Umuhanzi Bertrand Beni, utuye mu gihugu cya Canada, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Sinsanzwe, ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kuramya no guhimbaza Imana. Ni indirimbo ishingiye ku rugendo rudasanzwe rw’uyu muhanzi mu buzima bwe, cyane cyane ubwo yari arwaye bikomeye.
Bertrand Beni amaze imyaka itanu aba muri Canada, aho yahisemo gukoresha impano ye yo kuririmba mu guhesha Imana icyubahiro, abinyujije mu ndirimbo zo kuramya. Sinsanzwe ni indirimbo ivuga ku buhebuje bw’umuntu mu byaremwe byose, ndetse n’ububasha Imana ifite bwo kumukiza ibikomeye, nk’uko byagaragaye mu nkuru yo muri Bibiliya aho Yesu yakijije umuntu wari wuzuye amadayimoni akayohereza mu ngurube ibihumbi bibiri.
Bertrand Beni yagize ati “Impamvu nayise Sinsanzwe ni uko Imana yaremye umuntu arusha agaciro ibindi byose. Nta kindi kiremwa yigeze yambara umubiri wacyo, ni umuntu wenyine. Bivuze ko umuntu atari usanzwe,”
Uyu muhanzi kandi avuga ko indirimbo ye yaturutse ku gitekerezo cyaje ubwo yari mu bitaro amaze kubagwa. Yagize ikibazo gikomeye ubwo ikinya cyamushiragamo,yumva ari hafi gupfa. Ariko mu gitondo yazanzamukanye imbaraga nshya, yumva ubuzima buragarutse, ari nabwo yibutse amafoto ye akiri umwana arwaye cyane, agaragaza ko Imana imufiteho umugambi udasanzwe.
Yagize ati “Numvise ko kuba nkiriho bitari impanuka. Nahise menya ko ntasanzwe, kuko Imana yandinze kuva nkiri muto, ndetse n’ubwo nari ndwaye bikomeye, yankijije.”
“Sinsanzwe” ni imwe mu ndirimbo 4 zizaba zigize EP nshya ya Bertrand Beni yise VISA, izasohoka vuba.
Umva indirimbo “Sinsanzwe”
Shaka Bertrand Beni kuri YouTube na kuri platforms zose zisakaza umuziki, ubone indirimbo yuzuyemo ubuhamya n’imbabazi z’Imana.