Home Amakuru Mu Mahanga Apple yamuritse icyarimwe iPhone 17 na Apple Watch Series 11: ibyitezwe n’ibiciro

Apple yamuritse icyarimwe iPhone 17 na Apple Watch Series 11: ibyitezwe n’ibiciro

0

Ku ya 9 Nzeri 2025, sosiyete ya Apple izamurika icyarimwe ibikoresho bishya: iPhone 17 hamwe na Apple Watch Series 11.

Nk’uko byatangajwe, abifuza kubigura mbere [pre-order] bazabishobora guhera ku ya 12 Nzeri 2025, mu gihe ku isoko rusange bizatangira gucuruzwa ku ya 19 Nzeri 2025.

Nyuma y’uko Apple Watch Series 10 itagaragaje impinduka nyinshi, abasesenguzi bateganya ko Series 11 izazana udushya dufatika.

👉 Ibiciro:
Nubwo bitaramenyekana neza, ibipimo byatanzwe bigaragaza ko igiciro cy’ibanze gishobora gutangira kuri £399 (hafi 776,455 Frw) ku isaha ya 42mm, kikazamuka kuri £529 (hafi 1,029,435 Frw) ku model ifite ubushobozi bwo gukora nka telefoni [cellular model].

👉 Imiterere:
Hari amahirwe ko Apple izazana uburyo bushya bwo gukoresha rukuruzi mu kwambika imigozi y’isaha [magnetic band attachment system], ariko ntibiramenyekana neza niba buzatangizwa muri iyi version.

👉 Imikorere:

Ikibazo cyagaragaye ku buryo bwo gupima ingano y’umwuka uri mu maraso [Blood Oxygen] cyamaze gukemurwa, bityo iyi feature ikaba izagaruka muri Series 11.

Hari ubushakashatsi burimo gukorwa ku buryo bwo gupima umuvuduko w’amaraso, nubwo bishobora kuzashyirwa mu masaha yo mu myaka iri imbere.

Iyi saha izaba ifite chip nshya yitwa S11, izatuma ikora vuba, irambya umuriro ndetse inafasha kongera ubushobozi bw’imikorere y’isaha.

👉 Icyerekezo cya Apple:
Apple irimo gukora ubushakashatsi ku buryo amasaha azajya agira camera zayo zihariye ndetse n’uburyo bwo gupima glucose mu mubiri, bikaba bishobora guhindura cyane uburyo izi saha zizakoreshwa mu gihe kizaza.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.