Abahanzi bakomeye bagiye guhurira mu iserukiramuco “Unveil Africa Festival” hagamijwe guteza imbere umuco wa afurika bahereye ku muco Nyarwanda.
Hateguwe iserukiramuco ryiswe “Unveil Africa Festival” hagamijwe guteza imbere umuco wa afurika bahereye ku muco Nyarwanda.
Mu ikiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, taliki 3 Ukuboza 2024 muri Onomo Hotel, abateguye iriserukiramuco batangaje ko bahitamo abahanzi bazaririmbamo bagendeye ku bitekerezo by’abahanzi bakuru mu muziki.
Alice, umwe mubateguye iriserukiramuco yavuze ko rigiye kuba ku nshuro ya mbere, kandi rizakomeza kubaho ahanini hagamijwe guteza imbere umuco Nyarwanda, yavuzeko abakiri bato batekerejweho ndetse ahamyako abanyeshuri biga mu mashuri abanza bazazana n’ababyeyi babo bazinjirira Ubuntu.
Julius Mugabo uri mu bategura iri serukiramuco yavuzeko ikigitaramo bamaze amezi atatu bagitegura, yasobanuye ko bahisemo izina ‘Unveil’ mu ‘kumvikanisha gutwikurura umuco wa Afurika ariko duhereye hano mu Rwanda, kandi iri rikazana iserukiramuco ngaruka mwaka aho biteganyijwe ko rizagenda ribera no mubindi bihugu, aho bazajya bataramirwa n’abahanzi Nyarwanda nabandi basanzwe muri icyo gihugu bazajya baba bagiyemo.
Nkuko, Julius yabitangaje yahamijeko iriserukiramuco rizitabirwa n’abantu batandukanye harimo nabamwe mu bayobozi bakomeye muri Afurika harimo nabo mu Rwanda batumiwe.
Iserukiramuco “Unveil Africa Festival” ku nshuro yambere rizabera mujyi wa Kigali, muri Camp Kigali, kuri uyu wa 7 Ukuboza 2024.
Kwinjira muri iki gitaramo itike yiswe ‘Bisoke’ igura 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe ‘Muhabura’ iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ‘Karisimbi’ iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.
Abahanzi biteguye gususurutsa abazitanira iriserukiramuco harimo, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club y’i Burundi, abakobwa b’impanga J-Sha n’umukirigitananga Siboyintore akaba n’umuhanga mu mbyino gakondo, Umunyamakuru LuckMan Nzeyimana wa RBA niwe uzaba ayoboye iki gitaramo.