Home Amakuru Mu Mahanga Amaze gufungwa inshuro eshatu (3) mu myaka 13, kubera kumwitiranya n’umugabo bahuje...

Amaze gufungwa inshuro eshatu (3) mu myaka 13, kubera kumwitiranya n’umugabo bahuje amazina yombi.

0

Umugabo wo muri Colombia, yagize ibyago byo kwisanga yitiranwa n’umuntu amazina yombi kandi uwo bitiranwa ashakishwa n’inzego z’umutekano, bituma afungwa inshuro eshatu (3) mu myaka 13, kubera kumwitiranya.

Ubundi uwo mugabo w’imyaka 46 witwa René Martínez Gutiérrez, ni umuntu usanzwe ufite umuryango utuje, nawe ubwe akaba nta cyaha gihanwa n’amategeko yigeze akurikiranwaho mu buzima bwe, gusa ikibazo yagize ni ukuba ahuje amazina yombi n’umugabo ukomoka mu gihugu cya Peru, uyobora agatsiko gakwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse akaba yarashyiriweho inyandiko zo kumuta muri yombi haba mu gihugu cye no ku rwego mpuzamahanga (national and international arrest warrants).

Iyo ni yo mpamvu yatumye uwo mugabo ubundi utarafatirwa mu cyaha na kimwe, yisanga amaze gufungwa inshuro 3 mu myaka 13, harimo n’inshuro yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Bogota agiye gusura Se wari urwaye, ashyirwa muri gereza ako kanya.

Ku nshuro ya mbere Gutiérrez ahura n’ibyo bibazo, hari mu 2011, ubwo yari agiye kuri sitasiyo ya Polisi mu Mujyi wa Bogota ajya gusaba icyemezo ko nta byaha akurikiranyweho kugira ngo abashe gutangira bizinesi ye.

Icyo gihe Polisi ibona ko René Martínez Gutiérrez afite inyandiko mpuzamahanga zisaba kumuta muri yombi zatanzwe n’Igihugu cya Peru, yahise afatwa afungwa mu gihe cy’iminsi umunani.

Akimara gufungurwa, uwo mugabo wo muri Colombia, ntiyatuje yahise ajya kuri Ambasade ya Peru, ku Rukiko rw’ikirenga rwa Colombia, no kuri Interpol, ariko ngo nta rwego na rumwe muri izo rwigeze rushobora kumusobanurira impamvu y’icyo kibazo yagize, ahubwo ngo bamubwiraga ko ari ibyago byo kuba ahuje amazina yombi n’undi muntu.

Umwaka umwe nyuma yo gufungwa ku nshuro ya mbere, René Martínez Gutiérrez yahamagawe kuri sitasiyo ya Polisi ya Bogota, nk’umutangabuhamya ku bujura bwari bwakozwe mu gace atuyemo. We icyo yagombaga gukora kuri iyo sitasiyo ni ukuzuza inyandiko atanga ubuhamya agataha. Gusa barebye mu makuru muri system, na none ngo bamwitiranya n’uwo Munyaperu ushakishwa kubera ibyaha byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Kuri iyo nshuri ya kabiri ngo yafunzwe amezi abiri yose, kugeza ubwo ubuyobozi bwa Peru bwemeje ko uwo mugabo ufingiye muri gereza ya Colombia ya La Picota, atari we ushakishwa n’ubutabera bw’icyo gihugu.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko nyuma yo gufungurwa kuri iyo nshuro ya kabiri, Gutiérrez ngo yafashe icyemezo cyo kwimuka akava mu gihugu cye cya Colombia yibwira ko ari bwo atazongera gufungwa azira kumwitiranya n’undi muntu, ahita yimukira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika n’umuryango we mu 2012.

Gusa, ntibyarangiye burundu nk’uko yabyibwiraga, kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka, René yamenye ko Se wari ugeze mu zabukuru arwaye cyane, yiyemeza kugaruka muri Colombia nubwo yari azi ingorane ashobora guhura nazo.

Akigera ku kibuga cy’indege cya Bogota, nabwo abokorera Interpol bahise bamufata nyuma yo kubona amazina ari ku myirondoro ye, ako kanya ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Los Martires afungirwayo, ntiyashoboye gusezera umubyeyi we, arapfa aranashyingurwa ariko we ntiyamushyingura kubera ko we n’umuryango we bari bagitegereje ko ubuyobozi bwo muri Peru, bwohereza inyandiko yemeza ko uwatawe muri yombi atandukanye n’ushakishwa n’icyo gihugu.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748