Home Imikino Butera Knowless na Ishimwe Clement bahawe imyenda ya Azam FC, biyongera mu...

Butera Knowless na Ishimwe Clement bahawe imyenda ya Azam FC, biyongera mu bafana bayo

0

Nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 2-0 mu mukino wasozaga irushanwa ‘Inkera y’abahizi’ ryateguwe n’iyi kipe y’ingabo y’Igihugu, AZAM FC yungutse Butera Knowless na Ishimwe Clement nk’abafana bashya bayo.

Nyuma y’uyu mukino waberaga kuri stade Amahoro ku wa 24 Kanama 2025, Butera Knowless na Ishimwe Clement bamanutse mu kibuga bahabwa imyenda y’ikipe ya Azam FC na kapiteni wayo.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, Butera Knowless yabajijwe impamvu yahisemo gufata umwenda wa Azam FC ahamya ko ari ikipe yabonye ikina neza, ku kijyanye no kuba asanzwe ayifana yahamije ko ari abavandimwe.

Ati “Bakinnye neza, dukwiye kujya tureba ibintu byiza bakinnye neza […] Ni abavandimwe.”

Ishimwe Clement we mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE yahamije ko we na Butera Knowless babaye abafana bashya b’iyi kipe yo muri Tanzania yari imaze iminsi i Kigali mu mikino itandukanye ya gicuti.

Azam FC ni imwe mu makipe akomeye muri Tanzania no muri Afurika nubwo itamaze imyaka myinshi cyane ko yashinzwe mu 2007.

Umwaka ushize w’imikino iyi kipe yabaye iya gatatu muri shampiyona ya Tanzania yegukanywe na Young Africans mu gihe Simba SC yabaye iya kabiri.

Butera Knowless na Ishimwe Clement basanzwe baragize ibanga rikomeye amakipe bafana mu Rwanda, bisanzwe bizwi ko ari bihebeye ikipe ya FC Barcelone.

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE (@ibyamamaretv)

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.