Beyoncé Knowles-Carter abinyujije mu muryango yashinze wo gufasha witwa BeyGOOD, yahaye inkunga ya miliyoni 2,5$ imiryango yo muri Los Angeles yagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro imaze iminsi yibasiye uyu mujyi.
Imiryango izafashishwa aya mafaranga ni ikomoka mu duce tubiri twa Los Angeles twashegeshwe kurusha utundi aritwo Altadena na Pasadena, twibasiwe kuva ku wa 7 Mutarama 2025 iyi nkongi y’umuriro yatangira.
Uretse gutanga aya mafaranga, uyu muryango wa Beyoncé uzanatanga ubufasha burimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku ku nsengero n’izindi nzu ngari zakiriye abantu basenyewe badafite aho bari kuba.
BeyGood ya Beyonce yitanze aya mafaranga mu gihe izindi sosiyete zikomeye mu muziki na sinema zirimo Warner Music, Paramount, Walt Disney nazo ziherutse gutanga ubufasha ku bantu basenyewe n’iyi nkongi.
Kugeza ubu abantu 24 nibo bamaze gutakariza ubuzima muri iyi nkongi, inyubako zirenga 12,000 zarakongotse naho abantu ibihumbi n’ibihumbi bamaze guhunga uduce tugize Leta ya California.