Umuraperi Sean ‘Diddy’ Combs wamenyekanye nka P Diddy, ukomeje gushinjwa ibyaha bitandukanye, kuri ubu mu byo ashinjwa hiyongereyeho icyo gusambanya umukobwa w’imyaka 13, mu birori bya ‘After Party’ bya MTV Video Music Awards.
Diddy yashinjwe gusambanya uyu mugore wari umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko icyo gihe asambanywa mu birori bya ‘After Party’ bya MTV VMAs; ari kumwe n’ibindi byamamare bibiri mu Mujyi wa New York mu 2000, nk’uko ikirego gishya kigaragazwa.
Uyu mugore w’imyaka 37 avuga ko yajyanwe n’inshuti ye kuri Radio City Music Hall mu Mujyi wa New York aho yari yitabiriye ibirori bya ‘MTV’s Video Music Awards’; ngo icyo gihe nta tike yo kwinjira yari afite aguma hanze ubwo ibyo birori byabaga ariko ashaka kujya muri kimwe mu birori bya ‘Afterparty’.
Nibwo yahuye n’uwari umushoferi wa Diddy. Ngo icyo gihe, uyu mushoferi yamugiriye inama yo kujya mu birori Diddy yari kwitabira, ndetse amuha ubutumire muri ibi birori by’uyu muhanzi ngo byabereye mu nzu nini y’umweru.
Ubwo yinjiraga muri iyi nzu avuga ko yahatiwe gusinya amasezerano agomba kudashyirwa hanze[non-disclosure agreement] ndetse arebye abona muri ibi birori harimo ibyamamare yari azi.
Avuga ko abari bashinzwe gutanga ibyo kunywa babitanze kuri buri wese, ndetse abona benshi mu bari muri ibi birori banywa urumogi na Cocaine. Avuga ko we yanyweye icyo kunywa kimeze nk’aho kidasembuye ariko nyuma akaza kugubwa nabi.
Uyu mugore avuga ko yagiye mu buriri, Diddy n’abandi bantu babiri bakinjira aho yari aryamye. Ngo aba bantu bari kumwe na P.Diddy ni umugabo w’icyamamare n’umugore nawe utatangajwe.
Uyu mugore avuga ko uwo mugabo yamukuyemo imyambaro akamusambanya mu gihe uwo mugore yareberaga. Diddy nawe avugwaho kuba yarasambanyije uyu mugore abo bose bari kumwe nawe bareba. Uyu mugore ariko avuga ko ku bw’amahirwe yaje gucika akabona abantu bamufasha kuva muri ako gace.
Uyu ni uwa gatanu ushinje P.Diddy mu minsi ibiri ishize. Abaheruka bane bashinje uyu mugabo barimo uwamushinje ko yamuhohoteye mu 2022 ndetse hari n’uwo mu 2014. Muri abo kandi harimo n’umuraperi w’umugore wavuze ko yamufashe ku ngufu mu gihe atigeze atangaza.
Abunganira Diddy bahakanye bivuye inyuma ibi birego bishya, bavuga ko ubutabera aribwo buzagaragaza ko atigeze ahohotera umugore n’umwe, umugabo cyangwa se ngo asambanye utarageza imyaka y’ubukure.
Diddy w’imyaka 54 yatawe muri yombi ku mugoroba ku wa 16 Nzeri 2024, i Manhattan mu Mujyi wa New York.
Ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.
Uyu muraperi ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu aramutse ahamwe n’ibi byaha.