Home Amakuru Mu Rwanda Biravugwa ko Prince Kid yaba yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe abanjira nabasohoka...

Biravugwa ko Prince Kid yaba yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe abanjira nabasohoka muri Texas, America.

0

DALLAS – Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe abinjira n’abasohoka (ICE) ryafashe Dieudonne Ishimwe, w’imyaka 38, ukomoka mu Rwanda, ushakishwa n’igihugu cye kubera icyaha cyo gufata ku ngufu, ku wa 3 Werurwe i Fort Worth, muri Leta ya Texas.

Dieudonne Ishimwe uzwi nka Prince Kid yafatiwe muri Amerika nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda isohoye impapuro zimuta muri yombi, ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu. Nyuma yo gufatwa, yahise ahabwa inyandiko imumenyesha ko agomba kwitaba urukiko kugira ngo hakurikizwe amategeko arebana n’iyoherezwa ry’abashakishwa mu bindi bihugu.

Josh Johnson, uyobora by’agateganyo ibiro bya ICE Enforcement and Removals Operations Dallas, yagize ati: “Abanyabyaha bahunze ibihugu byabo bagerageza kwirinda kubiryozwa bakwiye kumenya ko tuzababona.”

Yakomeje avuga ati: “ICE izakomeza gukorana ubudahwema n’inzego z’umutekano ku rwego rw’igihugu, urw’uturere n’urw’imirimo ya leta kugira ngo dufate kandi twohereze ababangamira umutekano rusange mu miryango yacu.”

Ishimwe yari atuye mu mujyi wa Fort Worth nta byangombwa bimwemerera kuhaba mbere y’uko atabwa muri yombi. Ifatwa rye ryagizwemo uruhare n’urwego rw’ubutasi rwa FBI.

Uyu mugabo yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko nyuma yaho arenga ku mategeko amwemerera kuhaba. Ku wa 29 Ukwakira 2024, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwamushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi ku cyaha cyo gufata ku ngufu.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748