Home Amakuru Mu Rwanda APR BBC yatsinze Patriots amanota 67-53, yegukana intsinzi ya kabiri mu Mikino...

APR BBC yatsinze Patriots amanota 67-53, yegukana intsinzi ya kabiri mu Mikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

APR BBC yatsinze Patriots amanota 67-53, yegukana intsinzi ya kabiri mu Mikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball, ari na ko itangira gutera intambwe igana ku gikombe.

Uyu mukino wa gatatu wabaye ku Cyumweru, tariki 15 Nzeri 2024 muri BK Arena. Wari witezwe cyane kuko amakipe yombi yasabwa kuwutsinda kugira ikinyuranyo gitangire kuboneka.

APR BBC yatangiye umukino neza cyane Aliou Diarra na Isaiah Miller bayitsindira amanota menshi. Agace ka Mbere karangiye iyoboye umukino n’amanota 22 kuri 16 ya Patriots BBC.

Patriots BBC yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri, itangira kugabanya ikinyuranyo kigera mu manota ane (28-24).

Aka gace kari kegeranye cyane ndetse n’amanota aba make kuko Patriots yagatsinze kuri 13-9.

Icyakora igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 31 kuri 29 ya Patriots BBC.

Agace ka gatatu, amakipe yombi yakomeje kwegerana bikomeye ariko Miller akagaragaza ikinyuranyo byatumaga Ikipe y’Ingabo ikomeza kugenda imbere.

Mu minota ibiri ya nyuma y’aka gace, Stephaun Branch na Prince Ibeh bafashije Patriots kuyobora umukino, aka gace karangira yigaranzuye APR BBC iwuyobora n’amanota 49 kuri 48.

Mu gace ka nyuma, APR yasubije mu kibuga abakinnyi bayo bakomeye bari bagize amakosa menshi kare nka Axel Mpoyo na Diarra.

Mu minota itatu ya nyuma, Patriots yatakazaga imipira myinshi cyane bityo Ikipe y’Ingabo yongera kuyobora umukino n’ikinyuranyo cy’amanota 10 (62-52).

Abakinnyi ba Patriots bagaragazaga umunaniro ndetse na morale iragabanuka kubera amanota bahushaga cyane. Muri aka gace, yagatsinzemo amanota ane gusa. Ni mu gihe iy’ingabo yo yari 19.

Umukino warangiye APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 67-53 ibona intsinzi ya kabiri, aho isabwa izindi ebyiri kugira ngo yegukane Igikombe cya Shampiyona.

Isaiah Miller yatsinze amanota 32 akora na rebound eshanu, mu gihe ku ruhande rwa Patriots, Stephaun Branch yatsinze amanota 13 anakora rebound icyenda.

Umukino wa kane, uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 18 Nzeri 2024 muri BK Arena. Ni umukino Patriots BBC isabwa gutsinda kugira ngo igaruke mu ihangana neza, mu gihe Ikipe y’Ingabo yo byayifasha gutangira kwizera kwisubiza Igikombe cya Shampiyona.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.