Home Amakuru Mu Rwanda “Boy from Philly Remix”: City Tycoon yahuje Papa Cyangwe, B-Threy na Racine...

“Boy from Philly Remix”: City Tycoon yahuje Papa Cyangwe, B-Threy na Racine mu ndirimbo yashyize Hip Hop nyarwanda ku rundi rwego

0

Mu gihe injyana ya Hip Hop ikomeje kongera gufata umwanya ukomeye mu muziki nyarwanda, abahanzi bane bakunzwe cyane bahuje imbaraga mu ndirimbo nshya yitwa “Boy from Philly Remix”, igaragaramo City Tycoon, Papa Cyangwe, B-Threy na Racine.

Iyi ndirimbo ni remix y’iya mbere yari yakozwe na Yves Ntwari uzwi nka City Tycoon, yakozwe abigiriwemo inama na producer Laser Beat abonye ko yakunzwe cyane n’abatari bake, haba mu Rwanda no hanze yarwo, by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Uganda.

“Boy from Philly” yabaye indirimbo ikorwaho challenges nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’ibyamamare bitandukanye bayikoresha, bituma igitekerezo cya remix kivuka.

Muri iyi remix, aba baraperi bane bagaruka ku mibereho y’imijyi batuyemo, urugendo rw’ubuzima bwabo, ibigeragezo, inzozi n’uko baharanira kuzigeraho. Buri umwe azana style ye, bigatanga umusaruro w’indirimbo irimo imbaraga, amagambo afatika n’umwimerere wa Hip Hop.

“Boy from Philly Remix” yakozwe na Producer Laser Beat muri The Beam Beat Records ikorera i Kigali, Nyamirambo. Kuri ubu, audio yayo yamaze kugera ku mbuga zose zicuruza imiziki, mu gihe amashusho yayo ategerejwe gusohoka mu minsi ya vuba. Ku rubuga rwa TikTok, iyi ndirimbo iri mu ziri gukora cyane, ikoreshwa mu mashusho atandukanye y’urubyiruko bakora challenge.

Umva iyi ndirimbo HANO kuri APPLE

Iyi ndirimbo ije mu gihe kuva umwaka wa 2026 watangira, ari imwe mu ndirimbo za Hip Hop zihuriyemo abaraperi benshi bazwi, ibintu bikomeje kwerekana ko iyi njyana iri kuzamuka ku muvuduko mushya.

City Tycoon ni umwe mu bahanzi bagaragaza imbaraga n’ubushake bwo gukorana n’abandi, ndetse amaze kugira indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo “Sinzakubabarira” yakoranye na B-Threy, “Tiamo” yakoranye na Papa Cyangwe, “Do That Thing” yakozwe na Laser Beat, na “Real Love” yakozwe na Element Eleeh.

umva iyi ndirimbo kuri Audio Mack

Uyu muhanzi kandi afite indi mishinga iri muri studio, harimo indirimbo nshya ndetse na album ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere, bitewe n’urukundo akomeje kugaragarizwa n’abakunzi b’umuziki.

Yves Ntwari uzwi nka City Tycoon
B-Trey na Laser Beat
Papa Cyangwe na Producer Laser Beat

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.