Home Blog Page 3

Producer Laser Beat usanzwe atunganya umuziki yatangiye kuririmba ashyira hanze indirimbo yifuriza abantu iminsi mikuru

0

Producer Lase Beat umwe mubataunganya indirimbo umaze kwamamamara cyane hano mu Rwanda, yatangiye urugendo rushya nk’umuhanzi aho azajya abifatanya no gukora indirimbo z’abandi bahanzi.

Laser Beat washinze akaba n’umuyobozi w’inzu itunganya muzika ya THE BEAM ENTERTAINMENT yatangiye urugendo rushya nk’umuhanzi ashyira hanze indirimbo nshya yise “Merry Christmas & Happy New Year”

Uyu musore yatangiriye ku ndirimbo yo kwifuriza abantu iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Mu kiganiro Laser Beat yagiranye n’ikinyamakuru, Ibyamamare yahamijeko atangiye urugendo rushya rwo kuririmba ndetse akazajya abifatanya no gutunganya indirimbo nkuko yari asanzwe abikora.

Laser Beat washinze akaba n’umuyobozi w’inzu itunganya muzika ya THE BEAM ENTERTAINMENT

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umuraperi P.Diddy umaze amezi atatu afunzwe yafashwe n’agahinda gakabije

0
ATLANTA, GEORGIA - AUGUST 26: Sean "Diddy" Combs attends Day 1 of 2023 Invest Fest at Georgia World Congress Center on August 26, 2023 in Atlanta, Georgia. (Photo by Paras Griffin/Getty Images)

Umuraperi P.Diddy umaze amezi atatu afunzwe akurikiranyweho ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, yananiwe kwiyumvisha ko ari kurira iminsi mikuru mu buroko, asaba kujyanwa kwa muganga.

Daily Mail yatangaje ko uyu mugabo yafatiwe n’agahinda muri gereza, kuko yumvaga iminsi mikuru izagera yarabashije kuva mu buroko akayisangira n’umuryango we.

Bivugwa ko Diddy kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza, yiyumvishemo ikibazo asaba abashinzwe umutekano muri gereza kumushyira mu bitaro bya gereza kuko yumvaga ashobora kuba arimo kugira ihungabana, baza kumubera ibamba.

Iki kinyamakuru cyavuze ko umwe mu nshuti za hafi z’uyu muraperi, yavuze ko iri hungabana yaritewe no kutabasha kwakira kuguma mu buroko.

Umuraperi P.Diddy umaze amezi atatu afunzwe akurikiranyweho ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, yananiwe kwiyumvisha ko ari kurira iminsi mikuru mu buroko, asaba kujyanwa kwa muganga.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Tems, yahishuye ko yari umuswa ubwo yatangiraga umwuga wo kuririmba

0

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria Temilade Openiyi uzwi cyane nka Tems, yahishuye ko yari umuswa ubwo yatangiraga umwuga we kuko atari uburyo burambye.

Ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Glamour Magazine cyo mu Budage, Tems yavuze ko byamutwaye igihe cyo kwiga kuyobora umuziki neza.

Yagize ati: “Ntabeshye, nari umuswa cyane mu gutangira umwuga wanjye, nari nkeneye kwiga uko nakora ubuhanzi bwiza, nagombaga kwiga uburyo nakora umuziki unyinjiriza mu buryo burambye.

Uyu muhanzi avuga ko abajyanama be mu bijyanye n’umuziki (Management) n’umuryango we bwite, bamubereye inkingi ya mwamba mu iterambere agezeho uyu munsi.

Ati: “Navuga ko ubujyanama bwanjye n’umuryango wanjye ari byo bituma nkomeza gushikama.

Ati “By’umwihariko umuryango wanjye, mama na musaza wanjye mbakesha iterambere ngezeho.”

Tems avuga ko ibyo umuntu wese yaba akora akwiye gushishikarira gushaka ubumenyi bwisumbuyeho mu byo akora, kuko ibyo ukora binoga ari uko wihuguye kenshi gashoboka.

Uyu muhanzi avuze ibi mu gihe amaze igihe akora uruhererekane rw’ibitaramo hirya no hino ku Isi, muri gahunda yo kumenyekanisha alubumu ye nshya yise Born in The Wild.

Akaba aherutse no gutangaza ko mu mwaka utaha azataramira mu bihugu birimo u Rwanda, Nigeria, Ghana na Kenya.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Meddy yashimiye umugore we Mimi kuba yaramubyariye umwana w’umukobwa

0

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard Jorbert uzwi nka Meddy yashimiye umugore we Mimi kuba yaramubyariye umwana w’umukobwa.

Mu byo yamubwiye kandi yatangaje ko umunsi ku wundi ahora yiga uko yamukunda kurushaho.

