Home Amakuru Mu Rwanda APR FC yatandukanye n’abakinnyi bayihesheje igikombe

APR FC yatandukanye n’abakinnyi bayihesheje igikombe

0

APR FC yemeje ko yatandukanye na Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Bizimana Yannick na Rwabuhihi Placide, mu gihe yongereye amasezerano y’imyaka ibiri myugariro Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunussu.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Gatatu, tariki 19 Kamena 2024, Ikipe y’Ingabo yemeje ko yatandukanye na myugariro Omborenga Fitina wari uyimazemo imyaka irindwi akaba yarasoje amasezerano ye.

Uyu mukinnyi akaba ari kuvugwa mu makipe yo hanze y’igihugu ndetse na mukeba Rayon Sports banagiranye ibiganiro.

Ishimwe Christian ni undi mukinnyi watandukanye na APR FC nyuma y’imyaka ibiri cyane ko yayigezemo avuye muri AS Kigali. Uyu mukinnyi we yamaze no kwerekeza muri Police FC.

Hari kandi Rwabuhihi Placide ukina mu kibuga hagati akanakoreshwa mu bwugarizi, wari umaze imyaka ine muri iyi kipe gusa akaba atarakunze kubona umwanya uhagije wo gukina.

Rutahizamu Bizimana Yannick nawe yatandukanye na APR FC nyuma y’imyaka ine ayigezemo avuye muri Rayon Sports. Uyu mukinnyi ni umwe mu bagize umwaka mubi ushize dore ko atahuje n’Umutoza Thierry Froger wamuhaye iminota mike cyane yo gukina.

APR FC ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka mushya w’imikino aho kugeza ubu imaze kugura Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports, Mugiraneza Frodouard wavuye muri Kiyovu Sports.

Hari kandi Ishimwe Jean Rene na Byiringiro Gilbert bavuye muri Marines FC. Ikipe y’Ingabo izahagararira igihugu mu mikino ya CAF Champions League ndetse na CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania na Zanzibar tariki ya 6-22 Nyakanga 2024.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748