Home Blog Page 13

Mu Rwanda hasoje icyumweru cy’ubu scout, urubyiruko rusabwa gukura amaboko mu mufuka bagatungwa n’impano zabo, birinda ibishuko bibajyana mubiyobyabwenge.

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Abagize umuryango w’abascout mu Rwanda basoje icyumweru cyahariwe ubuscout ku isi, urubyiruko rugirwa Inama yo gukura amaboko mu mufuka bakoresha neza impano zabo birinda ibiyobyabwende, ubusambanyi nibindi byabashora mungeso mbi bikaba byabicira ejo habo heza.

Ni ibirori byahuje urubyiruko rw’abascout n’abandi bantu batandukanye bari baje kubashyigikira harimo, abayobozi munzego za Leta, abahagariye amadini n’amatorero y’abihaye Imana mu Rwanda n’abahagarariye ibigo by’amashuri bari baje baherekeje abanyeshuri bari baje muri ibi birori.

Muri uyu muhango abascout bagaragaje ibikorwa bitandukanye bakoze muri iki cyumweru basozaga Harimo ibikorwa by’ubugiraneza, bagaragaje umubyeyi bubakiye inzu i Muhanga bamuhindurira ubuzima.

Uyu muhango wo kwizihiza uyu munsi mukuru w’izoswa ry’icyumweru cyahariwe ubuscout wabereye mu Karere ka Muhanga kuri Stade ya Muhanga ku Cyumweru Taliki ya 25 Gashyanyare 2024.

Mukwizihiza icyumweru cy’ubusukuti mu Rwanda bari bashyizeho insanganyamatsiko igira iti “Musukuti Gira Uruhare mu kwimakaza ubufatanye bugamije kugira imbere heza”

Umuhanzikazi Bwiza nawe ari mubitabiriye ibi birori, uyu muhanzikazi usanzwe ari n’umuscout afitanye ubufatanye n”abascout bo mu Rwanda aho biyemeje gutera ibiti by’imbuto ziribwa birenga ibihumbi 200

Umuyobozi mukuru w’abascout mu Rwanda, UZABUMUGABO Vilgire watorewe Manda nshya yo gukomeza kuyobora Umuryango w’abascout mu Rwanda mu myaka ine irimbere niwe wari uhagarariye abayoye iki gikorwa, yashimiye ubuyozi bw’u Rwanda uburyo bakunze kuba Hafi urubyiruko rw’abascout, asaba urubyiruko kwera imbuto nziza bagakura amaboko mu mufuka, bagakoresha impano zabo, birinda ibiyobyabwende, bakareka kwishora mubusambanyi nibindi bintu bibi byakwangiriza ejo habo heza.

UZABUMUGABO yagize ati “Icyumweru cy’ubu scout turagisoje ariko ibikorwa by’ubu scout ntibirangiye, birakomeje”

Yakomeje agira ati “Ndibutsa urubyiruko ruri hano gukura amaboko mu mufuka bagakora kugirango batungwe n’impano zabo, turabasaba kwirinda ababashuka babajyana mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyange, ubusinzi, ubusambanyi nibindi byabashora mungeso mbi bikangiriza ejo hanyu heza”

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe urubyiruko, Padiri Alexis Ndagijimana, aganiriza urubyiruko rw’abaskuti, yabibukije ko urubyiruko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura bakubaha abantu Bose, abibutsa ko Imana ari umubyeyi wacu twese bityo ko abayemera Bose bakwiye kuba abavandimwe hatitawe kugihugu umuntu akomokamo cyangwa umugabane atuyemo.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Muhanga, Byiza Jean Claude yashimiye ubuyobozi bw’umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, mu kuba barahisemo ko iki gikorwa gisorezwa muri aka Karere abasaba kwagura umuryango w’urubyiruko rw’abascout bakawugeza mu mashuri menshi atandukanye.