Uyu muhanzi yabigarutseho kuri uyu Kane tariki 19 Ukuboza 2024, ubwo yandikaga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze yifuriza umugore we akaba na nyina w’umwana we isabukuru nziza.

Yanditse ati: “Isabukuru nziza, umwamikazi wanjye! Ndagukunda kurusha uko nabivuga! Sinari umuntu ndiwe uyu munsi mbere yuko duhura. Buri munsi niga kugukunda kurushaho. Isengesho ryanjye ni uko Imana izuzuza byose yaguteganyirije.”

Arongera ashyiraho ifoto bari kumwe n’umwana wabo ayiherekeresha amagambo agira ati : “Warakoze kumbyarira umwana mwiza w’umukobwa, uri inkoramutima yanjye y’ibihe byose.”

Meddy yanditse ubu butumwa yifuriza umugore we isabukuru nziza mu gihe akomeje urugendo  rwo gukorera ibitaramo bitandukanye arimo muri Canada.

Meddy amaze gutaramira mu mijyi itandukanye yo muri Canada harimo icyo yakoze tariki 14 Ukuboza cyabereye mu Mujyi wa Montreal ku ya 15 Ukuboza cyabereye hamwe n’icyo ateganya gukora ku wa 22 Ukuboza 2024 bikazakomereza mu Mujyi wa Ottawa.

Bikaba biteganyijwe ko ibindi bitaramo bizabera mu mijyi nka Vancouver na Edmonton byo amatariki yabyo ataratangazwa.

Ubusanzwe Mimi Mehfira yizihiza Umunsi w’amavuko ku itariki 18 Ukuboza kuri iyo tariki akaba ari nabwo Meddy yamwambikiyeho impeta amusaba ko yamubera umugore.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

ARAGISHA INAMA :Umukobwa yarihiye amashuri ya kaminuza imyaka 5 yasoje kwiga atungurwa nuko agiye gukora ubukwe nundi musore

0
Happy Asian woman in his graduation day.

ARAGISHA INAMA

Umusore witwa Jean Claude yari amaze imyaka 5 arihira amashuri umukobwa wari girlfriend we wigaga amasomo y’ubuvuzi muri Kaminuza bari barumvikanye kuzabana uyu mukobwa asoje AMASOMO.

Uyu musore asanzwe afite butike ku gasantare ko ku cyaro iwabo aho avuka ari naho uyu mukobwa avuka bari barasezeranyeko bazabana mugihe uyu mukobwa yaba amaze gusoza kwiga, Uyu musore yiryaga akimara mubushobozi afite niwe umaze imyaka 5 arihira amashuri uyu mukobwa kuko bamenyanye umukobwa yaratsindiye kwiga kaminuza ariko amaze umwaka atarabona ubushobozi kuko iwabo ntibari bifashije nibyo byatumye uyu musore yiyemeza kumurihira amashuri.

Ubwo uyu mukobwa yasozaga amashuri mubihe yiteguraga gukora Graduation, umusore yatunguwe no kubona impapuro z’ubutumire zimutumira mu bukwe bw’uyu mukobwa NUNDI MUSORE bugomba kuba nyuma y’icyumweru kimwe uyu mukobwa asoje kwiga.

Kuri ubu uyu musore avugako afite agahinda gakabije, yabuze icyo gukora, ARAGISHA INAMA ABASOMYI BACU, AKORE IKI ?

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Bruce Melodie yageze muri Uganda aho agiye gutaramira abazitabira igitaramo cy’urwenya

0

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi cyane nka Bruce Melodie yageze muri Uganda aho agiye gutaramira abazitabira Kampala Comedy Club.

Ni igitaramo cyateguwe n’umunyarwenya Alex Muhangi hagamijwe ko abatuye n’abagenda umujyi wa Kampala barangiza umwaka neza baseka.

Byagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga z’abarimo gutegura icyo gitaramo mu rukerera rw’itariki 18 Ukuboza 2024 aho basangije amafoto agaragaza uyu muhanzi yageze ku kibuga cy’indege yakirwa n’itsinda ririmo gutegura icyo gitaramo.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru Bruce Melodie yatangaje ko uruzinduko rwe muri Uganda ndetse ari ikimenyetso cy’uko inzozi zo gushyira umuziki we ku rwego mpuzamahanga azazikabya kuko urwo atari urugendo umuntu yakora wenyine.

Bruce Melodie azatarama ku itariki 19 Ukuboza 204, akazaba ari kumwe n’itsinda rya Symphony Band risanzwe rimucurangira.

Kizabera ahitwa La Cueva mu Mujyi wa Kampala, kizaba kirimo abanyarwenya bakomeye muri Uganda barimo Teacher Mpamire, Dr Hilary n’abandi.

