Home Blog Page 13

NYAMIRAMBO: Ishyaka PDI ryasabye abaturage kuzatora abadepite bayo na Paul Kagame wa FPR

0

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko no kwamamaza umukandida Paul Kagame bahisemo gushyigikira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu karere ka Nyarugenge.

PDI yasabye abanyamuryango bayo bo mu Karere ka Nyarugenge mu mirenge ya Nyakabanda, Rwezamenyo n’ahandi bari bateraniye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, kuzatora umukandida watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ari we Paul Kagame no gutora abadepite ba PDI kugira ngo izabashe gufatanya n’abandi gushyira mu bikorwa gahunda ye nziza yo guteza imbere u Rwanda.

Perezida w’Ishyaka PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yagaragarije abaturage ko batibeshye guhitamo gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi kuko yagejeje u Rwanda kuri byinshi.

Yagaragaje kandi ko ishyaka PDI riri gusaba Abanyarwanda amajwi aryinjiza mu Nteko kugirango rijye gufatanya n’abandi bazaba batorewe kuyinjiramo. Yakomeje avuga ko mu Nteko bazaba baharanira gushyira mu bikorwa gahunda ya Perezida wa Repubulika y’imyaka itanu iri imbere bityo ko Abanyarwanda bakwiye kubagirira icyizere.

Yagize ati “Turi gusaba amajwi atuma tujya mu Nteko kugira ngo dufatanye n’abandi kujya impaka, gutegura no gushyiraho amategeko azatuma byose bishoboka. Icya kabiri dusaba ni ukugira ngo badutore ya guverinoma izaba irimo ba minisitiri batandukanye tubabaze uko bari gukora kugira ngo gahunda ya Perezida ishyirwe mu bikorwa dufatanyije n’abandi.”

Ishyaka PDI ryari rifite mu Nteko Ishinga Amategeko imyanya ibiri ariko ni ku nshuro ya mbere ryiyamamaje ku mwanya w’Abadepite ritari kumwe na FPR Inkotanyi.

Rishimangira ko kwiyamamaza ku giti cyaryo bishingiye ku kuba mu myaka rimaze ryaraherekejwe rikaba rimaze gukura ku buryo ryizeye ko Abanyarwanda bazarigirira icyizere rigatorwa.

Perezida w’Ishyaka PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Ibyo wamenya kuri Kandida Depite, Cyurimpundu Celine Numero 59 uhagarariye abagore mu Ntara y’amajyepfo..

0

Cyurimpundu Celine, usanzwe umenyerewe mu myidagaduro mu Rwanda, akaba umwe mubantu bamenyekanye cyane kubea gushakira amasoko ibyamamare bitandukanye ni umwe mubari n’abategarugori bari kwiyamamaza ku mwanya w’abadepite mucyiciro cyahariwe abagore mu Ntara y’amajyepfo.

Cyurimpundu Celine, nimero 59 uhagarariye abagore 30/100 bazatorwamo abajya guhagararira abandi munteko inshinga amategeko y’u Rwanda arasaba abanyarwanda kumushyigikira.

Celine, uzwi cyane mugushakira amasoko ibyamamare, yagiye akora ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage harimo guhuza abahinzi n’ibigo by’ubucuriri bituma babona telephone ngendanwa zo kwifashisha, imodoka zibafasha gutwara umusaruro, matela nibindi bikoresho byibanze bitandukanye.

Mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare, Cyurimpundu Celine yavuzeko umwihariko we ari uko yatangiye ubuvugizi mbere Yuko atangira kwiyamamariza umwanya w”ubu Depite.

Celine yagize ati “Ibikorwa byanjye byagiriye umumaro abaturage bingeri zose harimo abahinzi,aborozi,abajyanama  bubuzima,ibyamamare n’abana n’ubumuga”

Celine ahamyako Yatangiye gukora ubuvugizi kuva akiri muto bityo asaba abanyarwanda kumugirira icyizere bakamutora.

Cyurimpundu Celine arasaba abanyarwanda kumushyigikira
Celine akunze kugaragara mubikorwa bimuhuza n’abahinzi abafasha mukwiteza imbere
Celine yagiye afasha abahinzi kuryama neza abashakira ibiryamirwa birimo matera

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Gad Rwizihirwa, yashyize hanze indirimbo yise “Humura” ikubiyemo Ubutumwa busobanura uburinzi n’urukundo Imana ikunda abantu bayo (Video)

0

Umuhanzi uri kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo nshya yise “Humura”

Uyu musore ufite ubuhanga buhebuje n’ijwi ryiza riyunguruye avugako indirimbo yise”Humura” ikubiyemo Ubutumwa busonanura urukundo n”uburinzi Imana ikunda abantu bayo.

