Abagabo bakururwa n’abagore cyane kurusha uko bo babakurura, aha abenshi bibaza ikintu cyaba cyiri mu bagore cyaba gikurura abagabo cyane. Nubwo abagore bakurura abagabo, buri mugabo agira ibintu byinshi bitandukanye bimukurura ku mugore.
Mu nkuru yacu uyu munsi tugiye kureba bimwe mu bintu by’ibanze abagore bafite bikurura abagabo cyane.
1. Ubwiza: Ubwiza ni kimwe mu bintu by’ambere bikurura abagabo ku bagore ku buryo bwo hejuru. Ikizakubwira ko ubwiza buri ku isonga, nugera ahantu hari umukobwa mwiza uzasanga abantu bose b’igitsinagabo bifuza kuba bari iruhande rwe.
2. Ubwenge: Hari abagabo bakunda abakobwa bafite ubwenge, bityo ugasanga barihebeye babakobwa b’abanyabwenge kugira ngo bazabafashe mu buzima bwabo.
3. Imiterere: Imiterete ni ikindi kintu gikomeye gikurura abagabo kuko abenshi bakunda abagore bashingiye ku byo babonye inyuma, iyo umukobwa ateye neza, rimwe na rimwe afite ikibuno kinini cyangwa amabere ateye neza, ni kimwe mu bintu bikurura abagabo cyane.
4. Amafaranga: Hari abandi bagabo nabo bakururwa n’amafaranga, akumva ngo kuko uriya mukobwa afite amafaranga ngomba kumutereta.
Ibi tuvuze haruguru ni ibintu by’ibanze abagabo bose bahuriye bibasunikira gukunda igitsana gore. Umugore wese ufite ibyo bintu twavuze usanga akundwa cyane n’abagabo bagiye batandukanye.