APR FC na Rayon Sports zigiye gusogongera Stade Amahoro nshya imaze igihe ivugururwa mu mukino uteganyijwe tariki ya 15 Kamena 2024 saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ni umukino wateguwe muri gahunda yiswe ‘Umuhuro mu Amahoro’ mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umupira w’amaguru kwishimira iki gikorwaremezo cyabahariwe.
Icyakora uyu mukino ntabwo ari uwo gutaha iyi stade ku mugaragaro kuko izatahwa nyirizina tariki 4 Nyakanga 2024 mu birori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Kwinjira kuri uyu mukino ni 1000 Frw ndetse n’ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro.
Icyakora uyu mukino uzaba ufunguye ku makipe yombi kuko yemerewe kuzakoresha abakinnyi bose bafite yewe n’abari mu igeragezwa cyane ko aribyo bihe arimo.
Stade Amahoro nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45. Hateganyijwemo ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.
Amakipe azaba afite ahantu habiri hatandukanye yinjirira kuko aba agomba kwinjira adahuye. Ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icya rimwe, ni ukuvuga abiri agiye gukina n’andi ashobora gukina nyuma yaayo.
Ku bijyanye n’ikibuga, cyararangiye, kuko ubwatsi buri kubungabungwa kugira ngo bukure neza.