Home Blog Page 10

Umubyeyi wa Lamine Yamal icyamamare mu mupira w’amaguru, yatewe ibyuma umubiri wose n’abagizi ba nabi

0

Mounir Nasraoui ubyara umukinnyi Lamine Yamal w’icyamamare mu mupira w’amaguru muri Espagne w’imyaka 17 y’amavuko, yatewe ibyuma inshuro nyinshi n’abagizi ba nabi ari muri parikingi.

Ibinyamakuru byo muri Esipanye byatangaje ko Mounir Nasraoui yasagariwe n’abantu ari mu mujyi wa Mataró, mu Majyaruguru ya Barcelone mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, abamusagariye bakaba ari abantu yari yigeze guhura na bo ndetse baranavugana kuri uwo munsi mu masaha y’umugoroba.

Polisi yo muri Esipanye yatangaje ko abantu batatu bafashwe ku wa Gatatu, undi wa kane afatwa ku munsi wakurikiyeho, bakaba bakekwaho uruhare muri urwo rugomo.

Mounir Nasraoui we yajyanywe kuvurirwa mu bitaro biri i Barcelone arembye cyane, ariko mu masaha yakurikiyeho ngo yagiye yoroherwa.

Icyo gitero cyabereye hafi y’agace ka Rocafonda Yamal yakuriyemo.

Se wa Yamal ngo yari yabanje kugirana ikibazo n’itsinda ry’abantu yahuriye na bo mu nzira arimo atembereza imbwa, nyuma yaho baza kumusanga aho yari ari muri parikingi, bamutera ibyuma inshuro nyinshi.

Icyatumye babimutera ntabwo cyahise kimenyekana.

Lamine Yamal ukinira ikipe ya FC Barcelone yo muri Esipanye, ni umukinnyi wa mbere muto wamamaye cyane mu mateka y’ikipe y’Igihugu ya Esipanye, dore ko aherutse kuyifasha kwegukana igikombe cya Euro 2024, gihuza amakipe y’ibihugu ku mugabane w’i Burayi, ahabwa n’ishimwe ryo kuba ari we mukinnyi muto wari muri iryo rushanwa.

Spain’s Lamine Yamal celebrates after scoring their side’s first goal of the game during the UEFA Euro 2024, semi-final match at the Munich Football Arena, Germany. Picture date: Tuesday July 9, 2024. PA Photo. See PA Story SOCCER Spain. Photo credit should read: Bradley Collyer/PA Wire. RESTRICTIONS: Use subject to restrictions. Editorial use only, no commercial use without prior consent from rights holder.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Miss Irasubiza Alliance, yambitswe impeta ya fiyansaye ahamyako yahuye n’urukundo yari yarabuze

0

Miss Irasubiza Alliance wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda mu 2020, yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Uyu mukobwa yishimiye gutangariza abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, ko yemeye gushyingiranwa n’uyu musore waciye bugufi agatera ivi amusaba kuzamubera umugore.

Mu butumwa Irasubiza yanditse, yanejejwe no kuba agiyeg ushyingiranwa n’uwo umutima we wishimira afata nk’urukundo rwe rw’ubuzima asigaje ku Isi.

Yanditse agira ati “Navuze ngo ‘Yego’ ku rukundo rw’ubuzima bwanjye. Ndumva ndi umunyamugisha udasanzwe n’umunyamahirwe kuba narahuye n’umuntu wo kwizerwa, wuje urukundo rw’Imana, kandi duhuza cyane.”

“Wamfashije gukura mu buryo ntigeze ntekereza, kandi utuma niyumva nk’umukobwa mwiza cyane ku Isi. Mfite amatsiko y’ubuzima nsigaje ndi kumwe nawe bwo gutuza, bw’agatangaza no gushaka Umwami turi kumwe buri munsi. Ndi kumwe n’inshuti yanjye magara duhuza ubuziraherezo.”

Ni ubutumwa bwari buherekejwe n’umurongo wo muri Bibiliya Abakorinto 13:13 handitse ngo “Ariko none hagumyeho kwizera, ibyiringiro, n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.”

Muri Kamena nibwo Irasubiza yagaragaje uyu musore bakundana ku nshuro ya mbere abihishurira inshuti ze n’abamukurikira kuri Instagram.

