Home Amakuru Mu Rwanda Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we barekuwe by’agateganyo.

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we barekuwe by’agateganyo.

0

Umuyobozi w’Itorero Zeraphat Holy Church, Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we baregwa ibyaha birimo gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina, barekuwe by’agateganyo.

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, bakurikiranyweho kandi n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Bari baburanishijwe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho Urubanza rwabo rwari rwashyizwe mu muhezo nyuma yuko bisabwe n’Ubushinjacyaha bwavugaga ko hari ibishobora kuvugirwamo bishobora gutuma imyorondoro y’uwakorewe ibyaha ijya hanze.

Aba bombi barekuwe by’agateganyo nyuma yuko batanze ingwate y’umutungo utimukanwa w’inzu ifite agaciro ka Miliyoni 60, mu gihe ibyaha bishinjwa birimo kwaka umuntu miliyoni 10 Frw.

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije uru rubanza, watangajwe kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, rwanzura ko abaregwa barekurwa by’agateganyo, bagakurikiranwa bari hanze.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748