Home Amakuru Mu Mahanga Cardi B Yibarutse Umwana we wa Mbere na Stefon Diggs: Intangiriro nshya...

Cardi B Yibarutse Umwana we wa Mbere na Stefon Diggs: Intangiriro nshya mu buzima bwe n’urukundo rushya

0

Umuraperikazi Belcalis Almanzar wamamaye nka Cardi B yibarutse umwana we wa mbere na Stefon Diggs wamamaye muri NFL, bamaze igihe bari mu rukundo.

Mu magambo yanditse kuri Instagram aherekejwe n’amashusho agaragaza imiterere ye nyuma yo kubyara yambaye imyambaro y’umukara, Cardi B yavuze ko ubuzima bwe bwagiye bugira impinduka mu bihe bitandukanye.

Ati “Ubuzima bwanjye bwagiye bugira uruhurirane rw’ibihe bitandukanye. Icyiciro gishize cyari intangiriro y’ibihe bishya. Gutangira bundi bushya ntibyoroshye ariko byari ngombwa kandi byampaye byinshi!”

“Nazanye umuziki mushya na album nshya ku isi! Nzana n’undi mwana mu buzima bwanjye, indi mpamvu yo gukomeza kuba ikindi gice cyiza cyanjye, indi mpamvu yo kwikunda kurusha ikindi gihe cyose cyangwa undi uwo ari we wese kugira ngo nkomeze guha abana banjye urukundo n’ubuzima bakwiye.”

Cardi B kandi yatangaje ko yatangiye kwitegura urugendo rw’ibitaramo by’uruhererekane biri imbere agiye gukora.

Ati “Nta kintu kizambuza guha abafana ibirori by’akataraboneka! Nize byinshi, nakize byinshi kandi ndishimira ubwiza bw’umugore ndi guhinduka.”

Uyu mwana wa Cardi B wavutse aje yongera umuryango we, usanzwe urimo abana batatu yari afitanye n’uwahoze ari umugabo we Offset.

Aba barimo umukuru yise Kulture ufite imyaka irindwi, Wave ufite imyaka itatu na Blossom ufite umwaka umwe wavutse nyuma yo gutandukana kwabo mu 2024.

Cardi B na Stefon Diggs batangiye kuvugwa mu rukundo muri Gashyantare 2025 ubwo babonwaga bari kumwe, mbere yo kwemeza urukundo rwabo muri Gicurasi.

Stefon afite abana barimo uwitwa Nova n’uwo yabyaranye na Aileen Lopera usanzwe ari umunyamideli kuri Instagram witwa Charliee Harper Diggs-Lopera.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.