Yagize ati “Ndibutsa urubyiruko rw’abascout kubaha amahame shingiro y’umuryango wabo kugirango ejo habo hazabe heza kuko arizo mbaraga z’igihugu cyacu”

Mu bandi banyacyubahiro bari bitabiriye iki gikorwa harimo Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Uwaje ahagarariye Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, Hadji Assoumani Niyigena wari uhagarariye Imam w’Abayisilamu mu Karere ka Muhanga n’abandi.

Uyu muhango wasojwe urubyiruko rw’abascout bafite impano bigaragaza, hakurikiraho ibirori by’imbyino n’ubusabane aho umu Dj uri mubakunzwe mu Rwanda Deejay Marnaud yasusurukije abakunzi b’umuziki abavangira indirimbo zigezweho nabo bakata umuziki, aba scout bagize ibirori biryoshye cyane bagaragaje ko Bazi kuryoshya ikirori.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, yaba mu nzego za Giscaout, iza Leta n’abayobozi b’amadini n’amatorero
Umuhanzikazi Bwiza yifatanyije n”abascout kuri uyu munsi wari uw’ibyishimo

 

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze uburyo yegereye Tekno, Davido na Burna Boy akabumvisha indirimbo ze bakazikunda ariko akabura uwamwemerera gukorana nawe

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie uri kubarizwa muri Kenya aho amaze iminsi, yahishuye ko gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Nigeria atari ibintu byoroshye.

Uyu muhanzi yavuze ko amaze igihe yifuza gukorana n’abahanzi batandukanye bo muri iki gihugu barimo Tekno, Davido na Burna Boy ariko ko bigoye.

Ibi Bruce Melodie yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Citizen yo muri Kenya aho yari abajijwe ku ndirimbo afitanye n’abahanzi batari abo muri Afurika y’ibirasirazuba. Aha yasubije avuga ko yagerageje gukorana n’abahanzi batandukanye bo muri Nigeria agaragaza ko biba bigoye.

Yagize ati “Abahanzi b’abanya-Nigeria biragoye gukorana nabo, mu bihe byashize nagerageje gukorana n’abahanzi batandukanye barimo Tekno, Davido na Burna Boy, urabizi baje i Kigali ariko ntabwo byoroshye. Nanagiye muri Marvin Records i Lagos muri Nigeria sinzi uko babikora.”

Aha umunyamakuru yahise abaza Bruce Melodie niba baramuciye amafaranga, avuga ko ntayo bamuciye ahubwo ko ’bumva indirimbo zawe bakazishimira’ ariko byagera ku gukorana indirimbo na bo ukabona bari kubihunga.

Ati “Ntabwo baguca amafaranga, bumva indirimbo zawe bakakubwira ngo ni nziza, byagera ku kugukorana indirimbo ukabona bari kubigendamo gake mwajya studio ntibaze.”

Bruce Melodie yabajijwe ku bahanzi bakoranye ubwo yari yagiye muri Marvin Records muri Nigeria, avuga ko icyari cyamujyane nyamukuru ari ukwiga no guhuza n’abahanzi ba ho.

Ati “Nagiye hariya kwiga no kureba uko nahuza n’abahanzi ba ho, ariko biragoye, murahura mukaganira, mukanahuza ariko byagera ku gukora indirimbo (Ku recodinga), ntago nzi uko bigenda.”

Bruce Melodie yabajijwe umuhanzi wamugoye akamukora ibyo byose, avuga ko n’ubwo ibyo avuga ari ukuri atavuga ngo ni uyu muhanzi.

“Ntabwo nshaka kugira uwo mvuga, ibi mvuze ni ukuri ariko sinshaka kugira uwo mvugaho, ntabwo natunga agatoki umuntu ngo mvuge ngo ni uyu muhanzi. Ntabwo numva ko byaba ari byiza.”

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda ndetse wagerageje no kwambuka imipaka aho yakoranye indirimbo n’abarimo Harmonize wo muri Tanzania, Shaggy wo muri Amerika n’abandi.

