Bruce Melodie yanejejwe no kugaragara mu kiganiro Good Morning America (GMA) cya Televiziyo ya ABC News, kiri mu biganiro bya mu gitondo bikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhanzi wari kumwe na Shaggy mbere y’uko bataramira abari bakurikiye iki kiganiro, babanje kubaganiriza ku ndirimbo bakoranye bise “When She’s Around (Funga Macho)”.
Bruce Melodie wari ufite akanyamuneza ku maso, yavuze ko yishimiye kugaragara muri Good Morning America ku nshuro ye ya mbere nk’umuhanzi uvuye mu Rwanda.
Ati “Kuva i Kigali mu Rwanda , ndumva bineje cyane kuba ndi hano , ndishimye cyane. Mfite amatsiko yo kubataramira.”
Uyu muhanzi wari wishimiwe n’abari bakurikiye iki kiganiro Live muri studio za ABC News, bamukomeye amashyi.
Ybajijwe uko yiyumva nyuma yo gukorana indirimbo na Shaggy, maze asubiza agira ati “Gukorana na Shaggy byambereye umugisha, byahaye umugisha umuziki wanjye . Ubu ngiye kuririmbana na we hano, buri kimwe cyose kimeze neza , ndanezerewe cyane!”
Shaggy yavuze ko iyo ari kumva iyi ndirimbo, yumva aranezerewe cyane
Ati “Iyi ni ndirimbo ishimishije buri gihe iyo nyumvise ndamwenyura , Bruce yakoze akazi gakomeye cyane, n’ijwi rye ubwaryo ryakoze ikintu cyiza. ”
Aba bahanzi baherutse guhurira mu bitaramo bya iHeart Radio Jingle Ball Tour byabereye mu mijyi ya Miami na Dallas.
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Good Morning America (GMA) na ABC News hanyujijweho amashusho y’uko Bruce Melodie na Shaggy bitwaye muri iki gitaramo cyabereye muri studio za ABC News.
Aba bahanzi bageze muri izi studio mu nyubako ikorerwamo iki kiganiro GMA saa kumi z’igitondo binjira mu cyumba bari bateguriwe bagomba kwifashisha bitegura gutaramira abakunzi ba muzika n’abakurikiye iki kiganiro kiri mu bikunzwe muri Amerika.
Good Morning America ni kimwe mu biganiro bikurikirwa na benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kigaruka ku makuru ya politike muri Amerika no hanze yayo, ibiganiro n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare mu ruganda rw’imyidagaduro ku Isi.
Bruce Melodie aherutse gutangaza ko kugaragara muri iki kiganiro ari amahirwe akomeye kuri we yo kumenyekanisha umuziki we n’u Rwanda muri rusange.
ABC News yatangiye muri 1945 ni ikigo cy’itagazamakuru kiri mu mujyi wa New York kiri mu biganza bya ABC (American Broadcasting Company) ya Disney Entertainment division.