamwe ibyo duhaha. Izo nama rero byararangiye, izo nama twajyaga, guhahira urugo, mbese ibyo twakoraga byose atangira kujya abikorana na mama wange.”

Uyu mugore avuga ko yasabye umugabo we ko baganira kuri icyo kibazo cyo kuba yarasimbuwe na nyina ariko umugabo we akamwima amatwi.

Ati “Nsaba rero ko twazicara, tukaganiriza mama wange mu buryo bw’ikinyabupfura, tukamwumvisha ko inzu yaje kutubana nto kubera urubyaro, ko nawe yakwimuka ariko atari mu buryo bwo kumwirukana ariko twakomeza tukabana ariko tutari kumwe mu nzu. “

Yakomeje agira ati “ Ibyo ni ibintu nasabye umugabo nk’imyaka ibiri, mbona ntanyumva ageraho aranyihorera. Bakaba bari mu kigero kimwe n’icya mama umbyara.imyaka mama afite ni nayo umugabo wange afite ari nayo mpamvu nkeka ko yamunsimbuje.”

Uyu mubyeyi avuga ko aterwa ipfunwe nuko abantu basigaye bavuga ko nyina yamutwariye umugabo.

Umugabo we ahakana ibyo ashinjwa ahubwo akavuga ko ari umugore wataye urugo.

Ati “ Uriya ni umugore wange , icyo nshaka kukubwira ni uko biriya atari ukuri . Njye ndi umugabo w’imyaka 53, ntabwo nashatse urugo kugira ngo ndukinemo, nashatse urugo kugira ngo nubake.”

Nyina w’umukobwa nawe abyamaganira kure ahubwo akavuga ko umukobwa we ashaka kumuharabika.

Ati “ Umukwe wange ntanamafaranga agira, nta bwiza agira, ntabwo nsambana nawe , nta nundi nasambana nawe.Nemera imana yo mu ijuru.”

Icyakora abaturage baturanye n’uyu muryango bo bavuga ko batunguwe n’ibyabaye ubwo babonaga nyirabukwe yinjira urugo.

Amakuru avuga ko uyu muryango wamaze kugeza ikirego cya gatanya mu rukiko biteganyijwe ko bazaburana mu 2027.

Icyakora umugabo we akaba yari yaramaze gusaba gatanya y’agateganyo.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

UAE Yiyemeje Miliyari $1 Zo Guteza Imbere AI muri Afurika: Impinduka Nshya mu Burezi, Ubuvuzi n’Ibidukikije!

0

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zatangaje ko zigiye gushora arenga miliyari 1 $, mu bikorwa byo kongera ubushobozi n’ibikorwaremezo byifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), no gukwirakwiza serivisi zishingiye kuri iri koranabuhanga hirya no hino muri Afurika, hagamijwe gufasha ibihugu kugera ku ntego byiyemeje mu iterambere.

Ibi byatangajwe na Saeed Bin Mubarak Al Hajeri, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya UAE , ku wa 22 Ugushingo 2025, ubwo yari mu nama y’Ibihugu byo mu ihuriro G20, yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Yavuze ko iyi gahunda, yiswe “AI for Development Initiative,” izibanda ku nzego zirimo uburezi, ubuvuzi n’ihindagurika ry’ikirere.

Ati “Dufata ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), nk’urwego rutazagarukira ejo hazaza gusa, ahubwo nk’ishingiro ry’ejo hazaza h’ikiremwamuntu.”

Yongeyeho ko igihugu cye gikomeje gukorana n’abafatanyabikorwa hirya no hino ku isi mu kurushaho guteza imbere udushya tugamije kongera umusaruro n’iterambere ry’ubukungu, ariko cyane cyane hubahirizwa imikoreshereze iboneye ya AI, ku neza ya bose.

UAE imaze imyaka ari kimwe mu bihugu bishora imari nyinshi kuri uyu mugabane, aho mu 2024 ubucuruzi hagati yayo na Afurika bwageze kuri miliyari 107 z’amadolari, bingana n’izamuka rya 28% ugereranyije no mu 2023. Mu gihe hagati ya 2020 na 2024, UAE yashoye miliyari 118 z’amadolari.

Si ibyo gusa Abu Dhabi, ikomeje umushinga wo kubaka rimwe mu masangano acururiza amakuru azaba ari manini ku isi (data-centres), hifashishijwe ikoranabuhanga ihabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

N’ubwo UAE itari mu bihugu 20 bikomeye mu bukungu ku isi bigize G20, yatumiwe muri iyi nama na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, wayakiriye ku nshuro ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Kigali Dutarame: Igitaramo cyasubije Abanyarwanda ku mizi y’Umuco— byari ibirori bidasanzwe muri BK Arena!

