Amakipe atatu yo muri Sudani y’Epfo yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, asaba gukina muri Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.
Aya makipe yasabye kuzakina muri Rwanda Premier League ni Al-Merrikh SC, Al Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani
Ni ubusabe bwatanze bitewe nuko igihugu cya Sudani y’Epfo gikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano bituma Shampiyona idakinwa nk’uko bisanzwe.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Rwego rugenzura Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League Board), Bigirimana Augustin, yabwiye RBA ko ubusabe bwamaze kwakirwa kandi hari gukorwa ibiteganywa ngo aya makipe yinjizwe mu mikino y’uyu mwaka.
Ni ku nshuro ya mbere FERWAFA yaba yakiriye amakipe yo hanze kuza gukina muri Shampiyona y’u Rwanda.
Biteganywa ko ubu busabe buramutse bwemejwe, aya makipe yakina n’ubundi nk’ayo mu mahanga, ariko agahabwa uburenganzira bwo gukina imikino yose ya Shampiyona kugeza ku mukino wa nyuma.
Ibi kandi byazamura urwego rwa ruhago yo mu Rwanda ndetse na Shampiyona y’u Rwanda by’umwihariko, cyane ko amakipe yo muri Sudani asanzwe afite uburambe mu mikino Nyafurika, cyane cyane mu marushanwa ya CAF Champions League n’andi mpuzamahanga.
FERWAFA izashyira hanze mu gihe cya vuba itangazo ryemeza umwanzuro kuri ubu busabe, mbere y’uko hatangazwa ku mugaragaro ingengabihe nshya ya Shampiyona ya 2025/2026.