Home Amakuru Mu Rwanda Juliana Muganza yagizwe umuyobozi mukuru wungirije wa RDB

Juliana Muganza yagizwe umuyobozi mukuru wungirije wa RDB

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB). Uyu mwanya ukaba wahawe Madamu Juliana Kangeli Muganza.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ku mugoroba wo ku wa 12 Nzeri 2024, ryavuze ko “Hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagize Madamu Juliana Kangeli Muganza umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda”.

Iri tangazo rije nyuma y’umunsi umwe gusa, uwahoze kuri uyu mwanya [Nelly Mukazayire] ahawe inshingano nshya na Perezida wa Repubulika zo kuba umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Sports.

 

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.