Abavandimwe babiri bo muri Nigeria bibasiye umuhungu w’i Michigan muri Amerika w’imyaka 17 bakamucuza utwe bamukangisha gushyira hanze amashusho y’ubwambure bwe kugeza ubwo yiyahuye, bakatiwe gufungwa imyaka 17 muri Amerika.
Abo bavandimwe Samuel Ogoshi, w’imyaka 24, na Samson Ogoshi, 21, b’i Lagos, bashutse umusore witwaga Jordan DeMay biyita umukobwa w’ikigero cye, agera aho aboherereza amafoto yambaye ubusa – maze batangira kuyamukangisha.
Ibyaha byo gukangisha abantu amashusho y’ubwambure bwabo ni bimwe mu byiganje muri iki gihe byibasira abakoresha ikoranabuhanga mu buzima bwite bw’ibanga ryabo.
Jordan yaje kwiyahura kubwo gutinya igisebo no gukomeza gucuzwa utwe n’aba basore.
Ni bo banya-Nigeria ba mbere bakatiwe muri Amerika kuri iki cyaha cyizwi nka ‘Sextortion’, aho bivugwa ko ahanini abagikora bari muri Nigeria.
Mu rukiko, Jenn Buta, nyina wa Jordan, yararize ubwo yarimo asoma ingingo y’uwahemukiwe afashe amafoto y’umuhungu we, agira ati: “Ndashegeshwe wese”.
Jenn yakiriye neza kurangira kw’uru rubanza, ariko yavuze ko nta kiza kiruvuyemo.
Jordan DeMay yari umusore uzwi cyane ku ishuri rye mu mujyi wa Michigan, Samuel na Samson bamwoherereje ubusabe bwo kuba inshuti kuri Instagram ariko biyerekana nk’umukobwa mwiza w’ikigero cye, maze batangira guteretana.
Uyu muhungu amaze kuboherereza amashusho y’ubwambure bwe, batangiye kumutera ubwoba ngo aboherereze amagana y’amadorari cyangwa bayakwirakwize kuri internet, bayahe n’inshuti ze, niba atohereje.
Jordan yohereje ayo yari ashoboye yose kugeza ubwo ababwiye ko aziyahura nibaramuka bakwirakwije ya mashusho ye.
Aba bahemu baramushubije bati: “Byiza…Gira vuba ahubwo – cyangwa ntume ubikora.”
John DeMay yabwiye urukiko rw’i Michigan ko n’ubu akigira inzozi mbi nyuma yo gusanga umuhungu we mu cyumweru yapfuye. Avuga ko byabaye ngombwa ko umuryango we wimuka aho wabaga ngo uhunge aha hantu hibutsa ibibi.
Hatangajwe abandi bantu 38 bo muri Amerika nabo bibasiwe n’aba bahungu. 13 muri bo bari abana batageze imyaka y’ubukure.
Samuel na Samson bari bicaye mu rukiko mu mwambaro w’iroza n’amapingu ku maboko.
Abunganizi babo bavuze ko aba bavandimwe ibyo bakoze babiterwaga no gukoresha ibiyobyabwenge kandi ko gushuka abantu muri buriya buryo ari umuco muri Nigeria.
Umucamanza yavuze ko ibyaha bakoze ari “ugusuzugura ubuzima bikabije” cyane ko bakomeje no kubikora nyuma yo kumenya ko Jordan yapfuye.
Aba bavandimwe bombi basabye imbabazi umuryango wa Jordan.
Samson Ogoshi yagize ati: “Ndasaba imbabazi uyu muryango. Twafashe icyemezo kibi cyo gukorera amafaranga nabi, iyaba nari kubihindura”.
Iki ni ikirego cya mbere cy’ubu bwoko aho umwaka ushize polisi ya Amerika yakurikiranye abaregwa i Lagos ikabazana kuburanira muri Amerika.
Undi mugabo ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Jordan n’ibindi byaha, we aracyaburana iwabo urwo koherezwa muri Amerika.
Abashakashatsi n’ibigo bikora iperereza bavuga ko Nigeria ari yo zingiro ry’ubu bwoko bw’ibyaha.
Muri Mata(4), abagabo babiri bo muri Nigeria batawe muri yombi nyuma y’uko umuhungu w’umunyeshuri muri Australia yiyahuye. Abandi bagabo babiri barimo kuburanishwa i Lagos nyuma yo kwiyahura kw’umuhungu w’imyaka 15 muri Amerika n’undi w’imyaka 14 muri Canada.
Abategetsi muri Nigeria kandi barimo gukorana na polisi ya Scotland mu guperereza kuri Murray Dowey w’imyaka 16 wiyahuye mu Ukuboza (12) umwaka ushize.
Adedeji Oyenuga, umwalimu wa Cyber-Security muri Lagos State University avuga ko yizeye ko amakuru y’Abanyanigeria barimo gukatirwa kuri ibi byaha agera neza ku babikora, kandi yatuma babireka.
Ati: “Urubanza rwa ba Ogoshi rwatanze ubutumwa. Ndimo kumva ku mihanda ko rwagize ingaruka. Rushobora kudahagarika ababikora ariko ruzagabanya umubare wabo”.
Si ubwa mbere Abanyanigeria bavuzwe mu bushukanyi bukoresheje ikoranabuhanga – nubwo atari bo gusa – ijambo Yahoo Boys rikoreshwa mu kuvuga abantu bashakira amaramuko mu byaha byo kuri internet.
Iryo jambo riva ku bikorwa byo guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2000 ahari hagezweho ubushukanyi bwa emails za Yahoo zivuye ku Igikomangoma cyo muri Nigeria cyangwa Umukobwa w’uwari Perezida wa Liberia bwageraga kuri benshi bakoreshaga Yahoo.