Alliance Irasubiza ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, aho yegukanye ikamba rya Miss Popularity rimwe mu makamba afite agaciro mu irushanwa rya Miss Rwanda dore ko rinahabwa umukobwa ukunzwe cyane akaba ashyigikiwe na benshi.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umuhanzikazi Sheebah wo muri Uganda yavuze uburyo Knowless yanze ko bakorana indirimbo, ati kuva ubwo ntiturongera kuvugana

0
{"data":{"pictureId":"0dff9cc848e848dc953e38d1e333fd78","appversion":"3.2.0","stickerId":"","filterId":"","infoStickerId":"","imageEffectId":"","playId":"","activityName":"","os":"android","product":"retouch","exportType":"image_export","editType":"image_edit"},"source_type":"vicut","tiktok_developers_3p_anchor_params":"{"source_type":"vicut","client_key":"aw889s25wozf8s7e","picture_template_id":"","capability_name":"retouch_edit_tool"}"}

Mu myaka yashize havuzwe ko Sheebah na Butera Knowless badacana uwaka nyuma y’uko uyu muhanzi wo muri Uganda yifuje ko bakorana indirimbo undi akamubera ibamba.

Ati “Ntekereza ko nta kibazo cyabayeho, twagerageje gukora indirimbo hanyuma ntiyaboneka muri studio, nta kintu kidasanzwe cyabaye, narabyakiriye rero ntabwo bikwiye gushyirwa kure cyane.”

Sheebah avuga ko amaze igihe atavugana na Butera Knowless icyakora ko mu gihe yabona uko bavugana bahuza bakaganira.

Ati “Tumaze igihe tutavugana ariko ngize amahirwe yo kumubona rwose twavugana kuko ndi umuntu mukuru, utareba ibibi byabayeho ahubwo uha agaciro ibyiza, nta kintu nafashe nk’ikibazo cyihariye rwose.”

 

Sheebah afite igitaramo mu mujyi wa Kigali

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Miss Kayibanda Aurore YAKOZE ubukwe (Amafoto)

0

Miss Kayibanda Aurore wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yasezeranye imbere y’Imana na Gatera Jacques mu muhango wabereye Marie Auxiriatrice ku Kimihurura.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 15 Kanama 2024 wakurikiye uwo gusaba no gukwa wabaye mu cyumweru gishize, uyu ukaba ari umuhango na wo wakurikiye uwo gusezerana imbere y’amategeko wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 22 Gashyantare 2024.

Ubukwe bwa Miss Kayibanda Aurore burasorezwa mu muhango wo kwakira abatumiwe uteganyijwe kubera mu Intare Arena ku mugoroba wo ku wa 15 Kanama 2024.

Muri Mutarama 2023 ni bwo Gatera yafashe icyemezo yambika impeta Miss Kayibanda amusaba ko bazabana akaramata undi na we yemera atazuyaje.

Miss Kayibanda na Gatera bari basanzwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni na ho basezeraniye imbere y’amategeko mbere y’uko bemeranya gukorera ubukwe mu Rwanda ari na ho bazatura.

Miss Aurore Kayibanda yambitswe Ikamba rya Miss Rwanda mu 2012, mu 2015 aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomereza amashuri.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Coach Gael yashyize iherezo ku ntambara ye na The Ben, bariyunga

0

Mugisha Benjamin (The Ben) nyuma y’imyaka ibiri yari amaze adacana uwaka na Karomba Gael (Coach Gael) bongeye guhura bashyira akadomo ku mwuka mubi wari umaze iminsi uvugwa hagati yabo.

Abakurikirana iby’imyidagaduro mu Rwanda basamiye hejuru amafoto ya The Ben na Coach Gael abagaragaza bari kumwe, basangira ubona ko bahuje urugwiro, ibintu byaherukaga mu myaka ibiri ishize bagitegurana umushinga w’indirimbo “Why” yahuje The Ben na Diamond Platnumz.

Ni amafoto yashyizwe hanze na The Ben ubwe yongeraho (Tag) Coach Gael aho ayo mafoto yari aherekejwe n’amagambo agira ati “Abavandimwe bongeye guhura. Reka twubake kandi dufate Isi.”

