Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi cyane nka Bruce Melodie yageze muri Uganda aho agiye gutaramira abazitabira Kampala Comedy Club.
Ni igitaramo cyateguwe n’umunyarwenya Alex Muhangi hagamijwe ko abatuye n’abagenda umujyi wa Kampala barangiza umwaka neza baseka.
Byagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga z’abarimo gutegura icyo gitaramo mu rukerera rw’itariki 18 Ukuboza 2024 aho basangije amafoto agaragaza uyu muhanzi yageze ku kibuga cy’indege yakirwa n’itsinda ririmo gutegura icyo gitaramo.
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru Bruce Melodie yatangaje ko uruzinduko rwe muri Uganda ndetse ari ikimenyetso cy’uko inzozi zo gushyira umuziki we ku rwego mpuzamahanga azazikabya kuko urwo atari urugendo umuntu yakora wenyine.
Bruce Melodie azatarama ku itariki 19 Ukuboza 204, akazaba ari kumwe n’itsinda rya Symphony Band risanzwe rimucurangira.
Kizabera ahitwa La Cueva mu Mujyi wa Kampala, kizaba kirimo abanyarwenya bakomeye muri Uganda barimo Teacher Mpamire, Dr Hilary n’abandi.