Home Blog Page 2

Miss Jolly Mutesi mubakurikiye umukino Arsenal yasezerewemo na Manchester United

0

Miss Jolly Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ni umwe mu bakurikiye umukino w’ijonjora rya gatatu rya FA Cup Arsenal yasezerewemo na Manchester United (Man-U) y’abakinnyi 10, iyitsinze penaliti 5-3 nyuma yaho amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu minota 120 y’umukino.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, kuri Emirates Stadium iherereye i Londres mu Bwongereza.

Muri uyu mukino, Manchester United ni yo yatangiye neza Kapiteni Bruno Fernandez ku munota 52 ku mupira yahawe na Alejandro Garnacho.

Ku munota wa 61’ Diego Dalit wa Manchester United yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ibyara itukura.

Nyuma y’iminota ibiri gusa ku munota wa 63’ Arsenal yishyuye igitego gitsinzwe na Myugariro Gabriel Magalhes.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 hongerwa iminota 30 y’inyongera na yo irangira nta gihindutse hitabazwa penaliti.

Manchester United yatsinze Penaliti 5 Arsenal itsinda 3 bituma y’ikipe y’umutoza Ruben Amorin ikomeza mu ijonjora rya Kane aho izahura na Leicester City.

Arsenal FC ni imwe mu makipe afitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri Gahunda ya ‘Visit Rwanda’, aho iyi kipe yamamaza ubukerarugendo bwarwo.

Uko andi amakipe azahura mu ijonjora rya Kane rya FA Cup:

Brighton vs Chelsea

Everton VS Bournemouth

Aston Villa VS Tottenham

Plymouth vs Liverpool

İyi mikino iteganyijwe tariki 8-9 Gashyantare 2025.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Kiliziya Gatolika yatangaje ko abagabo bafite ibyiyumvo byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina bemerewe kuba abapadiri

0

Kiliziya Gatolika y’u Butaliyani yatangaje ko abagabo bafite ibyiyumvo byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina bemerewe kuba abapadiri, igihe cyose bemeye gukomeza kuba ingaragu no kwirinda gukwirakwiza iyi myemerere yabo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Ni icyemezo cyatangajwe n’Inama y’Abepisikopi yo mu Butaliyani, ndetse cyemerwa na Vatican nk’icyicaro gikuru cya Kiliziya.

Iyi nyandiko yemejwe n’Inama y’Abepisikopi b’Abataliyani (CIE) mu Ukwakira kwa 2024, gusa Vatican yabyemeje ku wa 9 Mutarama 2025, aho igiye kwifashishwa mu gihe cy’imyemerere y’igerageza cy’imyaka itatu.

Iyi nyandiko ivuga ko “abantu bafite imyumvire y’abaryamana bahuje ibitsina” bashaka kwinjira mu batoranyijwe kuba abapadiri bagomba kwiyemeza kubaho badashaka nk’uko n’abandi basore bemera kudashaka abagore.

Ikomeza ivuga ko usaba kujya mu Iseminari adashobora kubyangirwa kubera ko gusa afite ibyiyumvo byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina, igihe cyose yaba yahisemo gukomeza kuba ingaragu.

Kiliziya yatangaje ko iki cyemezo kitavuguruza icyari gisanzweho cyo kutemerera abaryamana n’abo bahuje ibitsina kuba abapadiri, ahubwo ko gishimangira ko abasore bafite ibyumvo byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina ariko bakaba barahisemo kwifata no kudashaka nabo bashobora kwakirwa.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

FC Barcelona yavuye inyuma inyagira Real Madrid ibitego 5-2

0

FC Barcelona yavuye inyuma inyagira Real Madrid ibitego 5-2, mu mukino wa nyuma w’Igikombe cya Supercopa de España wabereye muri Arabie Saoudite ku Cyumweru, tariki ya 12 Mutarama 2025.

Uyu wari umukino w’imbaraga ku mpande zombi kuko aya makipe y’amakeba, yongeye kubura ihangana ryayo ryahozeho kuva mu 1902 ubwo aya makipe yahuraga bwa mbere.

Ku munota wa gatanu gusa w’uyu mukino, Kylian Mbappe yari yamaze gufungura amazamu ku gitego yatsinze amaze gucenga ubwugarizi bwa FC Barcelone kugeza ku munyezamu Wojciech Szczęsny.

Ntibyatinze ku wa 22, Lamine Yamal yishyura iki gitego nyuma y’umupira mwiza yaherejwe na Robert Lewandowski, wanatsinze icya kabiri kuri penaliti yabonetse ku munota wa 36.

Igitego cya gatatu cya FC Barcelona cyagiyemo ku munota wa 39 gitsinzwe na Raphinha, umukino wongerwaho iminota icyenda ku gice cya mbere yanabonetsemo icya kane cyinjijwe na Alejandro Balde.