Ni amafoto yanyuze benshi mu bayagezeho kuri Instagram, bagaragaza ko bishimiye kongera kubabona bari kumwe.

Ally Soudy wagarutse kuri aya mafoto yagize ati “Ubundi, ubuzima ni bugufi tu.”

MC Nario we yashimiye Imana yandika agira ati “Hallelujah, Amen.”

Julien BmJizzo umenyerewe mu gutunganya amashusho y’indirimbo yanditse agira ati “Ndumva narira, urakoze Mana, The Ben na Coach Gael murakoze, ubu reka dukore.”

Mu by’ukuri The Ben na Coach Gael nubwo byavuzwe ko bafitanye ibibazo ariko bo ubwabo ntibigeze bajya mu itangazamakuru ngo bagaragaze ikibazo bagiranye nyuma yo guhurira ku mushinga w’indirimbo “Why”.

Gusa mu minsi ishize ubwo hasohokaga integuza y’indirimbo “Sikosa” ya Kevin Kade, The Ben na Element; yabaye nk’izura akaboze.

Iyi ndirimbo yatinze gusohoka bituma benshi bikoma Coach Gael bavuga ko yayitambitse kubera ibibazo afitanye na The Ben noneho byahujwe no gukoresha umuhanzi bafitanye amasezerano y’imikoranire muri 1:55 AM ayobora batamumenyesheje.

Ibibazo bya The Ben na Coach Gael ntibizwi neza gusa mu 2023 Madebeats wakoranye n’aba bagabo bombi ku mushinga w’indirimbo “Why” yemeje ko bihari.

Icyo gihe Madebeats, yagaragaje ko Coach Gael yishyuza The Ben abarirwa hagati y’ibihumbi 75$ na 100$.

Bivugwa ko aya mafaranga ari ayo Coach Gael yakoresheje ubwo hakorwaga indirimbo ‘Why’ The Ben yahuriyemo na Diamond Platnumz, ariko ikarangira The Ben amushyize ku ruhande akamwirengagiza.

Madebeats yavuze ko aya mafaranga ari ryo pfundo ry’ibibazo bimaze igihe hagati y’aba bagabo.

The Ben na Coach Gael
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Mu mujyi wa Kigali, habonetse abantu bakora isuku bidasanzwe, basukura intebe zo mu NZU, matela,amatapi nibindi bikoresho bigasubira umucyo nkuwo babiguranye.

0

ISUKU ICARA HEZA, abahanga bavugako isuku igira isoko kandi ahantu Hari isuku hatera umunezero kuburyo uwicaye ahantu Hari isuku aba anezerewe yisanzuye kandi ahumeka neza.

Hari abantu benshi badakunze kubona umwanya kubera Akazi kenshi bakabura uko bakora isuku mungo zabo cyangwa se ugasanga batabibashije kuko usanga biba bigoranye cg se badafite ibikoresho byabugenewe kuburyo bakora isuku NKUKO bikwiriye, kuri ubu abantu bashaka gukora amasuku twababoneye IGISUZO, abahanga mugora amasuku mu mujyi wa Kigali baragira bati “ISUKU ICARA HEZA”

Aba NIBO BAMBERE mu mujyi wa Kigali mu gukora amasuku, BAFITE abakozi BAFITE uburambe muri aka kazi bakoresha ibikoresho bigezweho kuburyo iyo baje kugukorera isuku basiga bakuyeho icyitwa umwanda cyose murugo rwawe.

NIBO BAMBERE mukoza intebe, Metela, amatapi, ibirahure n’amakaro byo mu nzu nibindi bikoresho byose byo murugo bikenewe gukorerwa amasuku.

Ukeneye ko bagukorera amasuku wabahamagara cg ukabandikira kuri 0789348058 cg 0784343748 bagahitanbakugeraho aho waba uherereye hose.

NIBO BAMBERE mukoza intebe Metela amatapi ibirahure n’amakaro byo mu nzu

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Relax Bar and Restaurant abahanga mugutegura AMAFUNGURO ameze neza bakorera mu mujyi wa Kigali rwagati muri karitsiye Matheus

0

Mu gihe usanga hari abantu benshi batarya ibiryo birimo amavuta kubera impamvu zitandukanye, bagorwa no kubona ahantu heza bafatira amafunguro mu mujyi wa Kigali rwagati. Relax Bar and Restaurant ibategurira amafunguro y’ubwoko bwose kandi ajyanye n’ibyifuzo by’umukiliya.

