ARAGISHA INAMA
Umusore witwa Jean Claude yari amaze imyaka 5 arihira amashuri umukobwa wari girlfriend we wigaga amasomo y’ubuvuzi muri Kaminuza bari barumvikanye kuzabana uyu mukobwa asoje AMASOMO.
Uyu musore asanzwe afite butike ku gasantare ko ku cyaro iwabo aho avuka ari naho uyu mukobwa avuka bari barasezeranyeko bazabana mugihe uyu mukobwa yaba amaze gusoza kwiga, Uyu musore yiryaga akimara mubushobozi afite niwe umaze imyaka 5 arihira amashuri uyu mukobwa kuko bamenyanye umukobwa yaratsindiye kwiga kaminuza ariko amaze umwaka atarabona ubushobozi kuko iwabo ntibari bifashije nibyo byatumye uyu musore yiyemeza kumurihira amashuri.
Ubwo uyu mukobwa yasozaga amashuri mubihe yiteguraga gukora Graduation, umusore yatunguwe no kubona impapuro z’ubutumire zimutumira mu bukwe bw’uyu mukobwa NUNDI MUSORE bugomba kuba nyuma y’icyumweru kimwe uyu mukobwa asoje kwiga.
Kuri ubu uyu musore avugako afite agahinda gakabije, yabuze icyo gukora, ARAGISHA INAMA ABASOMYI BACU, AKORE IKI ?