Home Amakuru Mu Rwanda Bacary Sagna, wakiniye ikipe ya Arsenal yageze mu Rwanda yitabiriye ibirori byo...

Bacary Sagna, wakiniye ikipe ya Arsenal yageze mu Rwanda yitabiriye ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi.

0

Bacary Sagna, Umufaransa ufite inkomoko muri Senegale, wakiniye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yageze mu Rwanda kuri uyu wa 03 Nzeri 2025, mu birori byo Kwita Izina abana b’ingagi.

Sagna ageze mu Rwanda ahasanga mugenzi we Javier Matías Pastore wakiniye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, na we ari mu byamamare bizitabira umuhango wo Kwita Izina ingagi.

Imirimo yo kwitegura ibirori byo Kwita Izina ingagi 40 igeze ku kigero cya 90%. Ni mu gihe uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025 mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ibirori byo Kwita Izina ingagi ku nshuro ya 20, bizitabirwa n’ibyamamare muri muzika, abakanyujijeho muri ruhago, abavuga rikumvikana ku rwego mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye.

Umuhango wo Kwita amazina abana b’ingagi watangiye mu 2005, waherukaga kuba mu 2023 ubwo abana 23 bahabwaga amazina.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2024 abana b’ingagi 18 bagombaga kwitwa amazina, ariko uyu muhango usubikwa kubera icyorezo cya Marburg.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.