Bruce Melodie yabajijwe ku bahanzi bakoranye ubwo yari yagiye muri Marvin Records muri Nigeria, avuga ko icyari cyamujyane nyamukuru ari ukwiga no guhuza n’abahanzi ba ho.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Rusizi : Umusore w’imyaka 22 witeguraga gukora ikizamini cya Leta yirukanwe burundu ku ishuri azira kwerekana umukunzi we ku munsi wa Saint Valentin

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umusore w’imyaka 22 wigaga Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB) muri Koleji ya Nkanka mu Karere ka Rusizi akaba yiteguraga gukora ikizamini cya Leta, araririra mu myotsi nyuma yo kwirukanwa burundu azira kwerekana umukobwa w’umukunzi we ku itariki 14 Gashyantare ufatwa nk’umunsi w’abakundana (Saint Valentin).

Uwo munsi wahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uwo musore watumye akoresha ibirori mu ibanga rikomeye atumiramo abandi bahungu 15 na bo bafite abakunzi mu bakobwa biga bigana muri icyo kigo.

Abatumiwe na bo buri wese yazanaga n’umukunzi we, muri ibyo birori byabaye mu gihe abandi banyeshuri bari bagiye kurya muri ‘refectoire’.

Mbonabucya Cyiza Modeste, Umuyobozi wa Koleji ya Nkanka, yahamirije Imvaho Nshya ko batunguwe n’iyo myifatire y’abanyeshuri bateguye ibirori ndetse bagatoroka ikigo bajya kugura ibyo bifashishije birimo amandazi n’utujerekani tubiri tw’icyayi muri kantine y’ishuri.

Muri ayo ma saa mbiri z’ijoro, ubwo abandi banyeshuri bajyaga kurya, bo bafashe ishuri ryo mumwaka wa gatanu, bajyanamo ibyo bari bateguye, batangira umunsi mukuru wari watumiwemo uwo mukobwa rukumbi wo mu rindi shuri ritari iryo mu wa 6.

Uretse uwayoboraga ibirori, buri musore watumiwe yinjiraga aherekejwe n’umukobwa w’aho ku ishuri w’inshuti ye (couple), ngo nta wari wemerewe kubyinjiramo ari wenyine.

Inkuru yamenyekanye ari uko abashinzwe imyifatire y’abanyeshuri bagenzuraga uko abana barya muri iryo joro, babonye harimo ababura benshi bibatera ikibazo,

Batangiye kuzenguruka ikigo babashakisha, babagwaho muri iryo shuri, ibirori bigeze aho umusore yerekana uwo mukobwa nk’umukunzi we anamuha impano.

Diregiteri Mbyayingabo ati: “Umwe mu bayobozi yarabakingiranye, tubabaza ibyo barimo, batubwira ko bari mu munsi w’abakundana bateguye, dutangira gusesengura iyi myitwarire. Ku wa 19 Gashyantare twafashe icyemezo cyo kwirukana uriya wakoresheje icyo kirori, cyane ko butari ubwa mbere acika ikigo. Yari yarihanangirijwe bwa nyuma n’ababyeyi be barabisinyira ko niyongera ayo makosa azirukanwa burundu.”

Yaboneyeho gushimangira ko agakungu k’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa kari mu makosa azwi yirukanisha abanyeshuri muri icyo kigo.

Imvaho Nshya imubajije ikosa uriya musore yakoze ryamwirukanisha burundu kandi yiteguraga ikizamini cya Leta, yagize ati: “Ni menshi. Irya mbere ni ugucika ikigo akajya kugura amandazi hanze yacyo ari bukoreshe muri ibyo birori. Irya 2 ni ukwinjiza ibiryo cyangwa ibitemewe mu kigo kuko ashobora kuzana ibihumanye, ingorane byadukururira namwe murazumva.”

Yakomeje agira ati: “Ikosa rya 3 ni ukudekarara (déclarer) urukundo mu kigo kandi iby’inkundo mu mashuri ntibyemewe rwose, namwe ubwanyu muzi ingorane bishobora gukurura zirimo ubusambanyi abantu batarebye neza, gutwara inda zitateganyijwe bikurikiraho,n’izindi ngaruka. Irindi kosa ni ugukoresha ibirori mu kigo ubuyobozi butabizi.”

