Home Amakuru Mu Rwanda Abanyamahanga biga muri UNILAK batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita abamotari

Abanyamahanga biga muri UNILAK batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita abamotari

0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri UNILAK, bakurikiranyweho gukubita bakanakomeretsa abamotari babiri.

Polisi Rwanda yavuze ko ibi bikorwa by’urugomo byabereye mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro.

Abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi Kicukiro, mu gihe Polisi ikiri gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe icyo amategeko ateganya.

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ndetse yanashimangiye ko ibikorwa nk’ibi bitazihanganirwa.

Photos:

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.