Relax Bar & Restaurant iherereye mu gace kubucuruzi kazwi nka ‘Cartier Matheus’ mu mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako yitwa Florida house. Ukigera kuri iyi nyubako uzamuka ku nzu ya kane (4 floor).

Iyi Restaurant isanzwe izwiho umwihariko w’isuku, ibiryo biryoshye n’ibiciro byoroheye buri wese, yongereyeho utundi dushya ko gutekera abantu b’umwihariko. Harimo abatarya ibiryo bitekesheje amavuta, abashaka gukoresha komande, ndetse nabashaka ko babasangisha amafunguro aho bari.

Izi serivise nshya za Relax Bar and Restaurant zije ziyongera kuzindi basanzwe batanga nka buffet iboneka guhera saa tanu n’igice (11:00), Akabari n’akabyiniro kagezweho ndetse bakerekana n’imipira yose mpuzamahanga.

Wifuza gukora komande cg kubahamagara ngo bagusangishe amafunguro aho uri wahamagara kuri 0793903988 cyangwa 0788509852.

Iyo ugeze muri Relax Bar and Restaurant bakwakirana urugwiro
Muri RELAX BAR and Restaurant BAFITE ahantu heza wicara ugafata AMAFUNGURO nibyo kurya wisanzuye
Muri RELAX BAR and Restaurant harimo akabari n’akabyiniro abakunda kwidagadura niho basohokera muri weekend

Relax Bar and Restaurant iherereye mu mujyi rwagati muri karitsiye Mateus mu nyubako ya Florida House kuzamuka hejuru muri ETAJE ya KANE
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Abakirisitu bo hirya no hino ku Isi banenze bikomye umwe mu mihango yakozwe hafungurwa Imikino Olempike i Paris

0

Abakirisitu bo hirya no hino ku Isi banenze bikomye umwe mu mihango yakozwe hafungurwa Imikino Olempike i Paris, ubwo itsinda rya Drag Queens ryiganaga ’Ifunguro Ryera’ rifatwa nko gusangira kwa nyuma Yesu/Yezu yagiranye n’intumwa ze 12 mbere yo kubambwa ku musaraba.

Ubwo ibirori byo gufungura Imikino Olempike byari bigeze hagati, itsinda rya Drag Queens ryiganye “L’Ultima Cena”, igihangano cya Leonardo da Vinci kigaragaza ugusangira kwa nyuma kwa Yesu/Yezu n’intumwa ze, ikintu kitakiriwe neza n’abemera Imana n’umwana wayo Yesu Kristu.

Iri tsinda ry’aba bakobwa ryabikoze iriyobowe n’umu-DJ w’Umufaransakazi Barbara Butch wemera ko aryamana n’abo bahuje igitsina, mu gihe abakoraga umutambagiro nk’intumwa za Yezu barimo Raya Martigny wihinduye umugore yaravutse ari umugabo.

Hejuru y’ibi, umugore ugaragaza umubyibuho ukabije ni we wari watoranyijwe ngo ajye hagati nka Yezu, mu gihe imbere yabo hari umugabo wambaye ubusa wambitswe amabara agaragaza ikigirwamana cya kera cy’Abagereki, Dionysus, wari ku meza nk’aho ari we “funguro ryera”.

Uyu muhango wamaganwe na benshi mu bakirisitu bo hirya no hino ku Isi barimo Umuyobozi w’urubuga rwa X yahoze ari Twitter, Elon Musk, wavuze ko ari ugusuzugura bikomeye abakirisitu, mu gihe abadepite bo muri Amerika no mu Bufaransa bose bahurije hamwe ko biteye isoni ko ibintu nk’ibi bikorwa mu Mikino Olempike.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Bufaransa, bo bagiye kure bakavuga ko iki gihugu kitatinyuka gukora ibi ku ba-Islam, akaba ari yo mpamvu bahisemo gutesha agaciro Abakirisitu.

