Home Amakuru Mu Rwanda MC Monday waririmbye inyoni yaridunze yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka 10 awuhagaritse

MC Monday waririmbye inyoni yaridunze yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka 10 awuhagaritse

0

MC Monday wari umaze imyaka 10 ateye umugongo uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yamaze gusohora indirimbo nshya ndetse ahamya yongeye gusubukura ibikorwa bya muzika.

Ibi MC Monday yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE ubwo yahamyaga ko yari yararetse umuziki kuko yabonaga bitameze neza ndetse ko agarutse kuko abona hari ibyamaze guhinduka.

Indirimbo nshya ya MC Monday yayise ‘The Guiding Light’ aho yavuze ko igitekerezo cyayo yagikuye ku buryo ibinyamakuru mpuzamahanga byavugaga inkuru z’u Rwanda cyane cyane mu bihe by’amatora.

Ati “Naricaye ndeba amakuru ari gutambuka mu binyamakuru bikomeye, bavuga nabi u Rwanda bagaragaza ko amatora yacu atabaye mu mucyo. Nk’umuhanzi wari uhari, nahise ngira igitekerezo cyo gukora indirimbo iri mu rurimi bumva, nanjye mbabwira ukuri guhabanye n’ibyo bavugaga.”

MC Monday ahamya ko ubu yongeye kugaruka mu muziki ndetse amaze iminsi akora kuri album ye nshya ateganya gusohora mu minsi iri imbere.

Mu 2014 nibwo MC Monday yatangaje ko asezeye ibijyanye n’umuziki, icyo gihe akaba yaravugaga ko abitewe n’impamvu ze bwite.

MC Monday waririmbye “Inyoni yaridunze”, “Gitanu”, “Oh Rayon” n’izindi, yahagaritse umuziki yari amaze gufungura sosiyete yise C4D inafite inzu itunganya umuziki. Kubera iyi mpamvu, akaba yaravugaga ko hari igice cyayo cyahise gifunga.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748