Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alexis Dusabe yashimiye abakunzi b’ibihangano bye ababwira ko urukundo rwabo ari rwo rwamukomeje mu myaka 25 amaze akora umurimo w’Imana.
Uyu muhanzi wizihije imyaka 25 amaze akora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo binyuze mu gitaramo yise ‘Umuyoboro 25 Live Concert’ avuga ko byose byashingiye ku rukundo rw’Imana.
Ubwo yaganiraga na Imvaho Nshya Dusabe yavuze ko yanyuzwe cyane n’uburyo abantu bitabiriye.
Yagize ati: “Ndashima Imana igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 nkorera Imana cyagenze neza cyane.”
Asabwe gusobanura urugendo rwe rw’imyaka 25 Dusabe yavuze ko ari urugendo rusobanura urukundo abantu bamuhaye.
Ati: “Ni urugendo rwanyeretse urukundo n’imbaraga. Banyeretse urukundo, baranshyigikira mu buryo bwose kandi babiterwa n’urukundo bakunda Imana, biri mu bintu byakomeje kuntera imbaraga kugeza uyu munsi.”
Uyu muhanzi avuga ko ubwo yari ku rubyiniro yanyuzwe cyane n’uburyo abantu bamushyigikiye bakaririmbana na we.
Ati: “Kuririmba biravuna bisaba imbaraga z’umubiri kandi biraryoha, ariko hari indirimbo nageragaho nkabona abantu barayiririmbye bose umutima ukanezerwa sinumve iyo mvune y’umubiri.”
Mu ndirimbo zaririmbwe akumva aranyunzwe bitewe n’uko abantu bazishimiye harimo iyitwa ‘Ni nde wamvuguruza’, ‘Bugingo’, mfite umukunzi, Umuyoboro n’izindi.
Muri icyo gitaramo Dusabe yashyigikiwemo n’ibyamamare bitandukanye barimo
Israel Mbonyi, Papi Clever na Dorcas, Muyoboke Alex, Miss Aurore Mutesi, Rev. Alain Numa, Massamba Intore, Prosper Nkomezi, Aline Gahongayire, Tonzi n’abandi bose bahurizaho ko indirimbo ze zababereye umurongo ngenderwaho mu bihe bitandukanye.
Uretse kuba abitabiriye icyo gitaramo banezerewe hari abatari bake bakiriye agakiza bakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo ibyo Dusabe avuga ko ari umugisha w’Imana.
Alexis Dusabe yafashijwe n’abandi bahanzi barimo Bosco Nshuti waririmbye izirimo ‘Yanyuzeho’, Ni muri Yesu n’izindi zishimiwe n’abatari bake, akurikirwa na Pastor Lopez Nininahazwe waririmbye indirimbo eshatu yagera ku yo yise ‘Imana y’akandi karyo’ abitabiriye bose barahaguruka bakayiririmbana na we.
Mu gusoza Alexis Dusabe yashimiye cyane abitabiriye igitaramo cye ababwira ko umutima we unyuzwe kandi abasezeranya ko agiye kurushaho gukora cyane.
Alexis Dusabe yashimiye Dove hotel yamuteye inkunga mu gutegura icyo gitaramo yizihirijemo imyaka 25 amaze akora umurimo w’Imana abinyujije mu ndirimbo anamurika Alubumu yise Amavuta y’igiciro avuga ko bamurinze kugira intege nke ku rubyiniro, kuko yagiraga inyota akabona amazi agakomeza akaririmba.
Alexis Dusabe yatangiye umuziki mu 2000 atangirira ku yitwa ‘Mfite umukunzi’ kugeza ubu akaba amaze gukora Alubumu 4.