Mu kiganiro Gad yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare yagize ati “Igaragaza ukuntu undi wese umuntu yakwishingikirizaho ashobora kumutenguha kuko abantu ari abanyantegenke. Ivuga nanone ingororano abizera bazabona mwisi ndetse no mwijuru.”

Gad Rwizihirwa avugako “Humura” Ariyo ndirimbo yambere ashyize hanze.

Yagize ati “HUMURA nindirimbo y’ambere nshize hanze ariko nanditse nizindi nyinshi kandi ndimo kuzitegura kuburyo vubaha ndabagezaho iya yakabiri nayo igiye kurangira.”

Kanda Hano urebe indirimbo “Humura”

Uyu muhanzi asaba abakunzi b’umuziki kumushyigikira bakumva ibihangano bye bakumva Ubutumwa bwiza Imana imunyuzamo.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

APR FC yatandukanye n’abakinnyi bayihesheje igikombe

0

APR FC yemeje ko yatandukanye na Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Bizimana Yannick na Rwabuhihi Placide, mu gihe yongereye amasezerano y’imyaka ibiri myugariro Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunussu.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Gatatu, tariki 19 Kamena 2024, Ikipe y’Ingabo yemeje ko yatandukanye na myugariro Omborenga Fitina wari uyimazemo imyaka irindwi akaba yarasoje amasezerano ye.

Uyu mukinnyi akaba ari kuvugwa mu makipe yo hanze y’igihugu ndetse na mukeba Rayon Sports banagiranye ibiganiro.

Ishimwe Christian ni undi mukinnyi watandukanye na APR FC nyuma y’imyaka ibiri cyane ko yayigezemo avuye muri AS Kigali. Uyu mukinnyi we yamaze no kwerekeza muri Police FC.

Hari kandi Rwabuhihi Placide ukina mu kibuga hagati akanakoreshwa mu bwugarizi, wari umaze imyaka ine muri iyi kipe gusa akaba atarakunze kubona umwanya uhagije wo gukina.

Rutahizamu Bizimana Yannick nawe yatandukanye na APR FC nyuma y’imyaka ine ayigezemo avuye muri Rayon Sports. Uyu mukinnyi ni umwe mu bagize umwaka mubi ushize dore ko atahuje n’Umutoza Thierry Froger wamuhaye iminota mike cyane yo gukina.

APR FC ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka mushya w’imikino aho kugeza ubu imaze kugura Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports, Mugiraneza Frodouard wavuye muri Kiyovu Sports.

Hari kandi Ishimwe Jean Rene na Byiringiro Gilbert bavuye muri Marines FC. Ikipe y’Ingabo izahagararira igihugu mu mikino ya CAF Champions League ndetse na CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania na Zanzibar tariki ya 6-22 Nyakanga 2024.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Turahirwa Moses yibasiriye umuhanzi B-Trey umaze iminsi amushinja gushaka kujyana abahanzi mu butinganyi

0

Turahirwa Moses wa Moshions yongeye kubura intambara y’amagambo kuri B Threy nyuma y’uko mu minsi ishize uyu muraperi yamwibasiye amushinja gushaka gushora abahanzi mu bikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina.

B Threy wigeze gukoranaho na Turahirwa mu kwamamaza imyenda ye, aherutse guteguza kuvugisha ukuri ku gukururira abahanzi mu cyobo amushinja kubagushamo ababeshyabeshya.

Ni amagambo yunganiraga Ish Kevin wari wikomye Turahirwa amusaba kutazongera kumuvugaho kuko nta bushuti bafitanye.

Mu magambo ye B Threy yagize ati “Ish Kevin ufite ukuri n’undi muhanzi yumvireho. Rekera aho gukururira abahanzi mu cyobo wagushijemo abandi ubabeshyabeshya, ndaza gushyira hanze ukuri, nturi mwiza ufite ibibazo n’ishusho ushaka kwambika urubyiruko itari nziza.”

B Threy abajijwe niba ataba ari kuvuga ibi kuko wenda imikoranire yabo itagenze neza, yagize ati “Ni umwe mu bantu babi bo gukorana ubucuruzi, ni ukwihisha mu buhanzi ngo bamubone muri iyo shusho kuko byari bigiye kumbaho n’undi byamubaho ariko mukeneye kumenya ukuri.”

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Turahirwa yavuze ko yahisemo gukura B Threy mu bo akurikira ndetse n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuko yamututse amwibutsa ko ibyo arimo ari umurengwe usiga inzara.

Nyuma y’ubu butumwa Turahirwa yatumye kuri B Threy amusaba kurekera aho kumuvuga bitaba ibyo bakazahurira kuri Moshions byaba ngombwa akamukura n’amenyo.

Ati “Mumugire inama tuzahurire ku rukiko rwa Moshions mukure amenyo.”