Abajijwe impamvu hirukanywe umwe, yasubije ko hirukanywe nyirabayazana wabyo, wari unasanganywe indi myitwarire mibi, abandi barimo uwo mukobwa wagaragajwe nk’umukunzi uwo munsi, batumwa ababyeyi.

Mbonabucya Cyiza Modeste, yavuze ko nta wari witeze ko ibyo birori byakorwa mu kigo, ku banyeshuri bakabaye bashishikajwe n’amasomo, cyane ko harimo abitegura gukora ikizamini cya Leta.

Yavuze ko uyu musore atasaba imbabazi ngo ababarirwe kuko yarenze ihaniro, ahubwo ko yajya gushaka ishuri ahandi cyane ko n’amalisi y’abazakora ikizamini cya Leta atarakorwa.

Imvaho Nshya yanavuganye n’abarebwa n’ikibazo cyane, bagira icyo bavuga.

Umukobwa yemera ko uyu musore yari asanzwe ari inshuti ye bisanzwe, ko mu gihembwe gishize umusore yamusabye urukundo amubwira ko bitashoboka, baba inshuti bisanzwe.

Avuga ko umusore yanamutumiye mu munsi mukuru we w’amavuko atazi ibiri bukurikireho, abanza kubyanga ariko umusore amwumvisha ko ikigo kizi ibyo birori ko nta ngaruka bibagiraho.

Ati: “Nabigiyemo ntazi uko babiteguye, ntazi uko biri bugende. Twari ishuti zisanzwe ariko mu gihembwe cya mbere yansabye urukundo mubwira ko ku myaka 19 mfite bitashoboka, ko twaba inshuti zisanzwe. Sinari kwanga kujya mu kirori cy’inshuti yanjye rero nubwo nari nabanje kubyanga bakambwira ko babisabiye uruhushya.”

Umusore we yabwiye Imvaho Nshya ko yumva nta cyaha yakoze cyamwirukanisha burundu, asaba Akarere kumurenganura akagaruka mu masomo.

Yagize ati: “Ikosa nemera ni ugukorera ikirori mu kigo bitemewe. Nateguye umunsi wanjye w’amavuko, bagenzi banjye bambwira ko nta wundi mwaka tuzongera guhura twese, bankorera ikirori. Buri wese yatanze amafaranga 500 tugura amandazi muri kantine y’ishuri tunatekesha icyayi utujerikani tubiri. Mu banyeshuri 33 buri wese yari yemerewe amandazi 4 n’igikombe cy’icyayi. Sinigeze ntoroka ikigo.”

Yavuze ko atigeze yerekana umukunzi kuko n’uwo mukobwa Atari we wamutumiye ahubwo yatumiwe na mugenzi we wari usanzwe azi ko bari inshuti.

Ati: “Nta rukundo rundi dufitanye, ni ubucuti busanzwe butanakomeye sinzi impamvu babiremereza. Kunyirukana burundu numva nararenganye cyane. Nk’ubu nari mfite inzozi zo kuba ingabo y’igihugu. Banyirukanye baba banahombeje Igihugu cyane, kandi aho bigeze nta handi nabona ishuri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dukuzumuremyi Anne-Marie, yabwiye Imvaho Nshya ko batari bazi iyo nkuru, ariko ko abanyeshuri batajya bakora amakosa ngo amategeko nakurikizwa akarere kanjye gusaba imbabazi.

Ati: “Kwaba ari ugukurura uburara kandi muzi ko hari n’amashuri abana barengera bakanishora mu busambanyi ku ishuri. Ni hakurikizwe icyo amategeko y’ishuri ateganya jye numva nta kirenze icyotwakora.”

Umubyeyi w’uyu umkobwa ubwo yari amugaruye ku ishuri ku wa Kane tariki 22 Gashyantare, yabwiye Imvaho Nshya ko nk’ababyeyi be barwanaga n’amafaranga y’ishuri bazi ko umwana yiga nta bindi arimo ariko batunguwe no guhamagawra n’ishuri.

