Home Amakuru Mu Mahanga Abantu 25 bapfuye abandi 50 barakomereka nyuma y’inkongi yibasiye akabyiniro mu Buhinde

Abantu 25 bapfuye abandi 50 barakomereka nyuma y’inkongi yibasiye akabyiniro mu Buhinde

0

Abantu 25 bapfuye abandi 50 barakomereka nyuma y’inkongi yibasiye akabyiniro kari mu Buhinde mu gace ka Arpora muri Leta ya Gao nkuko byemejwe n’ubuyobozi.

Iyo nkongi yadutse mu gicuku cyo kuri uyu wa 07 Ukuboza nyuma yuko icupa rya gaze rituritse nkuko byemeje n’ikinyamakuru Press Trust of India cyo muri icyo gihugu.

Polisi yatangaje ko abahitanywe n’iyo nkongi barimo ba mukerarugendo bane n’abakozi 14 b’akabyiniro, mu gihe Umuyobozi wa Goa, Pramod Sawant, yategetse ko hakorwa iperereza kuri ibyo byago asezeranya ko ababigizemo uruhare bose bazahanwa bikomeye.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yihanganishije imiryango yagize ibyago, yemeza ko yavuganye na Sawant ngo harebwe icyakorwa.

Yavuze ko imiryango yagize ibyago izahabwa amadolari ya Amerika 2.200 naho imiryango y’abakomeretse igahabwa amadolari 550.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bashyira abantu benshi mu mbangukiragutabara ndetse n’umwotsi mwinshi uzamuka hejuru.

Inkongi z’umuriro zikunze kwibasira u Bihinde, ahanini ziterwa no kuba inyubako zitujuje ibisabwa ndetse muri Gicurasi abantu 17 bahitanywe n’inkongi yibasiye inyubako yo mu Mujyi wa Hyderabad, mu gihe mbere yaho gato abantu 15 bahitanywe n’iyibasiye hoteli iherereye i Kolkata.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.