Igice cya kabiri cyabonetsemo igitego cya gatanu cyatsinzwe na Raphinha wabaye umukinnyi mwiza muri uyu mukino, ndetse n’ikarita itukura yeretswe umunyezamu wa FC Szczęsny wakoreye ikosa Mbappe.

Mu guhana iri kosa Rodrygo yateye ‘coup franc’ yari hafi y’urubuga rw’amahina, ahita ayishyira mu rucundura, Real Madrid ibona igitego cya kabiri ari na cyo cya nyuma cyabonetse mu mukino.

Gutsinda Real Madrid byahesheje FC Barcelone Igikombe cya Supercopa de España, kikaba icya 15 yegukanye.

Iki ni cyo gikombe cya mbere Hansi Flick ahesheje FC Barcelona kuva yayigeramo muri Gicurasi 2024.

Uyu wabaye umukino wa gatatu wikurikiranya FC Barcelone itsinze Real Madrid nyuma y’uheruka wa Shampiyona yayinyagiye 4-0, ndetse n’uwa gicuti wabonetsemo ibitego 2-1.

Andi makipe yari yitabiriye iri rushanwa rya Supercopa de España harimo Mallorca ndetse na Athletic Club zavuyemo mu mikino ibanza.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Dr. Silas Kanyabigega adresses the Power of Social Media in Modern Evangelism

0

Dr. Silas Kanyabigega’s insights into the role of social media in modern evangelism shed light on a transformative trend reshaping the way the Gospel is shared. A respected theologian and advocate for innovative ministry approaches, Dr. Kanyabigega has dedicated his career to exploring effective ways to bridge traditional teachings with contemporary platforms. His emphasis on the use of digital tools for outreach underscores the Church’s mission to remain relevant and impactful in a rapidly changing world. In an era defined by digital connectivity, social media platforms have emerged as powerful tools for reaching and engaging audiences far beyond the confines of traditional ministry.

Expanding Reach Beyond Borders

One of the most significant advantages of social media is its unparalleled ability to transcend geographical boundaries. Platforms like Facebook, Instagram, Twitter, and YouTube enable churches, ministries, and individual believers to share the message of Christ with people from diverse cultural, linguistic, and social backgrounds. This global reach ensures that the Good News can touch lives in the most remote corners of the world, breaking down barriers that once hindered missionary efforts. For example, a single live-streamed sermon can be viewed by thousands of people across multiple continents. Similarly, a Bible verse or devotional shared on Instagram can inspire followers in countries where physical copies of the Bible are scarce or restricted.

Engaging a Diverse Audience

Social media allows evangelists to tailor their messages to resonate with different demographic groups. From youth-focused content on TikTok to in-depth theological discussions on Twitter, ministries can craft content that appeals to specific audiences. By understanding the preferences and behaviors of their followers, evangelists can create relatable and impactful messages. Interactive features such as comments, direct messaging, and polls also foster two-way communication, enabling ministries to address questions, provide spiritual guidance, and build genuine relationships. This dynamic engagement helps create a sense of community among believers and seekers alike.

Innovating Evangelism

Social media platforms encourage creativity in delivering the Gospel. Ministries can leverage tools such as videos, podcasts, infographics, and live events to present Biblical teachings in fresh and engaging ways. For instance, YouTube channels dedicated to Bible studies or Christian apologetics attract viewers who prefer visual or auditory learning over traditional reading methods.

Moreover, platforms like Instagram and Pinterest are ideal for sharing visually compelling content, such as inspirational quotes, testimonies, and artwork that reflect Christian values. Such creative expressions of faith can capture the attention of those who might not engage with conventional church services.

Addressing Challenges

While social media offers immense opportunities for evangelism, it also presents challenges. The vastness of the digital space can make it difficult to ensure that messages are reaching the right audience. Additionally, the rise of misinformation and divisive content requires ministries to be vigilant about the authenticity and tone of their communications. To navigate these challenges, churches and evangelists must invest in digital literacy and strategic planning. Training programs for ministry leaders on effective social media use can help optimize their efforts while maintaining a focus on authenticity and compassion.

Building a Digital Mission Field

The potential of social media in modern evangelism cannot be overstated. It is a digital mission field ripe for harvest, offering unprecedented opportunities to share the transformative message of Jesus Christ. By embracing these platforms with purpose and creativity, the Church can continue to fulfill the Great Commission in ways that resonate with the digital generation.

