Home Amakuru Mu Mahanga Carlos Alcaraz, yongeye kuyobora urutonde rw’abakinnyi beza ku Isi muri Tennis

Carlos Alcaraz, yongeye kuyobora urutonde rw’abakinnyi beza ku Isi muri Tennis

0

Umunya-Espagne, Carlos Alcaraz, yongeye kuyobora urutonde rw’abakinnyi beza ku Isi muri Tennis, nyuma yo gutsinda Jannik Sinner wari nimero ya mbere mu irushanwa rya US Open.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025, ni bwo hakinwe umukino karundura w’abakinnyi babiri bakomeye muri Tennis, mu irushanwa rya US Open ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukino watinze gutangira ho iminota 30 ku masaha yari ateganyijwe ya saa Tatu, kubera ikibazo cy’abafana benshi barimo binjira ku kibuga Arthur Ashe Stadium cyabereyeho umukino.

Alcaraz yatsinze iseti ya mbere ku manota 6-2 bimwinjiza mu mukino, ariko ku ya kabiri Sinner aramwigaranzura amutsinda ku manota 6-3, mbere y’uko Alcaraz atsinda amaseti abiri ya nyuma ku manota 6-1 na 6-4.

Nyuma yo gutsinda amaseti 3-1 mu mukino wakurikiwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yungutse amanota 1950, mu gihe Sinner yatakaje 700.

Alcaraz yasubiye ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’abakinnyi beza ku Isi yaherukagaho mu 2023. Afite amanota 11.540, Sinner akaba ku mwanya wa kabiri n’amanota 10.780.

Uyu mukinnyi ufite n’amateka yo kuba yarigeze kuba nimero ya mbere ari we muto mu 2022, akomeje kwerekana ko ari umuhanga muri uyu mukino kuko ubu amaze kwegukana ibikombe bitandatu by’amarushanwa ya Grand Slams.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.