Home Amakuru Mu Mahanga Abakirisitu bo hirya no hino ku Isi banenze bikomye umwe mu mihango...

Abakirisitu bo hirya no hino ku Isi banenze bikomye umwe mu mihango yakozwe hafungurwa Imikino Olempike i Paris

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Abakirisitu bo hirya no hino ku Isi banenze bikomye umwe mu mihango yakozwe hafungurwa Imikino Olempike i Paris, ubwo itsinda rya Drag Queens ryiganaga ’Ifunguro Ryera’ rifatwa nko gusangira kwa nyuma Yesu/Yezu yagiranye n’intumwa ze 12 mbere yo kubambwa ku musaraba.

Ubwo ibirori byo gufungura Imikino Olempike byari bigeze hagati, itsinda rya Drag Queens ryiganye “L’Ultima Cena”, igihangano cya Leonardo da Vinci kigaragaza ugusangira kwa nyuma kwa Yesu/Yezu n’intumwa ze, ikintu kitakiriwe neza n’abemera Imana n’umwana wayo Yesu Kristu.

Iri tsinda ry’aba bakobwa ryabikoze iriyobowe n’umu-DJ w’Umufaransakazi Barbara Butch wemera ko aryamana n’abo bahuje igitsina, mu gihe abakoraga umutambagiro nk’intumwa za Yezu barimo Raya Martigny wihinduye umugore yaravutse ari umugabo.

Hejuru y’ibi, umugore ugaragaza umubyibuho ukabije ni we wari watoranyijwe ngo ajye hagati nka Yezu, mu gihe imbere yabo hari umugabo wambaye ubusa wambitswe amabara agaragaza ikigirwamana cya kera cy’Abagereki, Dionysus, wari ku meza nk’aho ari we “funguro ryera”.

Uyu muhango wamaganwe na benshi mu bakirisitu bo hirya no hino ku Isi barimo Umuyobozi w’urubuga rwa X yahoze ari Twitter, Elon Musk, wavuze ko ari ugusuzugura bikomeye abakirisitu, mu gihe abadepite bo muri Amerika no mu Bufaransa bose bahurije hamwe ko biteye isoni ko ibintu nk’ibi bikorwa mu Mikino Olempike.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Bufaransa, bo bagiye kure bakavuga ko iki gihugu kitatinyuka gukora ibi ku ba-Islam, akaba ari yo mpamvu bahisemo gutesha agaciro Abakirisitu.

Komite Olempike Mpuzamahanga yatangaje ko uyu muhango utashushanyaga “Ifunguro rya nyuma” nk’uko benshi babivuze, ko ahubwo kwari ukwigana ikigirwamana cyo mu Bugereki, Dionysus, cyafatwaga nk’imana y’umuvinyo.

Ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2024, ni bwo i Paris mu Burafansa habereye ibirori byo gufungura ku mugaragaro Imikino Olempike ya 2024, aho abakinnyi 10 500 ari bo bazarushanwa muri siporo 32 z’iyi Mikino izasozwa ku wa 11 Kanama.

Umudepite wo mu Bufaransa, Marion Maréchal, yavuze ko ibyakozwe bitabazwa u Bufaransa bwose, ahubwo ari itsinda rito ry’abanyapolitike bo muri iki gihugu bashaka kuzana ibibazo gusa.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.