Bruce Melodie yageze muri Uganda aho agiye gutaramira abazitabira Kampala Comedy Club.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umuhanzi Chris Brown yatunguwe n’urukundo yeretswe muri Afurika

0

Umuhanzi Chris Brown wakoreye igitaramo mu gihugu cya Afurika y’epfo yatunguwe n’urukundo yeretswe n’abakunzi b’umuziki we avugako urukundo bamweretse rwatumye atekereza kuzenguruka Afurika mu 2025.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri Amerika yavuzeko yatunguwe n’urukundo yeretswe ahamyako atizeraga ko abanyafurika bamukunda bigeze kurwego yabibonyemo.

Yagize ati “Ntabwo najyaga nizerako abanyafurika bankunga kugeza mbonye ibyababaye mu ijoro ryashize, ndi umuhamya abarenga ibihumbi 100k baje kubera njye”

Chris Brown yakomeje agira ati “Kuva natangira umuziki, ntabwo nigeze ntiririmbira abantu bangana nkabo nabonye muri Afurika y’epfo mu ijoro ryakeye, Nanubu ntabwo ntabyizerako abantu barenga ibihumbi ijana baje kureba njye, Afurika y’epho banyeretse urukundo no kunshyigikira bidasanzwe kuburyo aribwo bwambere mbibonye kuva natangira umuziki, ndikwiyumva nkuri kurota, byatumye ntekereza kuba nazenguruka umugabane wose wa afurika mu 2025 kuberako Afurika barankunda cyane”

Chris Brown yakoze igitaramo cy’amateka cyabereye muri FNB stadium mu mujyi wa Johannesburg, ikaba stade yambere nini muri Afurika y’epfo.

Iki gitaramo Chris Brown yakoze bivugwako aricyo gitaramo cyamwinjirije amafaranga menshi mu mateka y’umuziki we aho bivugwako yasaruyemo arenga miliyoni 10 z’amadorali

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Icyamamare mu rwenya Steve Harvey agiye guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari mu Rwanda

0

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo BILT LLC cy’Icyamamare mu rwenya Steve Harvey yo guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari mu Gihugu.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2014, ni bwo ayo masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Francis Gatare na Steve Harvey, azibanda ku ngeri zitandukanye zijyanye no kongerera ubumenyi abari mu ruganda rwa filimi, itangazamakuru, uburezi n’ibindi.

Mu myaka ya 1980 ni bwo Harvey yinjiye mu gukora urwenya.

Uyu mugabo wari umaze kugira izina rikomeye yaje guhabwa kuyobora ikiganiro ‘Show time at the Apollo’, nyuma atangiza ikindi yise ‘The Steve Harvey show’ cyatambukaga kuri televiziyo yitwa WB yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Steve Harvey yayoboye ibiganiro bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nka Little Big Shots, Little Big Shots Forever Young na Steve Harvey’s Funderdome.

Kuri ubu Harvey akora ibiganiro birimo ‘Steve on watch’ n’icyitwa Judge Steve Harvey.

Steve Harvey amaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa birimo kwitabira ibirori byo gutanga ibihembo ku bahize abandi mu mukino mpuzamahanga wo gusiganwa ku modoka, FIA Awards 2024 byabaye ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Abahanzi bakomeye bagiye guhurira mu iserukiramuco “Unveil Africa Festival” hagamijwe guteza imbere umuco wa afurika bahereye ku muco Nyarwanda.

0

Abahanzi bakomeye bagiye guhurira mu iserukiramuco “Unveil Africa Festival” hagamijwe guteza imbere umuco wa afurika bahereye ku muco Nyarwanda.

Hateguwe iserukiramuco ryiswe “Unveil Africa Festival” hagamijwe guteza imbere umuco wa afurika bahereye ku muco Nyarwanda.

Mu ikiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, taliki 3 Ukuboza 2024 muri Onomo Hotel, abateguye iriserukiramuco batangaje ko bahitamo abahanzi bazaririmbamo bagendeye ku bitekerezo by’abahanzi bakuru mu muziki.

Alice, umwe mu bari gutegura iriserukiramuco

Alice, umwe mubateguye iriserukiramuco yavuze ko rigiye kuba ku nshuro ya mbere, kandi rizakomeza kubaho ahanini hagamijwe guteza imbere umuco Nyarwanda, yavuzeko abakiri bato batekerejweho ndetse ahamyako abanyeshuri biga mu mashuri abanza bazazana n’ababyeyi babo bazinjirira Ubuntu.