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Menya amwe mu magambo yahindura ubuzima bwawe

0
Beautiful african american businesswoman at job interview

1. Umugore uciriritse yita ku bwiza aho kwita ku bwonko (ubwenge), kandi abagabo baciriritse nabo bareba abagore bafite ubwiza kuruta kureba abafite mu mutwe!

2. Guhangayika ni ubuswa bingana no kwishyura ideni (umwenda) utigeze ufata!

3. Ntukarwane n’ingurube kuko mwese mwakwandura kuko n’ubundi ingurube yo ikunda umwanda; ni nko kurwana n’udafite icyo ahomba. Nurwana uzahitemo kurwana n’uwijuse aho kurwana n’umunyenzara kuko we azaba asa n’uwiyahura.

4. Nugaburira umugabo umuceli uzaba umukoreye umunsi ariko numwigisha uko bawuhinga, uzaba umukoreye ubuzima bwe bwose!

5. Aho kurata inkongoro, uzarate umwana yagaburiye

6. Ntuzakore ikintu kubera impamvu runaka ahubwo uzagikore kubera ko ari ngombwa ko ugikora

7. Niba udasoma ibinyamakuru menya ko nta makuru ufite, ariko kandi nusoma ayo mu binyamakuru gusa uzaba wibeshya kuko ibinyamakuru birakoreshwa amakuru nyayo uzayasanga mu bitabo

8. Kwihangira umurimo ni inzira ya bugufi yakugeza k’ubukire naho kwiga (kujya gushaka ubumenyi) ni inzira ya kure yo kugera ku bukire

9. Uzarwanye wivuye inyuma abakwereka ko ntacyo uri cyo ahubwo uzahe umwanya abagukosora bakwereka amakosa yawe kuko nibyo bigufasha kumenya no kwibuka uwo uri we!

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

‘Mama Mukura’ usanzwe ari umukunzi wa Ruhago mu Rwanda, yatoranyijwe nk’uzatambagiza Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans

0

Mukanemeye Madeleine ‘Mama Mukura’ usanzwe ari umukunzi wa Ruhago mu Rwanda, yatoranyijwe nk’uzatambagiza Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans (VCWC) mu bice binyuranye by’u Rwanda.

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho muri ruhago (FIFVE) riri gutegura irushanwa rya mbere ku Isi muri ruhago ku ba-Veterans, riteganyijwe kubera i Kigali tariki 1 kugeza 10 Nzeri 2024.

Ni imyiteguro igeze kure kuko haherutse gutangazwa ko uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Ltd ari rwo ruzazenguruka igihugu rwerekana Igikombe kizakinirwa

Ni urugendo kandi byamaze kumenyekana ko izarufatanya na Mukanemeye w’imyaka 102 umenyerewe ku mikino ikomeye cyane mu Rwanda harimo iy’Amavubi ndetse n’iya Mukura VS.

Mukanemeye kandi niwe uzakira Igikombe cya VCWC ubwo kizaba kigeze mu Rwanda ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu minsi iri imbere.

Ibi byagaragarijwe mu rugendo Perezida w’Abakinnyi b’Abanyarwanda bakanyujijeho (FAPA), Eric Eugène Murangwa, Umuyobozi wa FIFVE, Fred Siewe n’abandi bagiriye mu Karere ka Gisagara aho Mukanemeye atuye.

Mukanemeye aganira na The New Times yagize ati “Nejejwe na VCWC kandi nkaba nishimiye kuzakira Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans ndetse n’abakanyujijeho bazaza i Kigali. Nabaye muri Kigali mu 1994, nyuma y’imyaka 30 kuva icyo gihe ngiye gusubizwayo na VCWC, biranejeje cyane.”

Mu bakinnyi bategerejwe mu Gikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans harimo George Weah wakiniye AC Milan, Michael Owen, Ronaldinho, Jimmy Gatete n’abandi.

Mukanemeye Madeleine ‘Mama Mukura’ usanzwe ari umukunzi wa Ruhago mu Rwanda, yatoranyijwe nk’uzatambagiza Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans (VCWC) mu bice binyuranye by’u Rwanda.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Eleement arahamyako yahimbye ikirungo gishya kizajya gishyirwa mu muziki Nyarwanda

0

Fred Mugisha Robinson wamamaye nka Eleement muri muzika nyarwanda yasobanuye inkomoko y’icyitwa “Afrogako”, avuga ko ari imicurangire mishya cyangwa ikirungo ashaka kongera mu muziki ukorerwa mu Rwanda ukagira umwihariko.

Ubwo Element yamurikaga integuza za Afrogako hari hashize amezi atatu studio ya Country Records imuritse indirimbo ya mbere yiswe “Abahungu” .