Yavuze ko bagiye kurushaho kumukurikiranira hafi kugira ngo adatana akaba yajya mu bishobora kumwicira ejo heza.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Umukinnyikazi wa filime z’urukozasoni w’imyaka 36, yapfuye yiyahuye

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umunyamerikakazi Kagney Linn Karter uzwi muri filime z’urukozasoni, yapfuye yiyahuye nk’uko Polisi yabyemeje.

TMZ yatangaje ko uyu mugore wari ufite imyaka 36 y’amavuko yapfuye ku wa Kane w’icyumweru gishize aguye muri leta ya Ohio.

Umuyobozi wa Polisi ya Amerika mu mujyi wa Parma Karter yapfiriyemo yabwiye kiriya gitangazamakuru ko yiyahuriye iwe mu rugo.

Amakuru yatanzwe n’incuti ze za hafi avuga ko Kagney Karter yari amaze igihe afite ibibazo byo mu mutwe, ari na byo bishobora kuba byamuteye kwiyahura.

Mu myaka ya za 2000 ni bwo uyu mugore wagiye wegukana ibihembo bitandukanye yinjiye mu gukina filime z’abakuze.

Usibye kuba yarakinnye izi filime, incuti ze zivuga ko zimwibukira kuba yari yaranahaye umutima we kubyina no kuririmba.

Umunyamerikakazi Kagney Linn Karter uzwi muri filime z’urukozasoni, yapfuye yiyahuye nk’uko Polisi yabyemeje.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Urukundo rwa Zari n’umusore bari baherutse gukora ubukwe rwajemo kidobya, amafoto y’urwibutso bari bafitanye yasibwe

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Hakomeje kuvugwa urunturuntu ku mubano wa Zari n’umugabo wa Zari Hassan, Shakib Cham, nyuma yo gusiba amashusho yose bari kumwe ku mbuga nkoranyambaga ze bivugwa ko baba bashaka gutandukana.

Ku wa kane, tariki ya 22 Gashyantare 2024, Shakib yateje impaka ashyira ku mbuga nkoranyambaga amagambo adasanzwe asa n’uwicuza kuba yarashyingiranwe na Zari Hassan gusa akaba yabivuze mu buryo busa n’ubujimije.

Yanditse ati”Abantu bafite intego nziza babone abantu bafite intego nziza.Imbuga nkoranyambaga zituma ushima abantu ukwiye gusengera.”

Yavuze ibi mu gihe kandi,ku rubuga rwa Zari the Boss Lady ntamafoto ariho arikumwe n’uyu mugabo we.

Ibi byose birimo kuba mu gihe Diamond Platnumz yatunguye abantu bose ashyira hanze video afashe Zari ikiganza ku kindi.Binavugwa ko uyu muhanzi wabyaranye abana babiri n’uyu mugore , ari muri Afurika y’Epfo aho arimo gufata amashusho y’ikiganiro kigaragaza ahahise ha Afurika.

Inkuru y’urukundo rwa Zari na Shakib yamenyekanye cyane kubera ikinyuranyo k’imyaka iri hagati yabo aho bivugwa ko Zari yaba arusha imyaka irenga icumi.

Zari n’umugabo wa Zari Hassan
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Rutahizamu Rudasingwa Prince wa Rayon Sports yamaze gusezererwa mu bitaro

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Rutahizamu Rudasingwa Prince wa Rayon Sports yamaze gusezererwa mu bitaro, nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino ikipe ye yaraye itsinzwemo na Musanze FC.

Ku munota wa 85 w’umukino ubwo Rayon Sports yarimo yotsa igitutu Musanze FC ngo yishyure igitego yari yayitsinze ku munota wa 72, Rudasingwa Prince yakubitanye umutwe na myugariro Muhire Anicet ’Gasongo’ birangira bombi bataye ubwenge.

Aba bakinnyi bombi bahise bajyanwa kwa muganga ikitaraganya kugira ngo bitabweho.

Mu gihe icyoba cyari cyose ku bakunzi ba Rayon Sports bari bagize impungenge ku buzima bw’uyu musore, amakuru meza ahari ni uko yamaze kugarura ubwenge ndetse akaba yanasezerewe mu bitaro bya CHUK ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Rudasingwa ubwe ni we wemeje ayo makuru biciye mu ifoto yashyize hanze, anashima Imana yarokoye ubuzima bwe.