Julius Mugabo uri mu bategura iri serukiramuco yavuzeko ikigitaramo bamaze amezi atatu bagitegura, yasobanuye ko bahisemo izina ‘Unveil’ mu ‘kumvikanisha gutwikurura umuco wa Afurika ariko duhereye hano mu Rwanda, kandi iri rikazana iserukiramuco ngaruka mwaka aho biteganyijwe ko rizagenda ribera no mubindi bihugu, aho bazajya bataramirwa n’abahanzi Nyarwanda nabandi basanzwe muri icyo gihugu bazajya baba bagiyemo.

Mugabo Julius uhagarariye abateguye iserukiramuco Unveil Africa Festival

Nkuko, Julius yabitangaje yahamijeko iriserukiramuco rizitabirwa n’abantu batandukanye harimo nabamwe mu bayobozi bakomeye muri Afurika harimo nabo mu Rwanda batumiwe.

Iserukiramuco “Unveil Africa Festival” ku nshuro yambere rizabera mujyi wa Kigali, muri Camp Kigali, kuri uyu wa 7 Ukuboza 2024.

Kwinjira muri iki gitaramo itike yiswe ‘Bisoke’ igura 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe ‘Muhabura’ iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ‘Karisimbi’ iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

Muri iriserukiramuco abana biga mu mashuri abanza bazaba barikumwe n’ababyeyi bazinjirira Ubuntu.

Abahanzi biteguye gususurutsa abazitanira iriserukiramuco harimo, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club y’i Burundi, abakobwa b’impanga J-Sha n’umukirigitananga Siboyintore akaba n’umuhanga mu mbyino gakondo, Umunyamakuru LuckMan Nzeyimana wa RBA niwe uzaba ayoboye iki gitaramo.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

USAID Ibitabo Kuri Twese bakomeje gushishikariza abakiri bato gusoma ibitabo

0

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi hamwe n’abanditsi b’ibitabo mu Rwanda bakomeje urugendo rwo gukundisha abakiri bato umuco wo gusoma ibitabo.

USAID Ibitabo Kuri Twese, ni umushinga ugamije gufasha leta n’abikorera kunoza imikorere, kuva igitabo kicyandikwa kugeza kigeze ku mugenerwabikorwa, ni ukuvuga umunyeshuri, umwarimu, umubyeyi cyangwa undi muntu wese wabasha gusoma igitabo.

Iyi gahunda igamije kuzenguruka igihugu cyose bashishikariza abakiri bato gusoma ibitabo, ku wa 28 Ugushyingo 2024, iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rulindo, mu murenge wa Rusiga ahazwi nko Ku Kirenge cya Ruganzu ahari hateraniye ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri, baturutse mu mashuri atandukanye abarizwa muri aka karere.

Aba banyeshuri wabonaga banyotewe no gusoma ibitabo, abo twabashije kuganira nabo bavuzeko iyi gahunda ari nziza cyane kuribo kuko izabakundisha umuco wo gusoma bakiyungura ubumenye gusa bahamyako hakiri imbogamizi zo kubona ibitabo basoma ndetse hakaba hari n’ababyeyi batarabasha kwiyumvishako bagurira umwana wabo igitabo cyo gusoma.

Umwe mu banyeshuri twaganiriye nawe, Nishimwe Emmerance wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye waturutse ku kigo cya GS Rusiga yagize ati “Nibyiza kuba batwegereje ibitabo byo gusoma, nishimye cyane kuko mubusanzwe nkunda gusoma nubwo dukunze guhura n’imbogamizi zo kubona ibitabo dusoma, turasaba ababyeyi kujya bigomwa bakagurira abana babo ibitabo kuko umunyeshuri wasomye yunguka ubumenyi bwinshi”

Mutesi Gasana, Umuyobozi w’ikigo Arise Education gicuruza ibitabo mu Rwanda,yavuzeko batangiye urugamba rutoroshye rwo gushishikariza ababyeyi kugurira abana ibitabo byo gusoma.

Mutesi yagize ati“Ababyeyi turabasaba ndetse tubashishikariza kwibuka kugurira abana babo ibitabo byo gusoma bakabizirikana bakabishyira mubyo bahaha ku isoko nkuko bagura ibyo kurya”

USAID Ibitabo Kuri Twese ni guhunda bateganyako  mu myaka itatu  izaba igeze mu turere 10 turi mu ntara zitandukanye hazashingwa amaguriro mashya y’ibitabo, ibizajya bifasha abantu kubibonera hafi kandi ku giciro kidahanitse.

REBA AMAFOTO

Abakiri bato bakomeje gukundishwa umuco wo gusoma
Umuyobozi wungirije ushinzwe Uburezi mu Karere ka Rulingo, yavuzeko bari muri gahunda yo gukomeza gushishikariza ababyeyi kugira umuco wo kugurira abana babo ibitabo
Ababyeyi , abarezi n’abanyeshuri basobanuriwe ibyiza byo gusoma ibitabo