Bruno K wo muri Uganda yagizwe umujyanama mushya wa Aline Gahongayire, baritegura igitaramo gikomeye i Kampala
Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi Aline Gahongayire uri mu myiteguro y’igitaramo azakorera i Kampala, yatangaje ko Bruno K (Bruno Kiggundu) ari we mujyanama we mushya muri uru rugendo rwo kumenyekanisha umuziki we muri Uganda.
Guhera ku wa 3 Nzeri 2025, Gahongayire yatangiye ibikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ze mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda, afashijwe na Bruno K — umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo “Faridah,” “Omuwala,” n’izindi, ndetse wabaye uwa kabiri mu irushanwa Airtel Trace Music Stars.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Gahongayire yagize ati:
“Ndi i Kampala aho nagiye kumenyekanisha umuziki wanjye kuko ndateganya kuhakorera ibitaramo. Ni ibikorwa ndi gufashwamo na Bruno K, uyu akaba ari umujyanama wanjye mu bya muzika, by’umwihariko hano muri Uganda.”
Nubwo amatariki y’igitaramo cye ataratangazwa, uyu muhanzikazi avuga ko ari mu myiteguro yacyo ku buryo kizaba kimwe mu bitaramo bikomeye bye byo muri uyu mwaka.
Aline Gahongayire ategura iki gitaramo nyuma y’ibindi bibiri yakoreye i Burayi, birimo icyo yabereye i Bruxelles mu Bubiligi n’icyo yakoze i Paris mu Bufaransa, byose byitabiriwe n’abakunzi b’injyana ya Gospel.
Iyi gahunda nshya yo gukorana na Bruno K yitezweho gufasha Gahongayire kongera umurindi mu kumenyekanisha umuziki we mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, cyane cyane muri Uganda.