Dr. Kanyabigega’s emphasis on leveraging social media reminds us that the Gospel message remains timeless, even as the methods of sharing it evolve. By adapting to the digital age, the Church can ensure that the light of Christ shines brightly in every corner of the virtual and physical world.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Producer Laser Beat usanzwe atunganya umuziki yatangiye kuririmba ashyira hanze indirimbo yifuriza abantu iminsi mikuru

0

Producer Lase Beat umwe mubataunganya indirimbo umaze kwamamamara cyane hano mu Rwanda, yatangiye urugendo rushya nk’umuhanzi aho azajya abifatanya no gukora indirimbo z’abandi bahanzi.

Laser Beat washinze akaba n’umuyobozi w’inzu itunganya muzika ya THE BEAM ENTERTAINMENT yatangiye urugendo rushya nk’umuhanzi ashyira hanze indirimbo nshya yise “Merry Christmas & Happy New Year”

Uyu musore yatangiriye ku ndirimbo yo kwifuriza abantu iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Mu kiganiro Laser Beat yagiranye n’ikinyamakuru, Ibyamamare yahamijeko atangiye urugendo rushya rwo kuririmba ndetse akazajya abifatanya no gutunganya indirimbo nkuko yari asanzwe abikora.

Laser Beat washinze akaba n’umuyobozi w’inzu itunganya muzika ya THE BEAM ENTERTAINMENT

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umuraperi P.Diddy umaze amezi atatu afunzwe yafashwe n’agahinda gakabije

0
ATLANTA, GEORGIA - AUGUST 26: Sean "Diddy" Combs attends Day 1 of 2023 Invest Fest at Georgia World Congress Center on August 26, 2023 in Atlanta, Georgia. (Photo by Paras Griffin/Getty Images)

Umuraperi P.Diddy umaze amezi atatu afunzwe akurikiranyweho ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, yananiwe kwiyumvisha ko ari kurira iminsi mikuru mu buroko, asaba kujyanwa kwa muganga.

Daily Mail yatangaje ko uyu mugabo yafatiwe n’agahinda muri gereza, kuko yumvaga iminsi mikuru izagera yarabashije kuva mu buroko akayisangira n’umuryango we.

Bivugwa ko Diddy kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza, yiyumvishemo ikibazo asaba abashinzwe umutekano muri gereza kumushyira mu bitaro bya gereza kuko yumvaga ashobora kuba arimo kugira ihungabana, baza kumubera ibamba.

Iki kinyamakuru cyavuze ko umwe mu nshuti za hafi z’uyu muraperi, yavuze ko iri hungabana yaritewe no kutabasha kwakira kuguma mu buroko.

Umuraperi P.Diddy umaze amezi atatu afunzwe akurikiranyweho ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, yananiwe kwiyumvisha ko ari kurira iminsi mikuru mu buroko, asaba kujyanwa kwa muganga.

 

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Tems, yahishuye ko yari umuswa ubwo yatangiraga umwuga wo kuririmba

0

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria Temilade Openiyi uzwi cyane nka Tems, yahishuye ko yari umuswa ubwo yatangiraga umwuga we kuko atari uburyo burambye.

Ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Glamour Magazine cyo mu Budage, Tems yavuze ko byamutwaye igihe cyo kwiga kuyobora umuziki neza.

Yagize ati: “Ntabeshye, nari umuswa cyane mu gutangira umwuga wanjye, nari nkeneye kwiga uko nakora ubuhanzi bwiza, nagombaga kwiga uburyo nakora umuziki unyinjiriza mu buryo burambye.

Uyu muhanzi avuga ko abajyanama be mu bijyanye n’umuziki (Management) n’umuryango we bwite, bamubereye inkingi ya mwamba mu iterambere agezeho uyu munsi.

Ati: “Navuga ko ubujyanama bwanjye n’umuryango wanjye ari byo bituma nkomeza gushikama.

Ati “By’umwihariko umuryango wanjye, mama na musaza wanjye mbakesha iterambere ngezeho.”

Tems avuga ko ibyo umuntu wese yaba akora akwiye gushishikarira gushaka ubumenyi bwisumbuyeho mu byo akora, kuko ibyo ukora binoga ari uko wihuguye kenshi gashoboka.

Uyu muhanzi avuze ibi mu gihe amaze igihe akora uruhererekane rw’ibitaramo hirya no hino ku Isi, muri gahunda yo kumenyekanisha alubumu ye nshya yise Born in The Wild.

Akaba aherutse no gutangaza ko mu mwaka utaha azataramira mu bihugu birimo u Rwanda, Nigeria, Ghana na Kenya.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Meddy yashimiye umugore we Mimi kuba yaramubyariye umwana w’umukobwa

0

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard Jorbert uzwi nka Meddy yashimiye umugore we Mimi kuba yaramubyariye umwana w’umukobwa.

Mu byo yamubwiye kandi yatangaje ko umunsi ku wundi ahora yiga uko yamukunda kurushaho.

