Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko ifatwa ry’umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, ryakozwe nyuma yuko ahamagajwe inshuro nyinshi akagirwa inama kubera imvugo zidakwiye yakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga, ariko akinangira.
Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’igihe kinini na we ubwe akunze kuvuga ko yagiye ahamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rukamugira inama.
Uyu munyamakuru wanagaragaye mu kiganiro rimwe, avuga ko atazongera kwitaba RIB ngo agiye kwisobanuro ku byo azaba yatangaje ku bahanzi, ubu acumibikiwe n’uru rwego rw’Ubugenzacyaha.
Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo icyo kubuza undi amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, n’icyo gukoresha imvugo ziremereye zikurura amacakubiri mu bantu.
Umuvugizi w’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’igihe yarabanje kugirwa inama zo guhagarika ibikorwa bigize ibyaha yari akomeje kwijandikamo.
Ati “Mu by’ukuri yakoreshaga imvugo ubona zidakwiriye umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga […] Afashwe nyuma y’igihe kirekire yarihanangirijwe, yaragiriwe inama, yarigishijwe ariko ahitamo kwinangira.”
Umuvugizi wa RIB, yakomeje agira ati “Ikigomba gukurikizwa rero nta kindi uretse kuba amategeko agomba gukurikizwa.”
Uyu mugabo atawe muri yombi nyuma y’igihe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda humvikana ibisa n’amatiku no guterana amagambo, byanatumye RIB ibyinjiramo, inaburira abari muri uru ruganda kwitwararika.
Dr Murangira avuga ko abantu bari muri uru ruganda, badakwiye kumva ko bari mu Isi yabo, kuko na bo amategeko abareba.
Ati “Kuba mu myidagaduro ntabwo bivuze kutubahiriza amategeko, ntabwo ari ikirwa kigenga, na bo bagomba gukurikiza amategeko. Ntabwo abo mu myidagaduro bafite ubudahangarwa butuma batakurikiranwa mu gihe bishe amategeko.”
Yavuze kandi ko abakoresha imbuga nkoranyambaga, harimo amahirwe yo kuba zatuma babasha kwiteza imbere, ariko ko harimo n’abazikoresha nabi, bityo ko abayobye bo bakwiye kugaruka kugira ngo amategeko adakomeza kubareba ijisho ryayo.