Umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Ndanyuzwe Jotham, mbere Yuko ahabwa inkoni y’ubushumba akimikwa nka Pasiteri, yegukanye igihembo mpuzamahanga nk’umwanditsi mwiza abikesha igitabo yise “Love Across All Languages”
Jotham Ndanyuzwe ukorera umurimo w’ivugabutumwa mu gihugu cya Canada, yatwaye igihembo cyiswe “Best Book of the Year 2024” mu birori byabaye taliki 12 Nyakanga 2024 mugihugu cya Canada mu mujyi wa Ottawa.
Ibi bihembo mpuzamahanga bihabwa abanditsi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bitangwa n’ikigo cy’abanya-Canada yitwa:The Legacy Book Awards.
Mu kiganiro Jotham yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare yavuzeko yishimiye iki gihembo yahawe kuko byamweretse ko Hari icyo igitabo yanditse cyamariye abasomyi.
Yagize ati ” Byanejeje cyane kuba igitabo nanditse cyarakiriwe neza kandi kikagira abo gihindura, cyari muri category ya psychology, personal development book nk’igitabo gifasha guhindura imitekerereze y’abantu, haba mubuzima busanzwe, imibereho yabantu uko abantu babana mubuzima bwa buri munsi”
Jotham Ndanyuzwe yashimiye abantu Bose bakomeje kumushyigikira ndetse yishimira ko yatwaye iki gihembo mugihe yitegura guhabwa inkoni y’ubushumba akimikwa nk’umupasiteri.
Yagize ati “Ndashimira abantu bose banshyigikiye natangiye kwandika ibitabo ntaziko nazagera kuri ururwego bibaye mugihe narimo nitegura ibirori bizaba taliki 3 na 4 Kanama 2024, nzahabwamo inshingano zubushumba”
Jotham Ndanyuzwe arashimira abantu Bose bakomeje kumuba Hafi yaba mu ivugabutumwa n’ubwanditsi bw’ibitabo by’umwihariko itangazamakuru, umuryango we, inshuti n’urusengero abarizwamo.