Home Amakuru Mu Rwanda APR FC itsinzwe na Al Hilal 3-1, ibura itike yo kugera ku...

APR FC itsinzwe na Al Hilal 3-1, ibura itike yo kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024

0

APR FC yatsinzwe na Al Hilal Omdurman ibitego 3-1, inanirwa kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup yari yakinnye mu 2024.

Uyu mukino wari utegerejwe cyane, watangiye ugenda gake, amakipe yombi yigana kuko mu minota 20 ntayateye mu izamu.

Ku munota wa 27, Hakim Kiwanuka yazamukanye umupira yihuta ageze imbere y’izamu awucomekera William Togui ariko myugariro wa Al Hilal awukuraho.

Muri iyi minota APR yasatiraga cyane, Memel Dao yacomekewe umupira mwiza awuhindura imbere y’izamu, usanga William Togui atsinda igitego cya mbere ku munota wa 30.

Nyuma y’igitego umukino watuje, Al Hilal igerageza gusatira ariko ab’inyuma ba APR bakabyitwaramo neza.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze Al Hilal SC igitego 1-0.

Iyi kipe yo muri Sudani yajyanye imbaraga mu gice cya kabiri, itangira isatira bikomeye ariko umunyezamu Ruhamyankiko Ivan ayibera ibamba akuramo imipira myinshi.

Mu minota 60, Ikipe y’Ingabo yongeye gusatira no kuyobora umukino, aho abarimo Ruboneka Jean Bosco na Memel Dao bageragezaga uburyo butanzukanye babonamo igitego cya kabiri.

Ku munota wa 70, Al Hilal SC yishyuye igitego cya mbere ariko umusifuzi w’igitambaro avuga ko habayeho kurarira bityo nticyabarwa.

Iyi kipe yo muri Sudani ntiyacitse intege, kuko ku munota wa 82 yishyuye igitego cya mbere, ku mupira watewe Ruhamyanyiko awukuramo usanga Abdelrazig Taha asongamo aratsinda.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, bityo hashyirwaho iminota 30 y’inyongera.

Bidatinze ku munota wa 93, Ruboneka yasubije umupira inyuma, rutahizamu wa Al Hilal, Sunday Damirale, awutanga umunyezamu Ruhamyanyiko atsinda igitego cya kabiri.

APR FC yacitse intege, ikipe yo muri Sudani itsinda igitego cya gatatu ku munota wa 106 aho cyinjijwe na Ahmed Salem nyuma y’umupira wakuwemo na Ruhamyankiko uhinduwe na Jean Claude.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.