Umwana wa mbere mu gihugu watsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ni uwitwa ARAKAZA Leo Victor wigaga ku ishuri rya Wisdom School Musanze wagize 99.4%.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025 nibwo hatangajwe Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’ikiciro cyibanza cy’amashuri yisumbuye.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard niwe watangaje uko abanyeshuri bagiye batsinda mu byiciro byose.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’Abana batandatu basoje amashuri abanza, aho ARAKAZA Leo Victor yabaye uwa mbere mu mashuri abanza n’amanota 99.4%, akaba yiga mu ishuri rya Wisdom School ry’i Musanze.
Ni amanota abantu bose bari muri salle bumvise bagatungurwa, kuko bumvaga ko bidasanzwe.
aho aba kabiri babaye batanu.
Umwe muri bo yitwa IMPANO Brave Gloria wagize 98.8% wigagaga mu ishuri ryo mu karere ka Bugesera. Undi ni IHIRWE KANIMBA Honnette
wigaga kuri New Vision Primary School mu karere ka Huye, ndetse na Duhirwe Gall Gaviry Darcy wagize 98.8% wigaga kuri Ecole International La Racine mu Bugesera. Undi na we ni NSENGIYUMVA Joannah Holiness wigaga mu karere ka Bugesera na ASHIMWE KEZA Gerardine wigaga mu karere ka Bugesera.