Iyo njyana Country Records yemeje ko ariyo Afrogako ndetse ari igitekerezo bwite cya nyiri iyi studio (Noopja) aho kuba icya Element nk’umwana bareze bakamukuza muri muzika.

Element na we uvuga ko ari we wazanye igitekerezo cy’iyi Afrogako , mu kiganiro yagiranye na 1:55AM Media, yasobanuye aho inkomoko yayo gusa akemeza ko yafatanyije na Noopja kwandika ijambo “Afrogako”.

Ati “Navuze Afrogako mu 2020 kuko ni igitekerezo nagize nkiri ku ishuri bitewe n’uko nabyinaga imbyino za Kinyarwanda.”

“Nkiri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kane natangiye gukunda ibintu bya Kinyarwanda gusa mu mutwe wanjye natangiye kugira ikintu cyo gushaka guhuza gakondo n’ibyo tubyina, mbihuza n’imicurangire igezweho kuburyo byaguka bikaba byajya n’ahandi nko mu tubyiniro ariko byahise bincaho kuko byari bindushije ubwenge cyane.”

Yavuze ko mu 2020 aribwo yaganirije Noopja bahuza ibitekerezo, bayita Afrogako.

Ati “Twarakoranye ntabwo ari we wayikoze, ni iyanjye kuko ninjye wazanye icyo gitekerezo.”

Producer Element avuga ko ibyo yakoze nta kintu kidasanzwe yaremye ahubwo yahuje injyana zari zisanzwe zihari bityo buri muntu wese yemerewe kuba yayikora.

Ati “Njyewe naravugaga nti ni gakondo yacu uyivanze na Afrobeats ihari, urumva ni ibintu byari bisanzwe bihari ntabwo ari ibintu nahanze kuva hasi, kuko muri iki gihe tugezemo nta kintu batahanze ahubwo ni ukubihuza kugira ngo ukore ibindi bintu bishyashya.”

Element yakomeje avuga ko azakomeza gukora n’izindi ndirimbo ziri mu njyana zitandukanye ndetse iby’Afrogako biramutse bimunaniye nabyo yabireka akikorera ibindi.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

APR FC na Rayon Sports zizakina umukino ufungura Stade Amahoro nshya

0

APR FC na Rayon Sports zigiye gusogongera Stade Amahoro nshya imaze igihe ivugururwa mu mukino uteganyijwe tariki ya 15 Kamena 2024 saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni umukino wateguwe muri gahunda yiswe ‘Umuhuro mu Amahoro’ mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umupira w’amaguru kwishimira iki gikorwaremezo cyabahariwe.

Icyakora uyu mukino ntabwo ari uwo gutaha iyi stade ku mugaragaro kuko izatahwa nyirizina tariki 4 Nyakanga 2024 mu birori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 1000 Frw ndetse n’ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Icyakora uyu mukino uzaba ufunguye ku makipe yombi kuko yemerewe kuzakoresha abakinnyi bose bafite yewe n’abari mu igeragezwa cyane ko aribyo bihe arimo.

Stade Amahoro nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45. Hateganyijwemo ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.

Amakipe azaba afite ahantu habiri hatandukanye yinjirira kuko aba agomba kwinjira adahuye. Ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icya rimwe, ni ukuvuga abiri agiye gukina n’andi ashobora gukina nyuma yaayo.

Ku bijyanye n’ikibuga, cyararangiye, kuko ubwatsi buri kubungabungwa kugira ngo bukure neza.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Abantu barenga ibihumbi 10 baturutse mu bihugu birenga 30, bahuriye mu isiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro (Amafoto)

0

Abantu barenga ibihumbi 10 baturutse mu bihugu birenga 30, kuri iki Cyumweru, itariki ya 09 Kamena 2024 bateraniye i Kigali mu isiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro ( Kigali International Peace Marathon) ku nshuro ya 19 .

Isiganwa ryatangiriye kuri BK Arena aba ari naho risorezwa, ni irushanwa ngarukamwaka ribera mu Rwanda riheruka gushyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’.

Irushanwa rifite kimwe cya kabiri cya marathon (km 21.098) na marathon yuzuye (km 42.195) kimwe na category y’abinezeza, Run for Peace, (km 10).

Irisiganwa ryiabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie-Solange Kayisire; Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, Lt Col (Rtd) Kayumba Lemuel, bitabiriye iyi Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro.

Mu bandi harimo Ange Kagame n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, na bo bari mu bakoze intera y’ibilometero 10 mu cyiciro cya ’Run for Peace’.

Ni ubwa mbere Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitabiriwe n’abantu benshi aho uyu mwaka yitabiriwe n’abakinnyi basaga 10 bari mu rwego rwa mbere rw’abakomeye ku Isi. Intego ni uko iri siganwa ryagera ku rwego rwa kabiri rw’akomeye ku Isi [rwa Gold] mu mwaka utaha.