Home Amakuru Mu Rwanda Umunyarwandakazi Sandra Teta byavugwagako yongeye gukubitwa n’umugabo we akamwangiriza isura, yabihakanye ahamyako...

Umunyarwandakazi Sandra Teta byavugwagako yongeye gukubitwa n’umugabo we akamwangiriza isura, yabihakanye ahamyako adaheruka gukubitwa.

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Umunyarwandakazi Sandra Teta washakanye n’umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Weasel Manizo, yateye utwatsi amakuru yavugaga ko yongeye gukubitwa n’umugabo we.

Mu minsi yashize, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umukobwa wavugaga ko Sandra Teta yongeye gukubitwa n’umugabo we akamukomeretsa mu maso.

Nubwo ibi byose byavuzwe, Sandra Teta yahakanye aya makuru avuga ko ameranye neza n’umugabo we, ndetse yerekana amashusho ari kumwe n’umugabo we hamwe n’abavandimwe be barimo Jose Chameleone basohotse.

Inkuru nk’izi zo gukubitwa kwa Sandra Teta zije nyuma y’uko uyu mugore atangaje ko umugabo we yamugize ‘Manager’ ibyashimangiraga ko babanye neza.

Ni mu gihe muri Kanama 2020 Teta yari yahukaniye mu Rwanda, nyuma y’uko Weasel yari yamukubise mu buryo bukomeye, nubwo muri Mata 2023 yongeye gusubira i Kampala yongera kubana n’umugabo we.

Umunyarwandakazi Sandra Teta washakanye n’umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Weasel Manizo, yateye utwatsi amakuru yavugaga ko yongeye gukubitwa n’umugabo we.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.