Home Amakuru Mu Rwanda Arsenal na Visit Rwanda batandukanye nyuma y’imyaka 8: Ubufatanye bw’amateka bugiye gusoza...

Arsenal na Visit Rwanda batandukanye nyuma y’imyaka 8: Ubufatanye bw’amateka bugiye gusoza mu 2026

0

U Rwanda n’ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal, bemeranyije ko ubufatanye bwo kwamamaza ibikorwa bya ‘Visit Rwanda’ bwari bumaze imyaka umunani buzasozwa mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2026.

Ni mu itangazo RDB yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025.

RDB, binyuze muri Visit Rwanda, yari umufatanyabikorwa w’ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal, aho iyi kipe yamamazaga ikirango cya ‘Visit Rwanda’ ku myambaro yayo mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda no guteza imbere ubukerarugendo.

Binyuze muri ubu bufatanye bwatangiye mu 2018, u Rwanda rwakiriye abakerarugendo bagera kuri miliyoni 1.3 mu 2024, bwinjiza amafaranga angana na miliyoni 650 z’amadolari y’Amerika, bingana n’izamuka rya 47% ugereranije na mbere y’uko ubu bufatanye butangira.

Uretse kwamamaza ‘Visit Rwanda’, bamwe mu bakinnyi n’abatoza ba Arsenal barimo Alex Scott, Mathieu Flamini, Bacary Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina, basuye ibyiza nyaburanga by’u Rwanda birimo Pariki y’Ibirunga, Nyungwe, Akagera n’ahandi, bamenya byinshi ku muco Nyarwanda.

Si ibi gusa kuko abakinnyi ba Arsenal bagiye bitabira mu bihe bitandukanye igikorwa cyo ‘Kwita Izina’ abana b’Ingagi, kiba buri mwaka mu Rwanda, bigaragaza ubufatanye bwimbitse mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

RDB igaragaza ko ubufatanye na Arsenal butagize ingaruka gusa ku kuzamura ubukerarugendo bw’u Rwanda, ahubwo bwagize n’uruhare runini mu guteza imbere siporo, binyuze mu kuzamura impano z’abato no gukundisha benshi siporo

Umuyobozi wa RDB, Jean-Guy Afrika, yashimye ibyo ubufatanye na Arsenal bwagezeho mu myaka umunani ishize, avuga kandi ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’andi makipe, cyane cyane yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha igihugu.

Ati” Turishimira ibyo ubu bufatanye bwagezeho mu myaka myinshi twakoranye. Bwafashije abantu kumenya u Rwanda no kurusura mu buryo ibikorwa bisanzwe byo kumenyekanisha igihugu bitari kugeraho. Nubwo ubu tugiye gukomeza iyi gahunda mu yindi mikino no mu masoko mashya, turacyashimira Arsenal ku bw’inkunga yabo, ubufatanye n’ukwizera basangiye natwe mu rugendo rwo kwamamaza inkuru y’u Rwanda mu myaka umunani ishize.”

Yavuze kandi ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’ikigo cya Kroenke Sports & Entertainment, binyuze mu bufatanye buherutse gusinywa n’ikipe ya LA Rams n’ikibuga cya So-Fi Stadium cyo muri Los Angeles.

Umuyobozi Mukuru wa Arsenal Richard Garlick, nawe yagaragaje ko gukorana n’u Rwanda byarushijeho kongera umubare w’abakunda Arsenal muri Afurika.

Ati” Ubufatanye bw’ikipe yacu na Visit Rwanda bwari urugendo rw’ingirakamaro. Twakoranye mu kumenyekanisha ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, ndetse tunubaka umubano mwiza n’abafana bacu muri Afurika. Turashimira RDB ku bufatanye bwiza twagiranye.”

Tariki ya 23 Gicurasi 2018, u Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire y’imyaka itatu na Arsenal, ayo masezerano yongereweho imyaka ine mu 2021 kugeza mu 2025.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.