Ijambo rya mbere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano riherutse kugirwa minisitiri ryateje impagarara mu Nteko Ishinga Amategeko muri Albania.
Ku wa 14 Nzeri 2025, ni bwo Minisitiri w’Intebe wa Albania, Edi Rama, yatangaje ko yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bw’ubwenge buhangano (AI chatbot) nka minisitiri, mu buryo bwo kurwanya ruswa.
Nyuma iri koranabuhanga ryiswe Diella ryahise rihabwa umwanya mu nteko. Imbwirwaruhame yaryo yamaze iminota itatu, biteza intonganya hagati y’abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi aho bagaragaje ko bitumvikana uburyo ibi byabaho.
Iri koranabuhanga ryahawe izina rya Diella bisobanuye ‘izuba’ mu rurimi rwo muri Albania, rishinzwe amasoko ya Leta.
Diella yamuritswe mu ntangiro z’uyu mwaka. Yashyizwe ku rubuga ruzwi nka ‘e-Albania’ nk’uburyo bwo kwifashisha AI mu kugeza serivisi za leta ku baturage.
Diella yahawe ishusho y’umugore w’imisatsi miremire wambaye imyambaro gakondo yo muri Albania.
Diella ihawe ijambo yagize iti “Ntabwo ndi hano mu gusimbura abantu ahubwo naje kubafasha mu byo mwari musanzwe mukora.”
Yakomeje isobanura ko nta bwenegihugu ifite, nta byifuzo cyangwa inyungu ze bwite ishobora kugira ahubwo igaragaza ko icyo yaremewe ari ugukurikiza amabwiriza ndetse no kugerageza kugira indangagaciro nk’iza abantu, maze igafasha mu guhangana n’imigirire mibi.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bavuve ubu buryo bwazanywe buhabanye n’icyo itegeko nshinga riteganya, ndetse ko ahubwo Diella izagira uruhare mu kongera ruswa.
Mu kwiregura Diella yavuze itegeko nshinga riteganya uburyo ibigo bitanga serivisi ku baturage “Ntabwo rivuga ku tunyangingo, amaraso n’ibindi bigize umuntu.”
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bahise basahinda, ibintu biradogera mu nteko, bamenagura amacupa, batera hejuru buri kimwe cyose. Ntibumvaga uburyo iryo koranabuhanga ryabasubiza uko.
Diella iri rumwe rw’urugero rw’uburyo, Rama ashaka kugira Albania igihugu cyikamaza ikoranabuhanga no kuri serivisi z’imari ku buryo mu 2030, nta muntu uzajya ukora ku mafaranga afatika, ahubwo abantu bazajya bishyurana hisunzwe ikoranabuhanga.