Abakorera mu biro n’ahandi hakorerwa imirimo isaba kuguma ahantu hamwe, bagwa mu mutego wo kwicara mu ntebe bagakora akazi ubutaruhuka, barambirwa bakihengeka cyangwa bakamera nk’abaryamye mu ntebe nyamara inzobere mu buvuzi zivuga ko ibyo ari nko kunywa uburozi ubureba.
Umuhanga mu bijyanye no kugorora umuburi (Physiotherapist), Mutabazi Jean de la Paix, yatangaje ko ibifasha abantu kurinda urutirigongo rwabo kwangirika ari uko mu kazi kose bakora birinda kurenza isaha imwe bicaye ahantu hamwe, badahaguruka.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko abantu benshi bumva ko kwicara neza ari kuba ufite intebe nziza zifasha umugongo, kuba yicara atunamye ariko ibyo byose bitabarinda ibibazo by’umugongo mu gihe bamara amasaha menshi bicaye.
Yagize ati “Kirazira kugira ngo umuntu arenze iminota 60 ari mu mwanya umwe atabasha kuva muri ibyo byicaro, akenshi ibyo bituma umugongo uruha.”
Yavuze ko andi makosa akorwa n’abantu, ari ukugerageza kuruhura igice kimwe cy’umugongo mu gihe yumva umugongo umaze kunanirwa, nko kwicara wihengetse, kugereka akaguru ku kundi, cyangwa kwegamisha intebe.
Avuga ko ibyo birushaho guhuhura urutirigongo rugahetama, nyamara icyaba cyiza ari uguhaguruka ukananura umugongo.
Ati “Wakagombye guhaguruka ukagendagenda iminota mike cyane, niyo yaba umunota umwe, icyo gihe uba utabaye umugongo wawe.”
Inama atanga ni ukwirinda gushyira ibintu byose ukenera hafi yawe, kandi ukimenyereza kwihereza icyayi, impapuro, n’ibindi umuntu akenera mu kazi aho kubituma umukozi.
Mutabazi yongeyeho ko igihe cyose umuntu yicaye akwiye kwicara neza urutirigongo rwe rukoze imfuruka igororotse kuko ari umuti ariko bikanoroshya akazi.