Komite Olempike Mpuzamahanga yatangaje ko uyu muhango utashushanyaga “Ifunguro rya nyuma” nk’uko benshi babivuze, ko ahubwo kwari ukwigana ikigirwamana cyo mu Bugereki, Dionysus, cyafatwaga nk’imana y’umuvinyo.

Ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2024, ni bwo i Paris mu Burafansa habereye ibirori byo gufungura ku mugaragaro Imikino Olempike ya 2024, aho abakinnyi 10 500 ari bo bazarushanwa muri siporo 32 z’iyi Mikino izasozwa ku wa 11 Kanama.

Umudepite wo mu Bufaransa, Marion Maréchal, yavuze ko ibyakozwe bitabazwa u Bufaransa bwose, ahubwo ari itsinda rito ry’abanyapolitike bo muri iki gihugu bashaka kuzana ibibazo gusa.

NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Barack Obama n’umugore we, bashimangiyeko bashyigikiye Kamala Harris bamubwirako bamubonamo Perezida mwiza wa Amerika.

0

Barack Obama abinjujije ku rubuga rwitwa X yanditse ko ashyigikiye Kamala Harris mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ategerejwe mu Ugushyingo 2024.

Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse akaba umwirabura wa mbere wayoboye iki gihugu mu mateka, yanditse ko ashyigikiye Kamala Harris mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Obama yanditse ati,”Vuba aha muri iki cyumweru, njye na Michelle (Umugore wa Obama) twahamagaye inshuti yacu Kamala Harris. Twamubwiye ko azaba Perezida mwiza wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kandi ko tumuri inyuma.”

Yakomeje agira ati,”Muri ibi bihe bitoroshye igihugu cyacu kirimo, tugiye gukora ibishoboka byose azatsinde amatora mu Ugushyingo. Twizeye ko mutwiyungaho.”

Kamala Harris ni umunyapolitikekazi w’imyaka 59 usanzwe ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Harris ahabwa amahirwe yo kuziyamamaza mu matora yo mu Ugushyingo ku mwanya wa Perezida ahagarariye ishyaka rya Democratic Party.

Amahitamo ya mbere y’uwagombaga guhagararira iri shyaka yari Perezida uriho kuri ubu Joe Biden w’imyaka 81, gusa mu minsi yashize nibwo yivanye mu matora nyuma yo kubisabwa ku bwinshi n’abanyeshyaka ba Democratic Party.

Iki nicyo cyatumye Kamala Harris ariwe uhabwa amahirwe yo gusimbura Joe Biden kuri uwo mwanya, akazahangana na Donald Trump mu matora.

Kamala Harris na Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Amerika
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umunyamuziki akaba na manager w’abahanzi, Don Jazzy yavuze abahanzi atinya kuburyo atasohora indirimbo nabo bazishyize hanze

0

Umushoramari mu muziki wa Nigeria, Don Jazzy yatangaje ko adashobora gutuma abahanzi be bagira igihangano basohorera ku munsi umwe na Wizkid cyangwa Asake kuko byatuma kitamenyekana.

Ibi Micheal Ajereh wamamaye mu muziki nka Don Jazzy yabitangaje ubwo yari mu kiganiro cyo kuri YouTube cy’uwitwa Fisayo Fosudo.

Don Jazzy yavuze ko mu gihe hari indirimbo umuhanzi we yenda gusohora ku munsi runaka, agasanga kuri uwo munsi Wizkid cyangwa Asake nabo barasohora indirimbo, ibyiza ahita ahindura itariki kuko byatuma indirimbo y’umuhanzi we itamenyekana.

Don Jazzy yagize ati,”Mu gihe umuhanzi wanjye yaba agiye gusohora indirimbo ku wa gatanu, kuri uwo munsi akaba ari nabwo Wizkid cyangwa Asake bagomba gusohoraho indirimbo, ikiza nakwimura itariki kuko byaba ari nko gupfa uhagaze.”

Don Jazzy ni umushoramari ufite inzu ifasha abahanzi yitwa Mavin Records. Muri iyi nzu niho habarizwa abahanzi bakomeye muri Nigeria barimo; Rema, Ayra Starr, Crayon, Magixx, Boy Spyce na Johnny Drille.

Don Jazzy
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748