Uyu muhanzi yabigarutseho kuri uyu Kane tariki 19 Ukuboza 2024, ubwo yandikaga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze yifuriza umugore we akaba na nyina w’umwana we isabukuru nziza.

Yanditse ati: “Isabukuru nziza, umwamikazi wanjye! Ndagukunda kurusha uko nabivuga! Sinari umuntu ndiwe uyu munsi mbere yuko duhura. Buri munsi niga kugukunda kurushaho. Isengesho ryanjye ni uko Imana izuzuza byose yaguteganyirije.”

Arongera ashyiraho ifoto bari kumwe n’umwana wabo ayiherekeresha amagambo agira ati : “Warakoze kumbyarira umwana mwiza w’umukobwa, uri inkoramutima yanjye y’ibihe byose.”

Meddy yanditse ubu butumwa yifuriza umugore we isabukuru nziza mu gihe akomeje urugendo  rwo gukorera ibitaramo bitandukanye arimo muri Canada.

Meddy amaze gutaramira mu mijyi itandukanye yo muri Canada harimo icyo yakoze tariki 14 Ukuboza cyabereye mu Mujyi wa Montreal ku ya 15 Ukuboza cyabereye hamwe n’icyo ateganya gukora ku wa 22 Ukuboza 2024 bikazakomereza mu Mujyi wa Ottawa.

Bikaba biteganyijwe ko ibindi bitaramo bizabera mu mijyi nka Vancouver na Edmonton byo amatariki yabyo ataratangazwa.

Ubusanzwe Mimi Mehfira yizihiza Umunsi w’amavuko ku itariki 18 Ukuboza kuri iyo tariki akaba ari nabwo Meddy yamwambikiyeho impeta amusaba ko yamubera umugore.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

ARAGISHA INAMA :Umukobwa yarihiye amashuri ya kaminuza imyaka 5 yasoje kwiga atungurwa nuko agiye gukora ubukwe nundi musore

0
Happy Asian woman in his graduation day.

ARAGISHA INAMA

Umusore witwa Jean Claude yari amaze imyaka 5 arihira amashuri umukobwa wari girlfriend we wigaga amasomo y’ubuvuzi muri Kaminuza bari barumvikanye kuzabana uyu mukobwa asoje AMASOMO.

Uyu musore asanzwe afite butike ku gasantare ko ku cyaro iwabo aho avuka ari naho uyu mukobwa avuka bari barasezeranyeko bazabana mugihe uyu mukobwa yaba amaze gusoza kwiga, Uyu musore yiryaga akimara mubushobozi afite niwe umaze imyaka 5 arihira amashuri uyu mukobwa kuko bamenyanye umukobwa yaratsindiye kwiga kaminuza ariko amaze umwaka atarabona ubushobozi kuko iwabo ntibari bifashije nibyo byatumye uyu musore yiyemeza kumurihira amashuri.

Ubwo uyu mukobwa yasozaga amashuri mubihe yiteguraga gukora Graduation, umusore yatunguwe no kubona impapuro z’ubutumire zimutumira mu bukwe bw’uyu mukobwa NUNDI MUSORE bugomba kuba nyuma y’icyumweru kimwe uyu mukobwa asoje kwiga.

Kuri ubu uyu musore avugako afite agahinda gakabije, yabuze icyo gukora, ARAGISHA INAMA ABASOMYI BACU, AKORE IKI ?

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Bruce Melodie yageze muri Uganda aho agiye gutaramira abazitabira igitaramo cy’urwenya

0

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi cyane nka Bruce Melodie yageze muri Uganda aho agiye gutaramira abazitabira Kampala Comedy Club.

Ni igitaramo cyateguwe n’umunyarwenya Alex Muhangi hagamijwe ko abatuye n’abagenda umujyi wa Kampala barangiza umwaka neza baseka.

Byagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga z’abarimo gutegura icyo gitaramo mu rukerera rw’itariki 18 Ukuboza 2024 aho basangije amafoto agaragaza uyu muhanzi yageze ku kibuga cy’indege yakirwa n’itsinda ririmo gutegura icyo gitaramo.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru Bruce Melodie yatangaje ko uruzinduko rwe muri Uganda ndetse ari ikimenyetso cy’uko inzozi zo gushyira umuziki we ku rwego mpuzamahanga azazikabya kuko urwo atari urugendo umuntu yakora wenyine.

Bruce Melodie azatarama ku itariki 19 Ukuboza 204, akazaba ari kumwe n’itsinda rya Symphony Band risanzwe rimucurangira.

Kizabera ahitwa La Cueva mu Mujyi wa Kampala, kizaba kirimo abanyarwenya bakomeye muri Uganda barimo Teacher Mpamire, Dr Hilary n’abandi.

Bruce Melodie yageze muri Uganda aho agiye gutaramira abazitabira Kampala Comedy Club.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748