Home Amakuru Mu Rwanda Bamporiki Edouard yakoze mu nganzo, ashimira umukuru w’igihugu wamuhaye imbabazi.

Bamporiki Edouard yakoze mu nganzo, ashimira umukuru w’igihugu wamuhaye imbabazi.

0

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yongeye gukora mu nganzo, ashimira umukuru w’igihugu wamuhaye imbabazi.

Ni magambo ajimije yise ‘Isengesho’ aho aba ashima umukuru w’Igihugu wamugiriye imbabazi akongera akisanga muri sosiyete nyarwanda ndetse anasaba Imana gukomeza kumurinda.

Muri iryo sengesho, Bamporiki Edouard yagize ati “Ndashima Umwami Mwimitsi waturabutswemo ibikomere bikomeye akadutoranyiriza Umwami Mwimyi akamutongera kuba nyiri cyomoro, nawe akadukundira akatwomora. Atwomora twakosheje, atwomora twasitaye, atwomora twasitajwe, atwomora twokomerekeranyije, atwomora twiteze imitego, akanatwomora twatezwe imitego, shimirwa Mwami Mwimyi, muri wowe tubasha kubona ububasha bw’Umwami Mwimitsi.”

Bamporiki avuga ko asaba Imana ngo ikomeze imurindire Umukuru w’Igihugu .

Yakomeje agira ati “Mwami Mwimitsi ujye uturindira Mwami Mwimyi. Nakomereka umwomore kuko ubwungo n’icyomoro wamuhaye nibyo atwomoza igihe acyeneye icyomoro n’ubwungo bye nkawe, ujye umuha ibyo mu bubiko bwawe Mwami Mwimitsi, ibyo wageneye abami Bimyi nkawe ujye ubimuhana umwete kuko kugwiza ubugiri n’ubugingo kwe niko kuramuka no kuramba kwacu umu.”

Muri iri sengesho, Bamporiki yakomeje asaba Imana mu bihe biri imbere kuzakomeza guha u Rwanda abayobozi beza bameze mka Perezida wa Repubulika.

Ati “Ubwo u Rwanda uruhaye kwanda n’ejo haje, uzahore utwimikira abameze uku kwe, abateye uku kwe, abatoza uku kwe, abakotana uku kwe, abimana ababo uku kwe, abagwizambabazi uku kwe, abaha u Rwanda kwandana ibigwi uku kwe, abataramana u Rwanda uku kwe bizaduha kukunambaho nk’abagaragu batagira icyo bashinja sebuja wa sebuja umu. U Rwanda ni rweme.”

Bamporiki Edouard ku wa 23 Mutarama 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano yari yarahawe by’imyaka ine, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.

Icyo gihe Bamporiki yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Bamporiki yarezwe kwaka umucuruzi Gatera Norbert miliyoni 5 ngo azamufashe kumufunguriza uruganda rwe rwari rwafunzwe n’umujyi wa Kigali.

Yarezwe kandi kwakira milioni 10 zivuye kuri uwo mucuruzi ngo kuko yamufashije kumufunguriza umugore wari ufungiye icyaha cya ruswa.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748