Umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yatangaje ko ibyavuzwe ko Ishimwe Vestine yaba yaramaze gutandukana n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, byaba atari ukuri.
Ku munsi w’ejo ku mbuga nkoranyambaga, hiriwe hacicikana amakuru y’ugutandukana kwa Ishimwe Vestine n’Umugabo we.
Gusa mu butumwa Aline Gahongayire yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko amagambo Vestine amuvugwaho yo gutandukana n’umugabo we atamushimishije ndetse amusabira ku Mana ngo azubake rukomere.
Yagize ati” Ndagusengera kandi ndagutwikiriza amaraso ya Yesu. Mukobwa, uri umunyamugisha ku cyaba cyose.
Yakomeje ati ” Muri ubu buzima bwiza, buri gihe hari umwuka ugendera ku bushake bw’Imana.”
Gahongayire yavuze ko nka Mukuru we mu rugendo rwo kuramya Imana, atashimishijwe n’ amagambo yavuzwe kuri Vestine.
Ati” Ntesheje agaciro imbaraga zose mbi zarwanya umugambi w’Imana ku buzima bwawe.
Ijambo ribi ryose ryavuzwe ryavugwa cyangwa ryatekerezwa ku buzima bwawe,nditesheje agaciro mu izina rya YESU.”
Yakomeje ati” Ku mavi yawe, aho ni ho haba inyegamo y’abaramyi , ujye uhahungira kure .”
Komera kandi uhore utekanye. Ndizera ko Yesu waguhaye ijambo rimwe, ari we ukongera noneho akaguha ijambo rishobora gucecekesha imiraba yose y’ubuzima bwawe.
Nanze ikibi cyose cyakugirira nabi.
Uzubaka, uzabyara, uzaheka, uzaramya kandi uzahimbaza Imana.
Erega wahawe ijambo, kandi byemewe n’Uwaryivugiye.
Gahongayire yifurije Vestine gukomera muri ibi bihe bitamworoheye.
Ati” Guma mu kubaho kwa papa w’ibyiza.Nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara.”