Musanze FC na yo yemeje ko Muhire Anicet na we yamaze gusezererwa kwa muganga, akaba agomba gukomeza kwitabwaho ari mu rugo.

Rutahizamu Rudasingwa Prince wa Rayon Sports yamaze gusezererwa mu bitaro, nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino ikipe ye yaraye itsinzwemo na Musanze FC.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Indirimbo nshya y’umuhanzi Isacco ikomeje kwigarurira imitima ya benshi muri East Africa kubera ubwiza bw’amashusho yayo(VIDEO)

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umuhanzi w’umunyarwanda Murwanashyaka Nzabonimana Isacc uzwi cyane ku izina rya Isacco indirimbo ye nshya yise “ON S’amuse” ikomeje kwigarurira imitima yabenshi muri East Africa.

Indirimbo ya Isacco ikomeje gucengera imitima y’abakunzi b’umuziki bitewe n’ubwiza bw’amashusho yayo.

Ibinyamakuru bikunzwe muri Kenya, birimo Capital Fm, Nairobi News na KBC.co biri mubyagarutse kuri iyi ndirimbo y’umuhanzi w’umunyarwanda, Isacco ubarizwa ku mugabane w’iburayi mu mujyi wa Paris.

Umuhanzi Isacco

Amashusho yiyi ndirimbo yayobowe na Julien Bmjizzo wakoze amashusho y’indirimbo ya Diamond Platnumz na The Ben bise “Why”, urebye indirimbo ya Isacco ubonako ari indirimbo ifite amashusho arikurwego mpuzamahanga.

Isacco avugako iyi ari imwe mu ndirimbo zamutwaye akayabo kenshi k’amafaranga kuko yifuzagako iba indirimbo nziza cyane kurusha izo yakoze zose.

Uretse ibinyamakuru byo muri Kenya birikugaruka kuri iyi ndirimbo, ibinyamakuru byo kumugabane w’iburayi bikomeye nabyo bikomeje kugaruka kuri uyu muhanzi aho arikugenda azenguruka kuma radio na televiziyo bikorera ku mugabane w’iburyai asobanura ibijyanye n’iyi ndirimbo

REBA AMASHUSHO

 

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Beyoncé yabaye umwiraburakazi wambere ukoze amateka adasanzwe munjyana ya Country Music

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Beyoncé Giselle Knowles-Carter, umuhanzikazi ukomoka muri Amerika, yabaye umwiraburakazi wa mbere wakoze amateka, indirimbo ye aherutse gushyira hanze ikayobora urutonde rwa Billboard country chart’ rw’injyana za Country Music.

Indirimbo yatumye uyu mugore akora amateka yitwa ‘Texas Hold Em’ akaba aherutse kuyishyira hanze, iri kumwe n’iyitwa ‘16 Carriages’, zikazaba zigize album ya cyenda yise ‘Renaissance, Act II’ azasohora muri Werurwe uyu mwaka.

Mu busanzwe Beyoncé, ni umwe mu bagore bafatwa nk’umwamikazi mu njyana ya Pop na RnB, ndetse akaba yaratunguye abantu ubwo yashyiraga hanze indirimbo zo mu bwoko bw’injyana ya Country Music, batari basanzwe bamuziho.

Beyoncé Knowles ubwo yari yitabiriye umukino wa nyuma ‘Super Bowl 2024’, nibwo yatangarije abakunzi be ko tariki 29 Werurwe azashyira hanze Album nshya, ndetse ikazaba ikoze mu njyana ya Country Music.

Nubwo ari Ibintu byatunguye benshi kuba yarahinduye injyana bari bamumenyereyeho, Papa wa Beyoncé, Dr Mathew Knowles wigeze no kureberera inyungu ze kugeza mu 2011, yavuze ko kuba umukobwa we yarakoze injyana ya country ndetse akaba yashyizeho agahigo, bidatunguranye.

