Home Amakuru Mu Mahanga Umukinnyi Neymar yongeye gusubira mu kibuga nyuma y’umwaka urenga adakina yijeje abakunzi...

Umukinnyi Neymar yongeye gusubira mu kibuga nyuma y’umwaka urenga adakina yijeje abakunzi be ko hagowe ikipe yambere bazakina

0

Umunya-Brésil, Neymar Santos Júnior yongeye gusubira mu kibuga nyuma y’umwaka urenga ari hanze kubera ikibazo cy’imvune yo mu ivi yagize bidaciye kabiri ageze muri Al Hilal SFC.

Neymar yongeye kugaragara mu mukino ukomeye w’irushanwa rihuza amakipe akomeye muri Asia, wari wahuje ikipe ye na Al Ain FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 21 Ukwakira 2024.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32, ni umwe mu batunguranye mu 2023 ubwo yavaga muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yerekeza muri Al-Hilal y’Ikigo cy’Ishoramari muri Arabie Saoudite (Public Investment Fund- PIF), cyamutanzeho miliyoni 78£.

Icyo gihe yahise akina imikino itanu yonyine, mu gihe yari yitabiriye imikino y’Ikipe y’Igihugu ya Brésil, ahita agira imvune yatumye amara hanze iminsi 369.

Mu mukino we wa gatandatu ntiyabanje mu kibuga kuko yasimbuye ku munota wa 77, ndetse ikipe ye ibona amanota atatu ku bitego 5-4 nubwo nta na kimwe cye kirimo.

Ni umukino wari witabiriwe n’ababyeyi be, umukunzi we Bruna Biancardi n’umukobwa wabo Mavie.

Amasezerano ye n’iyi kipe ateganyijwe kurangira mu mwaka utaha w’imikino, ariko nk’uko yabiciyeho amarenga mu mwaka ushize, ashobora kuyongera kuko yavuze ko acyifuza gukomeza gukina umupira w’amaguru.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748