APR FC ihagarariye u Rwanda yatangiye neza irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2025, itsinda Bumamuru FC yo mu Burundi ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wo mu itsinda B.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri 2025, ku kibuga cya KMC Stadium.
Ikipe y’ingabo z’Igihugu yatangiye neza umukino bidatsinze ku munota wa Karindwi yafunguye amazamu kuri coup-franc yatewe na Bugingo Hakim nyuma y’ikosa ryakorewe Memel Dao Raouf usanga Djibril Ouatarra ahita awushyira mu izamu.
APR FC yarushaga cyane Bumamuru FC ku munota wa 12 yabonye igitego cya kabiri ku mupira wazamukanywe na Ruboneka Bosco, awuterekera William Togui, ateye mu izamu umunyezamu awukoraho ujya kwa Ouatarra ashyira mu izamu, gusa umusifuzi wo ku ruhande avuga ko hari habayeeho kurarira.
Ku munota wa 23’ William Togui wa APR FC yahushije ikidahushwa ku mupira mwiza yahawe Memel Dao, acenga mu izamu ariko agiye gushyira mu rushundura myugariro wa Bumamuru arahagoboka.
Ku munota 27‘Bumamuru yabonye amahirwe yo kwishyura igitego ku mupira bazamukanye, usanga Swalehe Alfred Benoni wari imbere y’izamu wenyine, ashatse gushyira mu nshundura Bugingo Hakim arahagoboka arenza umupira .
Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze Bumamuru FC igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Bumamuru FC yagarukanye imbaraga ishaka uburyo yakwishyura igitego yatsinzwe ariko igorwa no kurema uburyo bwo gutsinda.
Ku munota wa 64’ APR FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya Kabiri ku mupira wazamukanywe na William Togui lawugeza mu rubuga rw’amahina, usanaga Hakim Kiwanuka, ateye mu izamu umupira uramwangira ujya hanze gato.
Ku munota wa 74’ APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na William Togui ku mupira mwiza yahawe na Memel Dao awuteresha agatsitsino ujya mu izamu.
Umukino warangiye APR FC itsinze Bumamuru FC yo mu Burundi ibitego 2-0 mu mukino wa Mbere wo mu itsinda B, itangirana amanota atatu.
Dao Rouaf Memel wa APR FC niwe watowe nk’umukinnyi w’umukino ahawa Sheki y’ibihumbi 500 by’amashilingi ya Tanzania.
APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025 ikina na Mlandege yo muri Zanzibar kuri Major General Isamuhyo Stadium.