Dr Mathew Knowles, aganira na BBC Asian Network, ku wa Kane, yavuze ko kera Beyoncé akiri muto, yakundaga gusura Sekuru na Nyirakuru muri Alabama, kandi ko ari yo injyana bakundaga kumva buri gihe, bituma akura na we ayikunda nubwo yaje kuba Umuhanzi w’injyana za Pop na RnB.

Ati “Ubwo Beyoncé yari akiri muto, ndavuga afite imyaka hagati y’ibiri n’itatu, yakundaga kujya gusura ababyeyi banjye mu gihe cy’impeshyi akahamara igihe kinini. Sekuru ari we data yakundaga umuziki wa country, kandi yakundaga no kumuririmbira. Akiri muto [Beyoncé], uyu muziki yarawumvise cyane.”

Dr Knowles yakomeje avuga ko umwana w’imyaka ibiri cyangwa itatu nubwo aba ataramenya neza ibintu byinshi ariko umuziki yumvise akenshi umuguma mu mutwe, ari yo mpamvu Beyoncé byamwanze mu nda hejuru y’injyana azwiho agakora na country music.

Mu gihe iyo album ya Beyoncé izaba ibaye iya mbere akoze y’injyana za country music gusa, Papa we yavuze ko atari ubwa mbere akoze indirimbo muri iyo njyana, kuko album yashyize hanze mu 2016 yitwaga ‘Lemonade’ hariho indirimbo yise ‘Daddy Lessons’ ikoze muri country.

Iyo ndirimbo yaje no kuyishyira mu zihatanira ibihembo bya Grammy Awards mu cyiciro cya Country Music, ariko Recording Academy itegura Grammy iyikura mu ndirimbo zari zihatanye.

Aka gahigo Beyoncé yakoze, yahise aba umuhanzikazi wa kabiri ubashije kujya ku mwanya wa mbere akayobora urutonde rwa Billboard country chart, nyuma ya Taylor Swift wigeze kuza ku mwanya wa mbere mu 2021 kuri uru rubuga, kubera indirimbo yise ‘Love Story’, nyuma aza kuyisubiramo ayita ‘All Too Well’.

Beyoncé Giselle Knowles-Carter, umuhanzikazi ukomoka muri Amerika, yabaye umwiraburakazi wa mbere wakoze amateka, indirimbo ye aherutse gushyira hanze ikayobora urutonde rwa Billboard country chart’ rw’injyana za Country Music.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Umugore wa Pastor Théogène yavuze urwibutso afite ku mugabo we umaze amezi umunani yitabye Imana

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Uwanyana Assia , Umugore wa Pst Niyonshuti Théogène yagarutse ku bihe bidasanzwe bimukumbuza umugabo we umaze amezi umunani yitabye Imana, birimo uburyo yamurwaniraga ishyaka, uko yamusohokanye i Nyamirambo yitwaje amafaranga atarenze 1000 Frw kandi bagataha bishimye n’ibindi.

Uyu mubyeyi wamaze no gukuramo impeta yari yarambitswe n’umugabo we , mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, yagarutse ku bihe abayemo muri iyi minsi , uko ari kwiyubaka n’icyatumye adasubiza abamuvuze nabi mu biganiro byo kuri YouTube mu gihe yari amaze guhura n’ibyago.

Uwanyana agaruka ku rwibutso yasigiwe n’umugabo we avuga ko adateze kwibagirwa uburyo yamusohokanye i Nyamirambo nta mafaranga ahagije afite kandi bakanezerwa bombi.

Ati “Nari naragize umugisha wo kugira urugo rwiza, ngira umugabo unkunda cyane , undwanira ishyaka, hari akantu yigeze gukora mu rugo nari nje naniwe cyane, umwana araza arankomangira cyane we ari kuri mudasobwa, arahagaruka aramubwira ati uwo ni umugore wawe?, ngwino umbwire icyo umushakira kandi yabwiraga umwana muto.”

