Home Amakuru Mu Rwanda APR FC yatsinze Rayon Sports 3-0, Ruboneka wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino, igihembo...

APR FC yatsinze Rayon Sports 3-0, Ruboneka wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino, igihembo cye akigena umwana ufite ubumuga

0

APR FC yatsinze Rayon Sports 3-0, Ruboneka wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino, igihembo cye akigena Nizeyimana Théoneste, umwana ufite ubumuga bw’ingingo.

Mu mukino w’ishiraniro wahuje APR FC na Rayon Sports, warangiye APR itsinze ibitego 3–0, Ruboneka Jean Bosco yigaragaje nk’intwari mu kibuga no hanze yacyo.

Uyu mukino wari ukurikiwe n’abafana ibihumbi benshi ku mpande zombi, wanitabiriwe na Nizeyimana Théoneste, umwana ufite ubumuga bw’ingingo uherutse gufashwa na Minisiteri ya Siporo. Théoneste yasohotse mu rwambariro ari kumwe n’abakinnyi n’abasifuzi, atwaye umupira mbere y’uko umukino utangira — igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi.

Ruboneka, waje guhembwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino (Man of the Match), yahawe amafaranga 100,000 Frw, ariko mu gikorwa cy’urukundo cyashimishije benshi, yahise atangaza ko aha igihembo cye Nizeyimana Théoneste.

Icyo gikorwa cyashimiwe cyane, kikagaragaza ko ruhago atari ugutsinda gusa, ahubwo ari n’uburyo bwo gusakaza urukundo n’icyizere ku bandi — by’umwihariko ku rubyiruko rufite ubumuga.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.