0

Umujyi wa Kigali wakumbuje Abanyarwanda indirimbo n’umudiho gakondo by’umuco Nyarwanda, mu gitaramo cy’amateka cyiswe ‘Kigali Dutarame’, cyateguwe hagamijwe kwerekana ubukungu n’ubudasa buri mu muco w’i Rwanda.

Iki gitaramo cyizihiza umuco Nyarwanda cyateguwe n’Umujyi wa Kigali, cyabereye muri BK Arena, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025.

Ni igitaramo kitabiriwe ku bwinshi kuko cyagiye gutangira amatike yamaze gushira ku isoko, cyafunguwe n’imbyino gakondo z’itorero ‘Indatirwabahizi’ ry’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengimana Samuel waserutse mu mukenkero wa kizungu uri mw’ibara ry’umukara, yashimiye Abanya-Kigali bitabiriye ku bwinshi abibutsa ko iki gitaramo kigamije kubereka ubukungu buri mu muco Nyarwanda.

Ati” Nk’Umujyi wa Kigali, dufite intego ikomeye yo gukundisha abanyakigali bose umuco wacu, kuwugaragaza mu buryo bwose bushoboka, maze ukaba umwe mu biranga.”

Abahanzi batandukanye bamenyerewe mu muziki gakondo bakomeje gususurutsa abitabiriye iki gitaramo, barimo Boukuru uri mu bagezweho kandi bakunzwe n’urubyiruko, waririmbye mu buryo buryoheye amatwi indirimbo ‘Umwali’.

Uyu muhanzikazi kandi yasubiyemo indirimbo ‘Genda Rwanda Uri Nziza’ ya Orchestre Impala, yakiriwe neza kandi ikundwa n’abitabiriye igitaramo ‘Kigali Dutarame’.

Umuhanzikazi Teta Diana wari umaze igihe kinini adakandagira i Kigali yakiranywe urugwiro muri iki gitaramo, byumwihariko mu ndirimbo ‘Agashinge’ yahereyeho.

Teta Diane yaje kuririmba indirimbo ‘Birangwa’ yatuye umubyeyi we w’itabye Imana akiri mut, maze abantu barayikunda ndetse bamucanira urumuri rwa telefone rwo kumugaragariza urukundo.

Umuhanzi benshi bamaze kumenyera mu muziki Gakondo, Ruti Joel nawe yataramye ndetse yongera kugaragara ari kumwe n’itorero Ibihame by’Imana, yaherukaga gutangaza ko yasubiyemo.

Mu ndirimbo n’umudiho gakondo Ruti n’abasore b’itorere Ibihame by’Imana baririmbye indirimbo ‘Ibihame’, bagaragaza ubuhanga mu guhamiriza, guca umugara no kugwa mu nka, maze batanga ibyishimo ku mbaga yitabiriye iki gitaramo.

Itorero Inyamibwa naryo ryaserukanye isheja muri iki gitaramo rikurikirwa n’Itorero Inganzo Ngari, yose amaze kuba ubukombe mu gutarama mu muco Nyarwanda.

Umuhanzi Jules Sentore nawe yageze kururirimbiro maze atarama mu ndirimbo ze zikundwa zirimo ‘Ikirenga’ na ‘Rutema Ikirere’, zose ziri kuri album ye nshya yise ‘Umudende’.

Abanyarwanda batandukanye bamenyerewe mu muziki Nyarwanda bari bitabiriye iki gitaramo cyahuje abahanzi n’amatorere gakondo, barimo Yvan Muziki, Dj Pius, Rocky Kimomo, Nyambo n’abandi batandukanye.

Umuhanzi Intore Masamba akaba umunyabigwi bihambaye mu muziki gakondo niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo, aho yageze ku ruririmbiro maze yakiranwa urugwiro ndetse ubona ko ibintu bihinduye isura.

Yataramye mu ndirimbo zikunzwe ziganjemo izurugamba ndetse atungura umuhanzikazi Cécile Kayirebwa wagize isabukuru amuririmbira ‘Inyange Muhorakeye’ ndetse bafatanya kuyiririmba, ibintu byanyuze benshi.

Abitabiriye iki gitaramo batahanye ibyishimo byinshi, nubwo amasaha yari akuze.