Uwanyana Assia , Umugore wa Pst Niyonshuti Théogène

“Sinzibagirwa umunsi yigeze kunsohokana i Nyamirambo arambwira ati Cherie simperutse kugusohokana kandi nta mafaranga mfite, ambwira ko tujyana angurira umureti speciale wa 700 Frw n’icyayi cya mukaru turawusangira na cya gikombe kimwe cy’icyayi duhita twimanukira rwose n’amaguru twiganirira.”

Uwanyana yemeje ko ubu yakuyemo impeta y’urukundo yambitswe n’umugabo we gusa avuga ko atari urugendo rworoshye.

Ati “Sinzi icyo nabivugaho, impeta iba nziza iyo umuntu ayambaye ariko ndumva nta kindi cyo kubisobanuraho byaraje gusa nyikuramo , nabyiyumvishemo nyine nayikuyemo numva ndabishoboye.”

Uyu mubyeyi wasigiwe abana bane n’abandi bagera kuri 40 Pasteur Théogène yafashaga, avuga ko icyuho kitabura mu buzima bwe gusa yizera ko umuntu agomba kubaho uwo yari yishingikirije ahari ndetse agakomeza kubaho n’igihe adahari kuko Imana ariwe mugenga wa byose.

Nyuma yo gupfusha umugabo, yanyuze mu bihe bitoroshye gusa yatunguwe n’uburyo bamwe aribwo batangiye kumuvuga nabi uko bishakiye binyuze mu biganiro bya YouTube aho kumuhumuriza.

Avuga ko abo basenganaga ndetse n’abo yagiriye neza ari bamwe mu batangiye gukwirakwiza amakuru avuga nabi uyu mugore.

Uyu mubyeyi yamaze no gukuramo impeta yari yarambitswe n’umugabo we

Yahisemo kutita amagambo n’abamuvuga kuko ikintu cya mbere yari ahanze amaso ari uko azita ku bana be gusa nanone ibyo ngo ntibyari kumubabaza kuruta urupfu rw’umugabo we ahubwo yahisemo kubereka Imana.

Aha yakomeje avuga ko iyo umubyeyi yapfushije umugabo, aba akeneye abantu bamuba hafi cyane, kuruta kumukoraho ibiganiro bidafashije kuko birushaho kumukomeretsa.

Ubwo yari amaze gupfusha umugabo, ngo yabajije Imana impamvu imutwaye nyuma y’imyaka ibiri gusa bimukiye mu nzu nziza ndetse aribwo bari batangiye kubaho neza ugereranyije n’imyaka yabanje.

Nubwo atarabona akazi ka buri munsi akora, aharanira ko abana yamusigiye agomba kubarera neza ku buryo batazifuza cyangwa ngo babure ibyo babonaga igihe se yari ahari.

Mu rukerera rwo ku wa 23 Kamena 2023, Abanyarwanda babyukiye ku nkuru mbi y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke’ witabye Imana azize impanuka y’imodoka ava i Kampala muri Uganda.

 

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.

Umunyamakuru Irene Mulindahabi ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umunyamakuru Irene Mulindahabi ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi, watabarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, nyuma y’igihe arembye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mulindahabi yavuze ko yashenguwe n’urupfu rwa nyina, ko yamukundaga bikomeye kandi ko yahoraga amwibutsa gusenga.

Uyu munyamakuru kandi yatambukije ubutumwa bwa nyuma yagiranye n’uyu mubyeyi, amusaba gukomeza kwiyegereza Imana mu bihe bikomeye yari amaze iminsi anyuramo.

Muri ubu butumwa bw’amajwi bwuzuye ikiniga, Irene yumvikanye yifuriza nyina gukomera.

 

View this post on Instagram

 

A post shared by M.IRENE (@irenemurindahabi)

Ibyamamare bitandukanye birimo Bruce Melodie, Rocky Kimono, Junior Rumaga n’abandi bari mu ba mbere, bafashe mu mugongo Irene Murindahabi, bamwifuriza gukomera muri ibi bihe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mulindahabi yavuze ko yashenguwe n’urupfu rwa nyina, ko yamukundaga bikomeye kandi ko yahoraga amwibutsa gusenga.
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.