Home Amakuru Mu Rwanda Ani Elijah wifuzwa na Rayon Sports yayibenze ku munota wa nyuma asinyira...

Ani Elijah wifuzwa na Rayon Sports yayibenze ku munota wa nyuma asinyira Police FC izasohokera u Rwanda

0

Ani Elijah wifuzwa na Rayon Sports yayibenze ku munota wa nyuma aza gusinyira Police FC izasohokera u Rwanda mu Nyafurika CAF Confederation Cup.

Police FC yasinyishije rutahizamu Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC, amasezerano y’imyaka ibiri.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu nk’uko byemezwa na n’ikinyamakuru, Inyarwanda

Bitangazwa ko Ani Elijah yishyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri, atanzweho Miliyoni zisaga 40.

Police FC yaguze amasezerano ye muri Bugesera FC ndetse banamuha amafaranga ye bwite yo gusinya umwaka wa kabiri.

Ani Elijah asinyiye Police FC nyuma y’uko yashatswe na APR FC gusa akaza kubivamo ubwo uyu musore yaburaga ibyangombwa byo gukinira u Rwanda.

Ikipe ya Police FC yasinyishije uyu musore iri kwitegura gusohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Police FC yasinyishije rutahizamu Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC
Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748