Iki gitaramo cyateguwe kubufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo muri gahunda y’’Umujyi ushyushye’ ndetse no gukundisha Abanyarwanda umuco wabo.

 

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0

0

Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino usoza umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda ( Rwanda Premier League).

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri icyi cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025.

Wabaye nyuma y’uko mukeba wayo APR FC itsindiwe i Musanze ibitego 3-2.

Abakunzi ba Rayon Sports ntabwo bitabiriye ku bwinshi uyu mukino watangiye saa cyenda z’amanywa uyobowe na Ngabonziza Jean Paul nk’umusifuzi wo hagati.

Amakipe yombi yatangiye yishakisha mu minota ya mbere, aho yari ari gukinira cyane mu kibuga hagati ariko Rayon Sports ikaba ari yo yabashaga gutindana umupira.

Adama Bagayogo wa Rayon Sports yakomeje gutera amashoti ya kure ngo ashake igitego nk’aho ku munota wa 33 yagerageje ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ufatwa neza n’umunyezamu Niyonkuru Kanuma Pascal.

Rayon Sports yagerageje gusatira ariko ubusatirizi bwayo burimo Bassane, Habimana Yves na Adama Bagayogo ntacyo bwakoze imbere y’ubwugarizi bwa AS Kigali bwari burimo Onyeabor Franklin na Isaac Eze.

AS Kigali yo yari yagowe no kugeza imipira imbere kuko iri gukinira cyane hagati.

Iminota 45 ibanza y’umukino yarangiye Rayon Sports inganya na AS Kigali ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyarangiye Rayon Sports isatira cyane ariko igakomeza guhusha ibitego.

Ni igice yatangiranye imbaraga igerageza gusatira ndetse ku munota wa 50, Adama Bagayogo yagerageje gutera ishoti riremereye ariko rinyura ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 55′ Habimana Yves yahushije igitego cyabazwe ku mupira warutewe na Bassanne uva mu Nguni y’iburyo ananirwa gukozaho umutwe ngo umupira ujye mu nshundura.

Ku munota wa 70 AS Kigali ifunguye amazamu ku gitego cyiza gitsinzwe na Nshimiyimana Tharcisse.

Rayon Sports yakomeje gukinira imbere y’izamu rya AS Kigali ariko kunyeganyeza inshundura biranga.

Umutoza Haruna Ferouz yakomeje kugenda akora impinduka mu bakinnyi be barimo Asman Ndikumana utaherukaga mu kibuga, ngo arebe ko yabasha kwishyura igitego ntibyatanga umusaruro.

Ku munota wa 84, AS Kigali yakoze Rayon Sports mu ijisho, iyitsinda igitego cya kabiri gishimangira intsinzi , cyatsinzwe na Dushimimana Olivier uzwi ku izina rya Muzungu.

Abafana ba Murera batangiye gusohoka gake gake bataha batanyuzwe n’uyu musaruro nkene.

AS Kigali yakomeje kwihagararaho isangira n’udakoramo, ndetse yashoboraga no kurenza ibitego bibiri ariko ihusha bumwe mu buryo yabonye mu minota ya nyuma.

Umukino warangiye AS Kigali yegukanye amanota 3, itsinze Rayon Sports ibitego 2-0.

Wari umukino wa kabiri wikurikiranya Rayon Sports itakaje nyuma yo gutsindwa na Mukeba APR FC, inanirwa kwiyunga n’abafana bari batahanye intimba.

Mbere yo gucakirana, imibare yagaragazaga ko
Mu mikino itanu amakipe yombi yaherukaga gukina, AS Kigali itizege Itsinda Rayon Sports, kuko Murera yatsinze imikino ine mu gihe zanganyije umwe.

AS Kigali yari imaze gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya bityo yari ikeneye cyane intsinze kuko yari iri ku mwanya mubi mu makipe atatu ya nyuma, ubu ikaba iraye ku mwanya wa 11 n’amanota 8.

Si uyu gusa wabaye kuko i Huye, Mukura yahatsindiwe na Gicumbi ibitego 2-1.

Umunsi wa Shampiyona y’ u Rwanda usojwe Police FC ikiyoboye urutonde rw’agateganyo aho iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20, ikurikiwe na Musanze FC n’amanota 15 inganya na Gasogi U nited mu gihe Rayon Sports iraye mu mwanya wa Kane n’amanota 13 nyuma yo gutakaza.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.