Umwe bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda mu myaka yatambutse Bad Rama arembejwe n’uburwayi na we yaburiye igisobanuro kugeza no ku baganga.
Uyu mugabo uri mu bafite izina mu myidagaduro y’u Rwanda ari gusaba amasengesho nyuma y’uburwayi bumumereye nabi nubwo atazi neza ubwo aribwo kuko n’abaganga babuyobewe.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bad Rama yavuze ko arembye bikomeye ndetse akeneye amasengesho y’abamukurikira kuko abaganga bayobewe n’ubwoko bw’indwara afite.
Yagize ati “Nshuti zanjye maze icyumweru mu buribwe bukomeye, abaganga babuze indwara bansubiza mu rugo nanubu sinzi icyo ndwaye. Umubiri uri kundya, nkagira umuriro mwinshi munsengere uburibwe buhagarare, murakoze.”
Kugeza ubu uburwayi uyu mugabo arwaye ntiburamenyekana aho we ahamya ko amaze igihe cyingana n’iminsi irindwi abaganga batari bamenya icyo yaba arwaye.
Bad Rama washinze sosiyete ya The Mane Music, yanyuzemo abahanzi nka Marina, Queen Cha, Marina, Jay Polly, Calvin Mbanda n’abandi bagiye bakorana batandukanye.