Home Amakuru Mu Rwanda Abakinnyi 10 b’Abanyarwanda berekeje mu Budage guhagararira u Rwanda muri FC Bayern...

Abakinnyi 10 b’Abanyarwanda berekeje mu Budage guhagararira u Rwanda muri FC Bayern Youth Cup 2025

0

Ikipe y’abakiri bato igizwe n’abakinnyi b’u Rwanda 10 berekeje mu Budage aho bitabiriye irushanwa mpuzamahanga rya FC Bayern Youth Cup 2025.

Iri rushanwa rizaba kuva ku itariki ya 14–19 Ukwakira 2025, riba rigamije gutahura no guteza imbere impano z’umupira w’amaguru ku Isi hose, cyane cyane mu kigero cy’abatarengeje imyaka 16 (U16).

Aba bakinnyi 10 bazahagararira u Rwanda, barimo batandatu batoranyijwe mu Irerero rya FC Bayern mu Rwanda na bane batoranyijwe mu mu mushinga wa Isonga icyiciro giherutse kuba.

Aba bazahagararira u Rwanda, bazahabwa amahugurwa n’amahirwe yo guhura no kwipima n’andi makipe yaturutse mu bihugu birindwi byo ku migabane ya Afurika, America na Asia.

Ibi bikorwa biri muri gahunda y’imikoranire hagati y’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, n’iyi kipe ikomeye yo mu Budage, FC Bayern Munich, yatangajwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2022.

Binyuze muri ubu bufatanye, FC Bayern Munich yafunguye irerero ry’abana mu Rwanda, rifite intego yo gutegura no gutoza abana bafite impano mu mupira w’amaguru, babafasha kubona ubumenyi bujyanye n’igihe ndetse no kuzamura urwego rwabo kugira ngo bazabashe gukina ku rwego mpuzamahanga.

Iri rerero riyobowe n’abatoza b’inzobere bo muri FC Bayern ku bufatanye n’abo mu Rwanda, rikaba rifasha abana baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane abaturuka mu miryango itifashije, kubona amahirwe angana yo kugaragaza impano zabo.

Imikoranire ya FC Bayern n’u Rwanda inarimo ibikorwa byo kumenyekanisha u Rwanda nk’Igihugu cy’ubukerarugendo binyuze mu buryo bwo kwamamaza ku myambaro y’iyi kipe n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Abakinnyi bazitwara neza bashobora gutoranywa bagahabwa amahirwe yo kuguma mu Budage igihe gito, bagahabwa andi mahugurwa arambuye ndetse bagakurikirana imyitozo ya FC Bayern n’amakipe y’abato yayo.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.